Digiqole ad

Rusagara yanenze Col Karege ngo wasebeje umuryango we ko barwara mu mutwe

 Rusagara yanenze Col Karege ngo wasebeje umuryango we ko barwara mu mutwe

Brig Gen Frank Rusagara (Retired) aganira n’umwunganira mu mategeko.

*‘Our guy is finished’ ntabyo navuze

*N’iyo umuntu akekwaho icyaha, mu cyubahiro cye birakwiye ko hatazamo family ye.

*Kwivuguruza, gutegura ubuhamya nibyo Rusagara n’avoka we ngo biri mubyo ashinjwe n’abasirikare bakomeye

Kanombe – Ibi ni bimwe mu byo Frank Rusagara na Me Buhuru P. Celestin umwunganira mu mategeko kuri uyu wa gatatu bavuze mu Rukiko rukuru rwa gisirikare banenga ubuhamya bwatanzwe n’abasirikare n’abahoze ari bo nka Col Camile Karege, Col Mulisa, Brg Gen Kalyango na Brg Gen (rtd) Geofrew Byegeka. Uregwa yari ahawe umwanya ngo akomereze aho yasubikiye mu iburanisha ry’ejo avuga ku buhamya bw’abamushinje.

Brig Gen Frank Rusagara (Retired) aganira n'umwunganira mu mategeko
Brig Gen Frank Rusagara (Retired) aganira n’umwunganira mu mategeko Me P.Celestin Buhuru

Uyu musirikare wigeze kuba umuyobozi w’uru rukiko, araregwa ibyaha byo gukangurira rubanda kwanga ubutegetsi buriho abicishije mu magambo yagiye atangaza, ndetse no gusebya umukuru w’igihugu kandi ari umuyobozi.

Agendeye ku nyandiko mvugo z’aba basirikare, Rusagara yavuze ko aba bagiye bavuguruzanya ndetse ko ibyo bavuze ko yavuze bitigeze bimusohoka mu kanwa.

Uyu musirikare (Rusagara) wasezerewe mu ngabo avuga ko yababajwe no kuba muri ubu buhamya hari uwagarutse ku muryango we awusebya ndetse anamusebya, we ubwe.

Yifashishije inyandiko mvugo ikubiyemo ubuhamya bwatanzwe na Col Camile Karege, Rusagara yabwiye umucamanza ko ubwo uyu mutangabuhamya yabazwaga icyo yongera ku buhamya bwe yavuze ko “Akurikije uko Rusagara yagiriwe inama akabyanga bishoboka ko agira (Rusagara) indwara yo mu mutwe cyane cyane ko no mu muryango w’iwabo bagira icyo kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe

Mu mvugo yuzuye amarangamutima, Rusagara yagize ati “n’iyo umuntu akekwaho icyaha, mu cyubahiro cye birakwiye ko hatazanwamo umuryango we… my family should be protected, no mu mibereho y’abantu my family is protected.”

Rusagara yakomeje abwira Umucamanza ko n’amahame mpuzamaganga areba uburenganzira bwa muntu umuryango we ukwiye icyubahiro, ndetse ko imvugo zakoreshejwe n’uyu musirikare zidakwiye haba mu muryango mugari no mu mvugo za RDF.

We n’umwunganizi we babwiye Umucamanza ko aya magambo yavuzwe na Col Camile bumva ntacyo yamarira Urukiko uretse gusebya umuryango w’uregwa. Rusagara ati “He attacked me and my family.

 

Rusagara ababazwa no kuba Kagame agarukwaho muri uru rubanza

Ubushinjacyaha butahakanye ko uyu mutangabuhamya (Col Karege) yarengereye mu mvugo yakoresheje, bwavuze ko mu kwakira ubuhamya butajonjora, ndetse ko butanahitamo uzakoresha amagambo meza.

Umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha, Capt Nzakamwita, yavuze ko abatangabuhamya barahizwa mbere yo gutanga ubuhamya bwabo, bityo ko inenge zose zazagaragara mu buhamya bwabo baziryozwa n’iyi ndahiro baba bakoze.

