Kamonyi: Umwana w’amezi atatu yahiriye mu nzu arapfa
Ahagana Saa cyenda z’igicuku kuri uyu wa kane, inkongi y’umuriro yafashe urugo rw’umuturage mu Murenge wa Nyarubaka, mu Kagari ka Kigusa, umugabo n’umugore babasha gukiza ubuzima bwabo ariko umwana wabo w’amezi atatu gusa arashya ahasiga ubuzima.
Epimaque Munyakazi, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka yabwiye UM– USEKE ko iyi mpanuka y’umuriro ishobora kuba yatewe n’agatara (agatadowa), ba nyiri urugo ngo bashobora kuba baryamye bakibagirwa kukazimya.
Uyu muyobozi avuga ko iyi mpanuka y’inkongi nta wundi muntu yahitanye cyangwa ngo ikomeretse, uretse ubuzima bw’uru ruhinja bwahatakariye.
Impanuka z’inkongi z’umuriro mungo z’abantu akenshi zituruka ku bicanwa by’urumuri nk’agatadowa, buji, amashanyarazi ateye nabi mu nzu, ibikoresho by’amashanyarazi bishobora gutera impanuka mu buryo bunyuranye, n’ibindi…
I Gitwe muri Ruhango, muri Nzeri umwaka ushize uruhinja ruruta gato uru rw’i Nyarubaka, rwo rwarokotse impanuka nk’iyi y’inkongi y’umuriro mu rugo.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Mbega ababyeyi gito, ni gute basohoka bonyine basize umwana koko? nonese uruhinja ruryama kure ya nyina gute ? ubundi umubyeyi nyamubyeyi mbere yabyose aba atekereza umwana sinibaza ukuntu umuriro bawubonye bakiruka batabanje gutekereza umwana birababaje.
@Akumiro ubwo nanjye ndabyibajije biranyobera uko bakijije ubuzima bwabo ubwagahinja bukahasigara. Ubundi twumva kenshi abahiye cyangwa abapfuye batabara abana babo cyangwa abavandimwe baba.
Twizere KO hari indi mpamvu yabiteye atari gusohoka bikiza basize umwana wabo.
Comments are closed.