Digiqole ad

Mahatma Gandhi ngo yangaga Abirabura

 Mahatma Gandhi ngo yangaga Abirabura

Gandhi ngo yemeraga ko Abarabura ari abantu bo hasi

* Afatwa nk’Imana mu Buhinde,
*Ku isi bamwe bamufata nk’umwe mu banyabwenge bakomeye ku rwego rwa ba Socrates,
*Bamwe mu bashakashatsi muri Africa y’epfo banditse ko yigeze kubaho yanga Abirabura.

Gandhi ngo yemeraga ko Abirabura ari abantu bo hasi
Gandhi ngo yemeraga ko Abirabura ari abantu bo hasi

Uwo ni Mohandas Karamchand Gandhi wayoboye Abahinde mu rugamba rwo gushaka ubwigenge bwabo.

Mu gitabo cyabo bise “The South African Gandhi: Stretcher-Bearer of Empire.” Prof Ashwin Desai na Goolam Vahed, uwa mbere yigisha muri Kaminuza y’i Johannesburg naho uwa kabiri yigisha muri Kaminuza ya Kwazulu Natal.

Bemeza ko ubwo Gandhi yabaga muri Africa y’Epfo guhera mu mwaka wa 1893-1914 yabwiye Abongereza ko Abirabura bari hasi cyane ugereranyije n’Abahinde.

Bariya barimu bemeza ko ubuhamya bwabo babushingira ku nyandiko bwite Gandhi yanditse zikabikwa ahantu hiherereye, ariko bakaba barazibonye.

Ibyanditswe muri kiriya gitabo byerekana ko Gandhi isi yose izi kugeza ubu, ntaho atandukaniye n’abandi baranzwe n’amacakubiri ku Isi.

Umwe mu Bahindi watsindiye igihembo kitiriwe Nobel, Arundhati Roy yemeza ko kiriya gitabo nikimara kujya mu nzu zigurisha ibitabo mu kwezi gutaha bizatuma abantu bahindura uko babona Gandhi kugeza ubu.

Dore bimwe mu byo Gandhi yanditse ku Birabura bo muri Africa y’Epfo: “Mu by’ukuri kimwe mu byangoye ubwo nazaga muri Africa y’epfo ni ukubona ukuntu Abirabura baturanye n’Abahinde.”

Muri icyo gihe Gandhi yitaga Abirabura ‘Kaffirs’ nk’uko bariya bahanga babyanditse, Gandhi ngo ubwo yahabwaga ibiro, yasabye ko hubakwa imiryango itatu, umwe ugenewe Abirabura, undi w’Abahinde ndetse n’undi wa gatatu w’abakomoka i Burayi (Abaholandi n’Abongereza).

Mu ibaruwa yanditse mu 1895, Gandhi yasabye ko hashyirwaho itegeko rigabanya imigenderanire hagati y’Abirabura n’Abahinde kugira ngo hatazabaho kumenyerana hakazakurikiraho kwiganana imico n’imigenzereze bikazatuma Abahinde badukwamo n’‘imico y’Abirabura kavukire b’Abahinde’.

Mu ijambo yavugiye i Mumbai mu mwaka wa 1893, Gandhi yasabye Abazungu kwirinda gukomeza kubicira umuco wabo, ngo utazinjirwamo n’uwa ba ‘gakondo’ batunzwe no guhiga inyamaswa (hunting) no korora kandi bakunda kwambara ubusa.

Muri 1904, ubwo abategetsi b’U Bwongereza bemereraga Abirabura guturana n’Abahinde, Gandhi yasabye abagize inama y’ubutegetsi kugira vuba bagakura ‘Kaffirs’ hafi y’Abahinde.

Muri 1908, ubwo yavugaga ku byo yabonye muri gereza yari avuyemo, yagize ati: “Bamfungiye muri Gereza ubundi yari ikwiriye gufungirwamo ba ‘Kaffirs’.”