Mu buhamya bwe, Col Camile yavuze ko mu biganiro yagiranye na Rusagara muri Nyakanga 2013, yavuze amagambo asebya umukuru w’igihugu na Politiki y’u Rwanda nko kuba yaravuze ngo “Our guy is finished”(ngo yavugaga umukuru w’igihugu).

Col Mulisa we yavuze ko atigeze yumva Rusagara anenga umukuru w’igihugu uretse kuba yarumvise avuga (Rusagara) ijambo ngo “You are finished”,

Agenda asoma ibikubiye mu nyandiko mvugo z’aba batangabuhamya, Rusagara yavuze ko atahakana ko yicaranye n’aba basirikare bombi, ariko ko aya magambo yose bamushinja kuvuga (‘our guy is finished’ na You are finished’) atigeze ayavuga, ndetse ko bishimangirwa no kuba aba batangabuhamya bayavuguruzanyaho.

Busubiza ibyatangajwe n’uregwa, Ubushinjacyaha bwavuze ko izi mvugo zombi zidakwiye kugereranywa cyangwa ngo zifatwe nk’izivuguruzanya kuko zose zavuzwe, zibwirwa abantu batandukanye, mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye.

Mu buhamya bwabo, aba basirikare bombi (Col Mulisa na Col Camile) banahuriza ku kuba Rusagara yaragereranyije Perezida Kagame na Perezida Museveni uko bitwaye mu ntambara ya M23, bavuga ko Rusagara yanenze Perezida Kagame uko yitwaye muri iki kibazo ariko agashima Museveni.

Rusagara ukomeje kuburana ahakana ibyo ashinjwa byose yabwiye umucamanza ko Brg Gen (Rtd) Byegeka yavuze ko atigeze yumva Rusagara agereranya Kagame na Museveni. Rusagara Ati “…kuki aba ba koloneri bihutiye kumva nubahuka umukuru w’igihugu General ntabyumve?”

Brig Gen (Rtd) Rusagara Frank wahakanye ko yaba yaranenze umukuru w’igihugu, ahubwo akanenga Ubushinjacyaha bwatumye izina “Kagame” rizanwa muri uru rubanza.

Avuga ku byatangajwe n’aba batangabuhamya bavuze ko yanenze Umukuru w’igihugu, Rusagara yagize ati “si ndi umunyamategeko ariko izina rya nyakubahwa perezida kurizana mu rubanza utazabasha no kumuzana,…unamubeshyera,…ababajije aba batangabuhamya bage bagira inama abo babaza.”

Bagenedeye ku biganiro bagiranye, aba batangabuhamya banashinja uregwa (Rusagara) gushimagiza RNC n’ibikorwa byayo uretse Godfrey Byegeka wahakanye ko atigeze yumva uyu mugabo avuga kuri RNC.

Ubushinjacyaga buvuga ko ibi bidakwiye gufatwa nko kuvuguruzanya nk’uko Rusagara n’umwunganizi we babivugaga, ahubwo ko buri mutangabuhamya yagiye avuga ibyo yumvise.

Bakomeza kunenga ubuhamya bushinja Rusagara, uyu mugabo n’umwunganizi we bavuze ko bagendeye ku miterere y’inyandiko mvugo z’ubuhamya bwatanzwe na Col Camile Karege na Col Mulisa bigaragara ko ubuhamya bw’aba bombi bwateguwe kuko ibibazo babajijwe bisa ndetse n’ibisubizo bikaba ari bimwe.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Rusagara ati “ibintu byari prepared hari hasigaye copy and paste… habayeho copy and paste.”

Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa 07 Mutarama; Brg Gen (Rtd) Frank Rusagara akomeza kwisobanura ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya bamushinja, aho uyu mugabo akomeje kuvuga ko igihe bavuga ko yakoreye bimwe mu byo ashinjwa yari ari mu mahanga.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • ntanvura idahita ,, bareke bagusebye nabo bazahagusanga Mzee

  • turabazi sha ntawe mutusha ubwenge

  • hahaha! kariya kajambo ngo:”Our guy is finished” buri gihe iyo nkumvishe ndaseka, ejo twari mu modoka twumvishe amakuru umunyamakuru akavuze tugenda tugateraho urwenya… by the way njye mfite akabazo, iyo umuntu avuze ngo:”Our guy is finished” nihe byerekana ko aba avuze Kagame President?? keretse niba ari “guy” ari encryption ya “Kagame Paul President” ababizi bambwira, rwose njye ndi mu rukiko nabaza abacamanza bakabimbwira ntiriwe navuga ko ntabivuze

    • Uru ni uruca abana pe! Nta kintu na kimwe kugeza Ubu ndabona cyafungisha umuntu kirimo…! !! N ikinamico

    • Niko fefe,kuki utumva ko biterwa n’ikiganiro bari bafite nonese niba yaravugaga ko abarwanya ubutegetsi bafite ingufu nyuma akavuga ngo “our guy is finished”urumva yaravugagande?

      • wenda yavugaga Kabarebe cg njyewe, iyo abarwanya ubutegetsi se bafite imbaraga baba barwanya Kagame gusa?, in that case “our guy” can imply anyone, ubundi nari nziko mu rukiko bagendera ku bintu bifatika apana kugenekereza aho bibwira (sentiments) ark n ubundi urubanza ntirurarangira wasanga abacamanza batazanabyemera, bariya babivuze ni abashinjacyaha kdi abashinjacyaha bashinja uko babyumva, lets wait and see the rukiko results later…

      • nawe ntacyo uvuze ahubwo ndumva nawe wigize umwunganizi wabatanga buhamya

    • wowe fefe, Abanyarwanda mukunda gushyanuka mubyo mutazi no kwigira ba najuwa.wowe wabonye umunyamakuru ariryo yanditse ukumva ko ariryo ryonyine, none se uragirango umunyamakuru akubwire ibyavugiwe murukiko byose?? ubona nibura iyo uba uvuze uti narindi murukiko niryo bamushinje gusa?? mujye mubanza mutekereze ibyo mugiye kuvuga ntimukigire ba avocet du diable

      • gutanga igitekerezo si ugushyanuka, iyo umuntu avuze uko abyumva ukavuga ngo arashyanutse, uba umututse, wowe vuga uko ubyumva, singombwa ngo tubyumve kimwe, ark wivuga ngo nashyanutse, nonese ndeke kuvuga uko mbyumva?? urantutse kbs, nuko njye ntatuka umuntu umpa ibitekerezo ark sibyiza

  • Ntagitekerezo mfite ntanicyo nzigera ntanga kuri izi kata za politique

    • haha! kdi mbona igitekerezo cyawe cyakiriwe neza!

    • Kandi wabirangije kugitanga

  • Nimureke abagabo babazwe ibyo bavuze.
    Ntabwo wakwicara ngo usebye igihugu n’umuyobozi wacyo kandi nawe uri umuyobozi warangiza ukabikora ubibwira abnandi bayobozi bagenzi bawe. Birababaje

    Reka babiryozwe rero ibindi muri kwiganirira

    • Reka kuvuga ubusa sha! Niba umunwa ufungisha wowe waba warakatiwe burundu uzira ivuzivuzi

    • wabona n ejobundi ariko wacommentaga ku rubanza rwa Kabuye finally bakaba barasanze arengana

  • Umunyarwanda yise umwana we Bosenibamwe!!!!!

    • Ni Governor w’Intara y’amajyaruguru!

  • Hari abantubasigaye babona hari ubabangamiye(kubera inda nda nini
    yabo bakaguhimbira icyaha kigezweho) HE ashishoze hari abirwa bivuga ibigwi batigeze berekanako barikumwe naho kumbe Ni ukurengera imyanya yabo(imbehe)

  • Nababwira iki sha nimuregane nimushaka muzamarane.n ubundi ngo ababipfa ni ababisangiye.

