Obama yarize kuri Televiziyo LIVE
Barack Obama kuri uyu wa kabiri ubwo yatangazaga politiki nshya ku igenzura ry’intwaro mu baturage muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yaturitse ararira yibutse ku by’iyicwa ry’abana barasiwe ku ishuri ribanza rya Sandy Hook mu 2012.
Yasabye ko hakwiye kubaho gusaka abantu bajya ahari abandi benshi no kwita cyane ku hashize h’abantu mbere yo kubagurisha intwaro, ndetse no gukaza umurego mu guhashya abacuruza intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Perezida Obama yavuze ko bibabaje kuba ubu byoroshye ko umuntu agura imbunda kuri Internet ikamugeraho ntawugenzuye amateka ye kandi ngo nibura umwe mu bantu 30 bagura imbunda aba afite amateka yo kuba yarakoze ibyaha.
Nyuma yo kuvuga ibi Perezida Obama yakomoje ku bwicanyi bwo mu 2012 bwakorewe abana bari ku ishuri rya Sandy Hook nk’uko bitangazwa na Reuters.
Yagize ati “Abana bakirangiza ikiburamwaka….abana bangana gutyo….abana bo mu miryango itarigeze na rimwe itekereza ko umwana wabo yakwicwa n’isasu rivuye mu mbunda…..buri gihe iyo nibutse aba bana ndasara.”
Maze amarira menshi atangira gushoka ku matama ye.
Ati “Turabizi ko tudashobora guhagarika buri gikorwa cyose cy’ubugizi bwa nabi, buri gikorwa cyose cya kinyamaswa ku isi, ariko twagerageza nibura guhagarika igikorwa kimwe cya kinyamaswa, igikorwa kimwe cy’ubugome. Yenda ntidushobora kurokora bose, ariko twakiza bamwe.”
Nyuma yo kurira kw’uyu munyacyubahiro, abantu bamwe babiteyemo urwenya, barimo na Ben Shapiro na Jim Geraghty abagabo bazwi mu bo mu ishyaka ry’abaRepublikani muri Amerika.
UM– USEKE.RW
3 Comments
(Ariko mwakiza bamwe, abandi se mukabasigira nde ? ubu mu Rwanda nituvuga ko gutunga imbunda kuri buri munyarwanda Obama azavuza induru ngo mu Rwada byacitse nta Demokarasi !!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ariya marira niyo bita “Les larmes du crocodile”!(amarira y’ingona). Ko atararizwa se n’abahora bicwa na za drones yohereza kurasa hirya no hino ku isi? Imitwe y’iterabwoba barema hirya no hino ku isi barangiza bakajya kuyirwanya ko itaramuriza? Harya ko mperuka aribo bapolisi b’isi yose, kuki badahera iwabo ngo babanze bashake umutekano w’abaturage babo mbere yo kujya gutanga amabwiriza mu bihgu bya Africa? Shame on you dear president!
birababaje bariya bana “”” nanjye barambabaje pe. bibiri Na cumi nakabiri??????
Comments are closed.