Digiqole ad

Muri Islam iterabwoba ni ikizira – Ikiganiro kihariye na Mufti w’u Rwanda

 Muri Islam iterabwoba ni ikizira  – Ikiganiro kihariye na Mufti w’u Rwanda

Mufti w’u Rwanda aganira n’Umuseke mu biro bye ku musigiti wa Kakiru/UM– USEKE

*Uyu ni Mufti wa gatanu w’u Rwanda mu myaka 21 ishize
*Ngo yasanze hari ibitagenda mu muryango wa Islam mu Rwanda ariko ubu biri kujya kumurongo
*Uzamusimbura ngo akwiye gutinya Imana no kubaka ubumwe bw’Abasilamu mu Rwanda
*Iterabwoba muri Islam ngo ryitwa Hibarah bivuze icyaha ndengakamere
*Inyigisho zihembera iterabwoba mu Rwanda ngo zakomwe mu nkokora

Mufti w’u Rwanda Sheikh Ibrahim Kayitare asobanura Islam ko ari ijambo rivuga amahoro no guca bugufi, akavuga ko ntaho Islam ihuriye n’iterabwoba kuko iri ari ikizira mu muco wa kislam. Uyu muyobozi wa Islam mu Rwanda avuga ko igishimisha abasilamu mu Rwanda ari uko badahezwa nka kera bisanzura mu kwemera kwabo nk’abandi. Uyu mugabo ni umuyobozi wa gatanu wa Islam mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 21 ishize.

Mufti w'u Rwanda aganira n'Umuseke mu biro bye ku musigiti wa Kakiru
Mufti w’u Rwanda aganira n’Umuseke mu biro bye ku musigiti wa Kacyiru

Sheikh Ibrahim w’imyaka 46 yavukiye mu Gitega/Nyarugenge, avuga ko Islam yageze mu Rwanda cyera cyane, ariko umusigiti wa mbere wubatswe mu 1912 hagati mu mujyi wa Kigali ari naho ukiri ubu nubwo wagiye uvugururwa.

Kugeza ubu mu Rwanda hose hari imisigiti 600 Absilamu basengeramo, muri Kigali hari imisigiti 67.

Abasilamu mu Rwanda ngo cyera ntibahabwaga ubwisanzure mu kwemera kwabo, bafatwaga nk’idini ridasanzwe kandi bagahezwa mu nzego zimwe na zimwe.

Sheikh Ibrahim Kayitare avuga ko Islam mu Rwanda ubu yirishimira cyane ubwisanzure yahawe na politiki y’igihugu, nta guhezwa cyangwa gusubizwa inyuma ku burenganzira runaka.

Ati “Twishimiye kuba tuyoborwa na Perezida Paul Kagame, Abasilamu bari barahejwe barakandamijwe, ariko niwe waje abasilamu abasubiza agaciro, bongera kubaho kimwe n’abandi banyarwanda. Abaislamu bishimiye cyane aho yabakuye n’aho abagejeje.”

Kuva mu 1995 ba Mufti b’u Rwanda babayeho ni Sheikh Tembo, Sheikh Gisesa, Sheikh Habimana Saleh, Seikh Gahutu Abdrukarim na Sheikh Ibrahim Kayitare waganiraga n’Umuseke, akemeza ko Islam yagiye itera imbere, nubwo bwose mu gihe cyashize yagiye ivugwamo ibibazo bitandukanye.

Sheikh Ibrahim yaje asanga hari ibibazo bigendanye n’amategeko, gukurikiza ingengo y’imari, ibibazo by’ubumwe mu basilamu, nta mishinga ifatika ihari…., ariko yemeza ko ubu byose biri gushirwa ku murongo akaba yizeye ko ngo azasiga bimeze neza kurusha uko yabisanze.

Sheikh Ibrahim yifuza ko uzamusimbura yazaba atinya Imana Nyagasani, akunda igihugu cye kandi agahaninira kubaka ubumwe bw’abasilam mu Rwanda.

 

ITERABWOBA NI IKIZIRA MURI ISLAM

Kubera ibikorwa by’iterabwoba bikorwa na benshi mu bo mu idini ya Islam ahatandukanye ku Isi, hari benshi mu batuye isi basanisha idini ya Islam n’ibi bikorwa. Hari n’abahagarara bakemeza ko Islam mu nyigisho zayo harimo gushyigikira iterabwoba n’ibiriganishaho.

Mufti w’u Rwanda ahakanya cyane abatekereza gutya gutya, avuga ko Islam ubwayo ivuga amahoro, ko Korowani (igitabo gitagatifu cya Islam) yigisha ko “ Umu-Islam nyawe ari uha amahoro bagenzi be akoresheje ururimi rwe cyangwa se amabokoye”

Ati “Iterabwoba n’ibikorwa birishingiyeho ntibikwiye kwitirirwa Islam kuko kuri twe ni ikizira, biriya bikorwa bibi bakora muri Islam byitwa ‘Hibarah’ ni ibyaha ndengakamere. Iyo igihugu gitewe bigira uko bikorwa, ntabwo ari insoresore zirwana iyo ntambara zica inzirakarengane.”