  • yewe burya se koko mu muryango wa Rusagara hiberamo ubusazi? gusa gusara ushaka icyahirika ubutegetsi ukwirakwiza amagambo yangisha abatutage ubuyobozi ubwo nta busazi burimo ahubwo harimo ububisha bwa nabi gusa!

  • Hakenewe ukuri mu Rwanda! Kuvuga cg kunenga Kagame ntabwo bigomba kwitwa icyaha!

    • Sad we, uri “sad”koko!,ntushobora gutandukanya kunenga no gusenya,aba bagabo niba ibyo baregwa barabikoze koko nishyano!,niba barabonaga bagomba kurwanya ubutegetsi bari kwegura bakaburwanya kumugaragaro ariko apana gutema ishami bahagazeho!

  • Nanjye reka nicecekere burya ngo hataka nyiri ubukozwemo!

  • Jye Ndabona Prezida wacu Paul Kagame yakwiye kubonana nubutabera izina rye Rikamo mu rubanza bariya bakoresheje izina rye ngo bagume mu myanya barimo bakabihanirwa kuko bayigiyemo batabikwiye kugera aho bakoresha izina rya Prezida ni akumiro ( inda ni mbi) jye nabakatira urwo umwami yakatiye Kamegeri harya ku rutare Please abashoboye kubonana na Muzehe wacu mu muhe Report rwose kuko birazana umwiryane mu basaza bakuye igihugu habi kugera naho bavuga ngo mu muryango wa Rusagara barwara mu mutwe arashaka kuvuga ko yabaye umusirikare wo hasi arazamuka agera kuli Brg arwayeye mu mutwe ? Agirwa umucamanza mu rukiko rwa gisirikare arwaye mu mutwe uyu yasusuzugu igihugu cyahayeye Rusagara izi ngufu zakazi yakoze arongera asuzugura uwamwambitse amapeti ahubwo ubutaha azavuga ati abamuzamuraga mu ntera ntibonaga ko arwaye mu mutwe ? Unva bose simbazi pe ariko harimo ubuhamya bwo gusebanya budakwiye muli RDF murakoze

  • Muri uyu mwaka w’impuhwe na Yubile y’indulgentia, turasabwa kubabarira no kubabarirwa twese turi abanyabyaha. Umukuru wacu; Nyakubahwa Paul Kagame, Abenshi tugererenya nka Musa wakuye abayisiraheri mu misiri akabageza mu mu gihugu cy’isezerano, azababarire n’abo batamwifuriza we ubwe, hamwe natwe benshi tumukunda kandi tumushyigikiye amahoro, Kuko Intwaro inesha Inabi burya n’Ineza!Imana izabudufashemo.

  • Uwadukuye ahabi wese ndamwubaha gsa ndumva ubu buhamya bwiganjemo gusebanya gsa, dukeneye ubutabera bukwiye n’izina ry’umusaza wacu rivanwe murubsnza Rusagara we warakoze kdi nturumurwayi WO mu mutwe kuba turiho wabigizemo uruhare

  • nsomye uru rubanza ushobora kubona ireme ry’ubushinjacyaha mu rwanda. Baracyafite ibintu byinshi byo gutera imbere. Ngahoo kugenekereza, gushinja umuntu byivuguruza basi niyo waba uzi gutechnica wakwiye gutechnica ibintu bifatika ukabitechnica bigahura basi.
    usazanga Rusagara bamuciriye nka 10 years or 20 YEARS aho kumufungura.
    aho ngaho nubucamanza buzaba bukwiye gutera imbere.
    TPIR yaratwizeye kubera iterambere, nidukomeza gutya ntakuntu twakwizerwa n’abanyarwanda uretse n’abanyamahanga.

Comments are closed.

en_USEnglish