Yemera ko rwose Abazungu bari barenze Abahinde, ariko ngo Abahinde baruta cyane Abirabura bo muri Africa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Aho yabeshye nihe ko bavuga ibigoramye umuhoro ukarakara!

    • Urantangaje cyane!!!!!!!!!!!!!

      • FRED,nange yanyumije pe!!!!!!!!!!!!!!!!

  • nukuri yavuze,gusa nanjye nanga abahinde niba batwanga nanjye ndabanga

  • byamubujije gupfa se ngo asengeyo abirabura uruzi iyo ataza gupfa .

  • Ku isi ntaho wajya ngo uzabone aho abirabura bakunzwe!!!abahinde iwacu muri africa tubakira neza ariko iwabo muzabaze abanyeshuri babanyafurika biga muri inde uburyo babaho!!! Baratwanga ubaguyemo ninjoro wenyine bakurangiza!abirabura dukwiye kumenya ubwenge bwo gushyira hamwe bizatuma tugira imbaraga,agasuzuguro abazungu n’abandi bose gashire! Naho nidukomeza kurebera ibibi bakora iwacu ntihagire uvuga menya bizageraho bakongera kugaruka gukora colonisation nubwo bwose itashize na gato muri africa,iracyahari ariko mu bundi buryo.urugero mujye mureba intambara abafaransa barwana muri africa ubu uko zingana,bazikora kugirango babone aho biba matiere premiere.

  • @Ndagije: Wumva ufite agaciro gake ku buryo udakwiye kunyura mu muryango umwe n’Abahinde???? Mbega ubujiji! Mbega ububwa!! Mbega ubugwari!! Uzagere muri India urebe ukuntu abantu bicara ku muhanda bagatonda umurongo, abana, abagabo, abagore maze bakituma ibikomeye ku muhanda nta kibazo bafite! Ngabo abo wumva udakwiye kwegera kuko bakurenze kure nk’abantu. Urarwaye abakuri hafi bakuvuze.

  • ibyo sinabimuhora abanyarwanda se ko bangana kdi bashyingirana, bakavuga rumwe bagahuza umuco, ngo batandukanywa namazuru da. we yaje aturutse kure ntawe utagira inenge ko batavuze niba hari icyiza yaba yarakoreye abirabura se?

  • Murakoze hari abaswa bamwe njya mfata nk’intwari kumbi ari ibigwari arko twemere buri ruhu runyunye n’urwacu rutwogeraho uburimiro niba bafata nabi abavandimwe bacu nabi bagiye guhaha ubwenge natwe businesses zabo tuzaziveho kdi dusabe ibwumvikane ku mpande zombi
    Sha birambabaje cyane kabisa mureke tuzabane nushaka kdi utwubaha
    Ariko dusubiye kuri gakondo yacu twaba iki? Maze iryo terambere rikareka. Sha ibi bindya mu mutwe byose ni abirabura bibisambo babikoze kugira ngo buzuze ibifu byabo.

  • Ariko rwose ntaho yabeshye rwose abirabura ntago turi abantu nkabandi, bitari ibyo twareba kure nkabariya aho kubabazwa no kuzuza inda zacu gusa .

  • Abirabura nemera ko twatinze kumenya ibintu ariko n’uko ntabyo twari tunakeneye naho ubundi aho tubimenyeye turi indashyikirwa, tutari indashyikirwa ntibajya birirwa batugambanira ngo banaduhishe byinshi baziko twahita tubanikira kabisa.

  • Erega hari aho ugera, wareba abirabura ibyo bakora ugasanga koko nawe wabasuzugura. Reba abazungu uko babayeho ntabwo bicana hagati yabo barwanira ubutegetsi, ariko abirabura ubu barimo baramarana kubera ubutegetsi. Reba muri Afurika, hafi ibihugu byose byagiye mu ntambara ndetse n’ibikiyirimo abantu baricana kubera ubutegetsi, cyangwa ibifu byabo.