Mufti Kayitare Ibrahim avuga ko mu Rwanda nta bikorwa by’iterabwoba (bitirira Islam) birahagaragara ariko avuga ko hari bamwe mu baIslam babi bari batangiye kwigisha urubyiruko inyigisho ziganisha ku iterabwoba.

Ati “Hari ibitekerezo byari byatangiye guhemberwa, ariko Leta ibibona kare irabukumira ndetse n’umuryango w’Abasilamu mu Rwanda urabyamagana kandi urabikumira. Mwagiye mwumva abafashwe bakanashyikirizwa ubutabera.

Icyo navuga kuri uriya warashwe ni uko atari n’umuSheikh wemewe kuko atanigeze agera i Makka (imwe mu nkingi eshanu za Islam). Twe icyo dukora ni ugufatanya n’inzego zibishinzwe kandi tugahugura urubyiruko rw’abasilamu kwirinda kwishora mu bikorwa by’iterabwoba iby’aribyo byose.”

Sheikh Ibrahim avuga ko Islam mu Rwanda ibanye neza n’andi madini kuko Islam iha ubwisanzure buri wese bwo guhitamo ukwemera.

Ati “Muri Coran haravuga ngo ‘mufite ukwemera kwanyu natwe dufite ukwemera kwacu’. Imana yemera ko umuntu agira ukwemera kwe undi akagira ukwe. Ahandi kandi Coran iravuga ngo ‘Imana iyo iza gushaka abantu bose b’isi yose bari kuba Abasilamu’ ariko ntabwo ari uko byagenze ubwo rero abantu bagomba kubana neza. Ndetse no mu buzima bw’Intumwa y’Imana (Muhammad Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabanye n’abatari abasilamu, bagiranye amasezerano y’ubufatanye, yo gutabarana…hari n’aho bagiye bagira ibibazo Intumwa y’Imana ikabasaba guhungira ahayoborwa n’abaKristu.Urugero nk’abasilamu bagize ikibazo i Makka, abasaba ko bahungira muri Ethiopia hayoborwaga n’umwami w’umuKristu. Bagezeyo babanirana neza.

Bitewe na Politiki zagiye zibaho rero nibwo nyuma hagiye habaho imibanire mibi, ariko nko mu Rwanda ubu Abakristu n’Abasilamu babanye neza kuko Politiki ibafata kimwe ikabaha uburenganzira bungana.”

Sheikh Kayitare Ibrahim avuga ko Islam mu Rwanda ifite amashuri mu Ntara zose z’igihugu, ifite Centre de Sante ebyiri (Rwamagana na Rwampala) bafite Poste de Sante eshatu harimo ebyiri zigiye gutangira i Nyanza na Rubavu, Islam kandi ngo ifite ishuri ry’imyuga rizaba ari Polytechnique rigiye gutangira.

Sheikh Kayitare Ibrahim yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Nyamirambo kaminuza ayigira muri Libya aho yibanze cyane mu bijyanye n’idini ya Islam.

Umusigiti wa mbere wabayeho mu Rwanda mu 1912
Umusigiti wa mbere wabayeho mu Rwanda mu 1912

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Yewe ibya Islam na terrorism biragoye kubitandukanya. Gusa ibi ahubwo mukwiye kubyigisha bagenzi banyu babyumva gutyo ndetse bakanabyuririraho. Ikindi ngaho nimufate iyambere iya mbere ahubwo mwitandukanye nabo bakora iterabwoba ndetse nabafite iyo ngengabitekerezo mube aba mbere kubashyikiriza inzego bireba. None se bariya barwana bavuga ko bashaka gushyiraho leta ya kisilamu koko ntabwo ari aba muslman ni ababyiyitirira? Iyo bageze kuri bus bakavuga ngo abakirisito bajye ukwabo n’aba muslman ukwabo ubwo baba bashaka kuvuga iki? Mbona mukwiye gushyira imbaraga nyinshi ku bayoboke banyu kurusha kuvuga nkba politiciens. Ahubwo mukore ibiganiro nabayoboke mubigishe ibi muri kuvuga mu itangazamakuru kko byo nibyiza ariko birakwiye ko abayoboke banyu babimenya. Ikindi niba koko bariya koko biyitirira idini yanyu noneho nimubagaragaze ko bari kubiyitirira bakora ibikorwa bibangamiye umutekano bityo ntibahanwe bitwa abasilamu bahanwe kko mu izina ryabo.

  • Uyu Kayitare ntabwo tumwemera kuko yashyizweho na leta twebwe twemera Mufti Gahutu.

    • Muzashinga iyanyu Islam se na Gahutu?

  • Mufti Kayitare yasetsa n’ugiye mu ntambara ntagatifu.

  • Mufti Wacu turagushyigikiye kandi tukuri inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish