Month: <span>September 2015</span>

Muhanga: Abacuruzi b’inyama bahagaritse imirimo kubera imisoro

Ikibazo cy’ibura ry’inyama mu Mujyi wa Muhanga, kibaye nyuma y’uko hari hamaze iminsi hari ubwumvikane buke hagati ya rwiyemezamirimo watsindiye ibagiro rya Misizi, Ababazi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ngo biturutse biturutse byo Akarere katubahirije mu masezerano kagiranye na rwiyemezamirimo. Hashize imyaka ibiri ‘LIVAGI’ itsindiye isoko ry’ibagiro rya Misizi riherereye mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere […]Irambuye

“Ijwi Ryawe” application izafasha mu gutanga amakuru ku mitangire ya

Kuri uyu wa gatatu ishami ry’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) rishinzwe kunoza Serivise mu mushinga waryo ‘Na yombi’, ku bufatanye n’ikigo ‘Pivot access LTD’ bamuritse Porogaramu (application) ya Telefone bise Ijwi ryawe (Your Voice), Izajya ikoreshwa mu gutanga amakuru n’ibitekerezo kuri Serivise mu Rwanda. Iyi ‘application’ izajya ikoreshwa n’umukiliya, anenga, ashima cyangwa ajya inama kuri […]Irambuye

AS Kigali yasanze Rayon i Muhanga iyitsinda 2 – 1

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Rayon Sports yaguwe nabi na AS Kigali yayisanze i Muhanga ikayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ku munsi wa kabiri wa shampionat. Uyu munsi wa kabiri ejo nabwo wari waguye nabi ikipe ya APR FC yatsinzwe na Mukura 2 -0. Kuri stade ya Muhanga Rayon Sports yakiriraho amakipe yayisuye, […]Irambuye

Gicumbi: Abakekwaho gusenyera umuturage baburanishirijwe mu ruhame

Kuri uyu wa Gatatu abakekwaho gusenyera Karangwa Jean Bosco wo mu murenge wa Nyankenke, akagari ka Yaramba bagejejwe imbere y’ubutabera aho icyaha cyakorewe baburanishwa mu ruhame, ubushinjacyaha bubasabira gufungwa imyaka 12. Mu bakekwa muri uyu mugambi harimo Habyarimana Evariste, Maisha Jean, Uwimana Emmanuel, Nizeyimana Peter, Arinatwe J.Paul ndetse na Twizeyimana Theoneste . Aba bose uko […]Irambuye

Gisagara: Abaturage bizihije umunsi w’amahoro borozanya

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro wa tariki 21 Nzeri, mu Rwanda ibikorwa bya bikomeye byabereye i Kigali, ariko ibihindura ubuzima mu buryo butaziguye byabereye n’i Gisagara hirya mu murenge wa Muganza ukora ku Burundi aho abaturage borozanyije amatungo, bakishimira ko ubumwe n’ubwiyunge butumye ubu babanye mu mahoro. Kwiyunga no kubana mu mahoro byari inzozi muri […]Irambuye

Arsene Wenger yatandukanye n’umugore we Annie

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Sun, Umufaransa utoza Arsenal witwa Arsene Wenger w’imyaka 65 yatandukanye n’umufasha we Annie Brosterhous wahoze ari umukinnyi wa Basketball mu myaka yo hambere. Urukiko rw’i Paris rwaciye uru rubanza rwategetse uyu mutoza ko azakomeza guha Annie ibyo amugomba mu rwego rw’imitungo. The Sun yavuze ko bari bamaze igihe batabanye neza. Umwe […]Irambuye

Green Party yasabye Urukiko guhagarika Komisiyo yashyizweho yo kuvugurura Itegeko

*Ijambo ‘NTA NA RIMWE’ rigaragara mu ngingo y’ 101 rifite icyo risobanuye; ngo ni kirazira” *Mu bihugu duturanye; aho manda zahinduwe ibintu ntibyagenze neza” *Itegeko Nshinga ntirishyirirwaho umuntu; rishyirirwaho Repubulika” *Uruzitiro bashyize kuri iyi ngingo (101); uyu munsi si bwo bifuje ko rwagwa” *Izi ngingo (101 na 193) zirasobanutse keretse uwazisobanura abiganisha mu nyungu ze. […]Irambuye

Cassa Mbungo Andre ntiyishimiye ubwinshi bw’abanyamahanga muri Shampiyona

Umutoza wa Police FC ubu iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru “AZAM Rwanda Premier League” nyuma yo gutsinda Bugesera FC 3-0 asanga Shampiyona y’uyu mwaka ishobora kutaryoha nk’iy’umwaka ushize kubera umubare munini w’abanyamahanga bari muri Shampiyona y’uyu mwaka. Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Jacques Tuyisenge, Hegman Ngomirakiza, na Danny Usengimana. Nyuma […]Irambuye

Abahanzi 184 bagiye i Nkumba gutozwa ubutore… Abakomeye ntibaje

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abahanzi 184 bakora mu nzego zitandukanye bahagarutse kuri Stade Amahoro i Remera berekeza mu kigo cy’amahugurwa i Nkumba mu karere ka Burera mu ngando z’ukwezi  zigamije kubongerera ubupfura n’ubutore buzabafasha kunoza akazi kabo. Abahanzi bakomeye nk’abahanzi 10 bitabiriye PGGSS nta n’umwe witabiriye kuko ngo bafite amasezerano y’akazi bafite. Aba […]Irambuye

Gitwe: Uruhinja rwahiriye mu nzu rutabarwa n’ubutwari bw’umugore

*Musabyemariya yagaragaje ubutwari yinjira mu nzu akiza umwana *Abaturage b’umudugudu bashimiwe umuco mwiza wo gutabarana Saa tatu za mugitondo kuri uyu wa gatatu urugo rwa Jonathan Niyomufasha utuye mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama rwibasiwe n’inkongi y’umuriro mu nzu harimo umwana w’uruhinja wari ku buriri, uyu mwana yarokowe n’umugore wagize ubutwari akinjira mu muriro […]Irambuye

en_USEnglish