Kenya: Indaya z’abagore 10 zimaze kwicwa mu kwezi kumwe gusa
Police muri Kenya iri gukora iperereza ku bwicanyi bumaze gukorerwa abacuruza imibiri yabo bagera ku 10 b’abagore, biracyekwa ko hari umwicanyi kabombo waba ari kwibasira aba bacuruza imibiri yabo. Iyi mibare nta bundi ngo yigeze ingana gutya muri Kenya.
Kubera ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’indaya ku mihanda, abantu bamwe bakomeje gusaba ko aka kazi ngo kakwemerwa n’amategeko nk’indi mirimo kugira ngo nabo barengerwe.
Umuyobozi wa Police mu mujyi wa Nakuru avuga ko baherutse kubona imirambo ine ku muhanda ubu bakaba bari guhinga umuntu ushobora kuba yarabivuganye abasanze ku murimo wabo.
Police kugeza ubu ariko ntiramenya niba aba bantu bicwa n’umuntu umwe cyangwa ari itsinda ry’abicanyi.
Charles Owino umuvugizi wa Police ya Kenya yatangaje ko iperereza rirambuye mu gihugu hose ku rupfu rw’aba bagore ubu bamaze kugera ku 10 bishwe mu kwezi gushize.
Felista Abdalla mu muri ‘Kenya Sex Workers Association’ avuga ko abamaze kwicwa ari bo mu mijyi ya Nanyuki, Kisii, Nakuru, Nyahururu na Nairobi.
Ati “Bamwe babanje kwicwa urubozo. Ariko Police tubona itabyitayeho cyane”
Ubwicanyi busa gutya ngo bwaherukaga muri Kenya mu 2010.
Uburaya bwicuruza ntabwo bwemewe muri Kenya ariko ngo kubura kw’imirimo gutuma hari benshi babwishoramo kugirango babone ifaranga riva ku baguzi benshi barimo n’abakerarugendo bava mu mahanga.
Mu Rwanda mu mpeshyi y’umwaka wa 2012 mu duce twa Gatsata, Migina na Kimisagara hishwe abagore n’abakobwa bicuruza bagera kuri 15. Bamwe mu bakekwaho ubu bwicanyi barafashwe bashyikirizwa ubutabera.
UM– USEKE.RW
2 Comments
ampayinka ibi uzi ko no mu Rwanda byahabaye da
Kuzica si wo muti, ahubwo bakwiye kwegerwa bakagirwa inama bakigishwa bakihana bakava mu byaha dore ko uburaya atari cyo cyaha gusa. Kandi ngirango ntibasambana n,ibindi ni abagabo cg abasore. Nabo se bazicwa ra? nibatangirire hafi nta waremewe kwicwa. Ese uwo ubica we abona ko uwamucira urubanza nawe atakatirwa urumukwiye?
Comments are closed.