Digiqole ad

Umwana wa Senderi Kevine Hit yatangiye ubuhanzi

 Umwana wa Senderi Kevine Hit yatangiye ubuhanzi

Kevine Hit na Se umubyara International Hi

Keza Kevine umwe mu bana ba Senderi International Hit ufite n’andi mazina menshi yitwa muri muzika, ku myaka 12 yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ikizere’.

Kevine Hit na Se umubyara International Hi
Kevine Hit na Se umubyara International Hi

Uwo mwana wahise ahabwa izina rya Se rya ‘Hit’, avuga ko ashaka gukora muzika ndetse anakurikirana amasomo ye ku buryo ngo ashaka kuba nka Tom Close.

Kevine Hit yabwiye Umuseke ko yifuza gutera ikirenge mu cya Se ndetse na bamwe mu bahanzi nyarwanda asanzwe akunda ibihangano byabo.

Yagize ati “Kuba umuhanzi nkiri muto ntibizahungabanya imyigire yanjye kuko hari abahanzi benshi bagiye babikora babifatanyije nka Tom Close.”

Tom Close azwiho kuba yarize akarangiza akaa umuganga abifatanyije na muzika n’ubu akaba abikora byombi. 

Uyu mwana ati “Nanjye ndifuza kuzaba umuganga kandi nizera ko Imana izabimfashamo. Uretse Tom Close undi nkunda ni Knowless cyaneeee!!!”.

Senderi International Hit wiyita intare y’Umujyi, abajijwe niba uwo mwana we ntacyo bizamutwara gufatanya kwiga n’ubuhanzi yavuze ko azabikurikirana nka Se w’umwana.

Avuga kandi ko uyu mwana we mu ishuri yitwara neza buri gihe.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Uyu mwana ndamwemeye ashaka kwebera nka Tom Close apana nka Senderi Hit

  • ariko kweli uyu mwana ntiyoroshye peee kuki atavuze c ko ashaka kuba nka Se!!! hahahahahahahaha

  • Umwana ni danger

  • azi ubu bono bwa se ntashaka kumera nkawe

Comments are closed.

en_USEnglish