Digiqole ad

Dr Mukankomeje, Gen Ibingira na Dr Biruta bari kureba uko Kivu ibungabunzwe

 Dr Mukankomeje, Gen Ibingira na Dr Biruta bari kureba uko Kivu ibungabunzwe

Minisitiri Dr Biruta, Guverineri Mukandasira hamwe na Dr Mukankomeje imbere yabo bari mu bwato buvuye i Rubavu

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’umutungo kamere, Dr Rose Mukankomeje umuyobozi w’ikigo REMA gishinzwe kubungabunga ibidukikike na Lt Gen Fred Ibingira Umugaba w’ingabo z’Inkeragutabara kuri uyu wa gatatu ahagana saa yine z’amanywa bageze i Karongi n’ubwato bavuye i Rubavu aho bari mu ruzinduko rwo kureba uko ibiyaga bya Kivu na Karago bibungabunzwe.

Minisitiri Dr Biruta, Guverineri Mukandasira hamwe na Dr Mukankomeje imbere yabo bari mu bwato buvuye i Rubavu
Minisitiri Dr Biruta, Guverineri Mukandasira hamwe na Dr Mukankomeje imbere yabo bari mu bwato buvuye i Rubavu

Ikiyaga cya Karago (giherereye mu karere ka Nyabihu) mu gihe gishizwe havuzwe ko amazi yacyo yariho agabanuka cyane kubera ibikorwa bya muntu byagisatiraga bikabije, kubera ingamba zafashwe zo kubikumira Dr Rose Mukankomeje yavuze ko basanze amazi yacyo yarongeye kwiyongera.

Mu byo batangaje bageze i Karongi, Dr Rose Mukankomeje yabanje gushimira Inkeragutabara n’ubuyobozi bwazo bafatanya cyane mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije nko gutera ibiti no kubahiriza imiturire n’ubuhinzi hafi y’ibiyaga.

Dr Mukankomeje yavuze ko bava i Rubavu mu bwato babonye ko ugeze za Rutsiro hari abantu bahinga bakageza neza neza ku mazi. Asaba abayobozi kubikurikirana bigacika.

Ati “Iyo urebye ubona ko ari ikibazo cy’imyumbire, birasaba ko abayobozi bakomeza kuba maso. Aho twavuye i Rubavu wabonaga ko urangaye wasanga ibintu byasubiye i rudubi, birasaba ko abayobozi bakomeza gushishikariza abantu kwirinda kuvogera ibiyaga.”

Dr Mukankomeje yavuze ko kuva i Rubavu kugera i Rusizi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu himuwe imiryango 1 600 yari ituye hafi cyane y’amazi, avuga ko ari igikorwa cyagenze neza kandi iyo miryango aho yimuriwe ari ho heza kurushaho.

Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta yabwiye abaturiye ikiyaga cya Kivu ko ku mazi cyangwa hafi cyane yayo ushobora kuhakorera akarimo kaguteza imbere uyu munsi ariko ejo kakagira ingaruka zikomeye cyane ku bantu batuye ako gace bose. Abasaba kwitwararika imirimo bakorera hafi y’iki kiyaga ishobora kukibangamira.

Lt Gen Fred Ibingira we yatangaje ko ishingiro rya byose ari umutekano. Avuga ko umuntu atagera aho kubungabunga ibidukikije we ubwe atabanje kugira umutekano.

Lt Gen Ibignira asaba ko buri muntu wese akwiye gufatanya n’inzego z’umutekano kurushaho kuwubumbatira birinda kandi batanga amakuru ku byaha aho byabaye cyangwa aho bishobora kuba mbere y’uko bibaho.

Bagendaga bitegereza inkengero z'ikiyaga cya Kivu niba zitageramiwe n'ibikorwa bya muntu
Bagendaga bitegereza inkengero z’ikiyaga cya Kivu niba zitageramiwe n’ibikorwa bya muntu
Aba bayobozi bari kumwe na Francois Ndayisaba umuyobozi w'Akarere ka Karongi (ibanza ibumoso) na Caritas Mukandasira Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba (wa kabiri ibumoso) baganira n'amakoperative y'Inkeragutabara i Karongi kuri uyu wa gatatu
Aba bayobozi bari kumwe na Francois Ndayisaba umuyobozi w’Akarere ka Karongi (ibanza ibumoso) na Caritas Mukandasira Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba (wa kabiri ibumoso) baganira n’amakoperative y’Inkeragutabara i Karongi kuri uyu wa gatatu

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • tubungabunge ibidukikije tubirinde nabyo bidufashe kubaho turi magirirane

  • mbega ubwato bwiza!! RDF oyeeee

  • Ikivu kibungabungabunzwe neza nabo babibonye ariko turabasaba ziriya m 50 badusabye gusiga kunkengero ninyinshi kuko bamwe ntacyo twasigaranye barebe uko batugabanyiriza byibuze bagire m 20 kunkengero murakoze

  • buriyi bwaato uwabushyiramo sub maline bomb yitwa topido

Comments are closed.

en_USEnglish