Digiqole ad

Umutoza Mckinstry agiye gusura abakinnyi be bakina muri Tanzania na Kenya

 Umutoza Mckinstry agiye gusura abakinnyi be bakina muri Tanzania na Kenya

Umutoza w’Amavubi y’umupira w’amaguru Johnny McKinstry.

Mbere yo guhamagara abakinnyi bazakina n’ibirwa bya Maurice mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika “AFCON 2017, umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry agiye kujya kureba imikino y’abasore be bakina muri Tanzania na Kenya.

Umutoza w'Amavubi y'umupira w'amaguru Johnny McKinstry.
Umutoza w’Amavubi y’umupira w’amaguru Johnny McKinstry.

Mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe, Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ izakomeza imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya “AFCON/CAN 2017” izabera muri Gabon.

Tariki 26 Werurwe 2016, nibwo hateganyijwe umukino ubanza uzabera kuri Stade George V, iherereye i Port Louis ho mu birwa bya Maurice. Iminsi itatu gusa nyuma yaho, nibwo hazaba umukino wo kwishyura, i Kigali.

Mu kwitegura iyi mikino, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Johnny McKinstry uvuye mu biruhuko ku mugabane w’Uburayi agiye kwerekeza muri Tanzania gukurikirana umukino uzaba kuwa gatandatu tariki 05 Werurwe, ugahuza Young Africans ikinamo Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima na AZAM FC ikinakmo Mugiraneza Jean Baptiste Migi (Kapiteni wa kabiri).

McKinstry nava muri Tanzania azakomereza i Nairobi, muri Kenya ahateganyijwe umukino ukomeye ku cyumweru tariki 06 Werurwe, uzahuza Gor Mahia FC ikinamo Jacques Tuyisenge na Sibomana Abouba, na Leopards FC itozwa na Yvan Jacky Mineart watozaga Rayon Sports.

Uhereye ibumoso hari Jacques Tuyisenge (ukinira Gor Mahia FC), Migi (Azam FC) na Abouba Sibomana (Gor Mahia).
Uhereye ibumoso hari Jacques Tuyisenge (ukinira Gor Mahia FC), Migi (Azam FC) na Abouba Sibomana (Gor Mahia).

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu bazakina n’ibirwa bya Maurice bazahamagarwa tariki 12, batangire umwiherero tariki 19 Werurwe 2016.

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu itsinda ‘H’ n’amanota atatu, runganya amanota n’ibirwa bya Maurice bazakina, iri tsinda riyobowe na Ghana ifite amanota atandatu (6).

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish