Month: <span>March 2016</span>

Inkunga yose si iyo kwishimira, hari ugutabara agushinyagurira – Mukantabana

*Kuva muri 2013, ibiza bimaze guhitana abantu 286, abakomeretse ni 396, * Itegeko rishya ku micungire y’ibiza riteganya ikigega cyo gutabara mu gihe cy’ibiza, *Minisitiri avuga ko hari abirirwa barekereje ngo bajye kwaka inkunga zo gutanga ubutabazi, ariko babifitemo inyungu. Mu kiganiro Minisiteri y’Imicungi y’Ibiza n’Impunzi yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa 03 Werurwe; igaragaza imiterere […]Irambuye

Somalia: Urukiko rwahanishije uwari umunyamakuru igihano cy’urupfu

Urukiko rwa gisirikare rw’i Mogadishu, rwakatiye uwahoze ari umunyamakuru igihano cyo kwicwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwicisha abandi banyamakuru bagenzi be. Hassan Hanafi, ni umwe mu banyamuryango b’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab, yafatiwe muri Kenya muri Kanama 2014 ubwo yarimo atembera. Urukiko rwategetse ko azicwa arashwe urufaya rw’amasasu. Umushinjacyaha amushinja kuba yarishe nibura abanyamakuru batanu […]Irambuye

Muhanga: Ishuri ICK igiye gutangiza ishami ryo kwimakaza amahoro

Kuri uyu wa kane mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barenga magana ane barangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri makuru ubuyobozi bw’ishuri gatolika rya Kabgayi (ICK) butangaza ko muri iri shuri hagiye gutangiza ishami ryihariye rirebana n’itangazamakuru no kwimakaza umuco w’amahoro. Ubusanzwe ishuri rikuru gatolika rya Kabgayi rifite amashami ane arimo n’ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho. Dr KAGABO […]Irambuye

Mugabe yifuza ko abagabo basambanya abana bajya babakona

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe atanga umuti ku bagabo bafata abana ku ngufu yavuze ko ari ukubaca ibitsina. Ni mu gihe muri iki gihugu hamaze iminsi havugwa kwiyongera kw’abagabo bafata abana bato cyane b’abakobwa ku ngufu. Mugabe yavuze uyu muti w’iki kibazo ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 92 muri week end ishize nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Southern […]Irambuye

Kwisuzumisha indwara zitandura bikorwa n’abantu mbarwa kandi byoroshye – Dr

*Indwara zitandura cyangwa ngo zanduzwe ubu zihitana benshi mu Rwanda, *Izi ndwara kuzisuzumisha kare bifasha kuzivura mu buryo burambye, *Uko imibare y’abicwa n’izi ndwara yazamutse kuva 2013 kugeza ubu biteye inkeke Kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yari imbere ya Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Sena, aho yasobanuraga ibijyanye n’Indwara zitanduzwa […]Irambuye

Milliardaire wa mbere ku isi ukiri muto ni umukobwa w’imyaka

Alexandra Andresen w’imyaka 19 ubu ari ku rutonde ruheruka (2016) rw’abagabo n’abagore batunze byinshi kurusha abantu bose ku isi. Afite miliyari 1,2 by’amadorari y’Amerika akaba ari ku mwanya wa 1 467 w’abatunzi bakomeye isi ifite ku rutonde rwa Forbes. Uyu mukobwa wo muri Norvege w’imyaka 19 gusa nibwo bwa mbere aje kuri uru rutonde, we […]Irambuye

Ngoma: Ikirombe cyagwiriye abantu batandatu babiri barapfa

Ahagana saa tatu za mugitondo kuri uyu wa kane ikirombe bacukuramo ingwa giherereye mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma cyagiriye abantu batandatu babiri barapfa abantu bane barakomereka bikomeye nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge. Aba baturage ngo bari muri iki kirombe giherereye mu kagali ka Kiyonde mu mudugudu wa Murama bashakamo ingwa yo gukurungira […]Irambuye

U Rwanda rwagumye ku mwanya wa 85 ku rutonde rwa

U Rwanda rwagumye ku mwanya wa 85 ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuza-mashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ rwasohotse kuri uyu wa kane tariki 03 Weruwe. Urutonde rwasohotse kuri uyu wa kabiri, ni urugaragaza uko ruhago yari ihagaze mu kwezi gushize kwa Gashyantare. U Rwanda nubwo rwagumye ku mwanya wa 85 rwariho no muri Mutarama, rwatakaje amanota […]Irambuye

Jacques Tuyisenge agiye kugaruka mu kibuga muri iyi weekend

Uwari Kapiteni w’Amavubi mu mikino ya CHAN2016, Jacques Tuyisenge agiye kugaruka mu kibuga akinira umukino wa mbere ikipe ye nshya ‘Gor Mahia FC’ yo muri Kenya nyuma y’imvune ye yari yarabyukijwe n’imyiteguro ya CHAN. Jacques Tuyisenge, agiye kugaruka mu kibuga nyuma yo kwitabwaho bidasanzwe n’abaganga bo muri Kenya. Uyu musore w’imyaka 25, agiye gukinira umukino […]Irambuye

Rubavu: Umusirikare yarashe mugenzi we ‘by’impanuka’ aramwica

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira kuwa kane abasirikare b’ingabo z’u Rwanda bari ku burinzi mu mudugudu wa Nyakabanda Akagali ka Rwangara mu murenge wa Cyanzarwe umwe ‘yikanzemo’ mugenzi we umwanzi aramurasa arapfa nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza. Aha bari mu kazi ni ahegereye urubibi rw’u Rwanda na Congo muri uyu murenge wa […]Irambuye

en_USEnglish