    Ubu abazungu barimo bararyanisha abanyafurika kubera inyungu zabo bwite, bakifatira abayobozi bari ku butegetsi bakabakoresha ibyo bishakiye. Iyo umuperezida wo muri Afurika adakorera inyungu za ba mpatsibihugu, bakora ku buryo bamwirenza kandi bagakoresha abirabura benewabo.

    Ntabwo turabona abaperezida bo muri Afurika bishyira hamwe ngo bafate position imwe, bereke abo ba gashakabuhake ko barambiwe amacenga yabo. Usanga buri mu Perezida wo muri afurika arimo ahakwa kuri Parrain we wo mu burayi cyangwa USA ngo amurwaneho. Ibyo rero bituma abazungu badusuzugura cyane.

    Biratangaje ndetse kubona nk’iyo habaye inama z’abakuru b’ibihugu za African Union, abakuru b’ibihugu bo muri Afurika bamwe bahabwa amabwiriza aturutse i Burayi cyangwa muri USA ababuza gufata imyanzuro imwe n’imwe ku kibazo runaka abanyaburayi cyangwa USA babona ko cyababangamira. Ukibaza niba abakuru b’ibihugu bya Afurika bakorera benewabo b’abanyafurika cyangwa niba bakorera abo bazungu b’i Burayi na USA.

    Ibyo rero ni bimwe mu bituma abazungu n’abahinde badusuzugura. Ndetse burya n’Abashinwa baradusuzugura.

    Umunsi abakuru b’ibihugu bya Afurika bazishyira hamwe bagaharanira inyungu za benewabo, bakareka kumena amaraso ya benewabo no kugundira ubutegetsi, bakareka gukoreshwa na ba mpatsibihugu, bakareka gushyira imbere indonke zabo bwite, bagaharanira icyateza Afurika imbere batavugirwamo, icyo gihe nibwo abanyafurika (abirabura muri rusange) bazahabwa agaciro.

  • Nta howanyura abazungu man, turacyabakeneye kuko twasigajwe inyuma n’amateka

    • nibyo koko twasigajwe inyuma n’amateka,ariko icyiza cyane kuruta ibindi nuko tubizi.icyakorwa rero nuko twakora uko dushoboye tukabirukaho byaba ngombwavtugaca no munzira batanyuzemu,tukabatanguranwa.biragoye kubashyikira ariko nyuma yigihe kirekire habaho impindura matwara.icyo dusabwa nuku accelera mugihe bo bari kugendakuri pas ordinaire.sawa mugire umutima wubutwari

  • Njya nibaza niba abandika kuri uru rubuga bazi amateka.Abazungu b’iburayi ntabwo bari bazi Amerika, hagombye koherezwa Christophe Colomb washakaga inzira ijya mu Buhinde akagwa kuri America, yagiyeyo kuri funding y’umwami wa Espagne. Abazungu ntabwo bari bazi Afrika , bari bazi ko hari umugabane w’umwijima, bagombye kohereza ba Stanley kuza kureba uko byifashe. Ntibyatinze mu burayi ubukungu bwifata nabi basuhukira muri amerika bakorera abasangwabutaka baho génocide (les indiens) barangije batangira guhinga babura ababisarura bajya muri Afrika kuzana abacakara. Basanga bidahagije kujyana abacakara bajya i Berlin kugabana Afrika, bashyiraho imbibi batitaye ku bahatuye ugasanga imiryango imwe yisanze muri Congo ,indi ikaba muri Tchad (ni urugero), bakora ubukoloni barangajwe imbere n’Ubwongereza, Ubuholande,Ubufaransa, Portugal , Espagne. Congo yari akarima ka Leopold Umwami w’ababirigi, amabi ababirigi bakoze muri Congo yabara uwariraye. Byose bishakiraga imitungo kamere irimo amabuye y’agaciro ndetse n’imbaho n’ibindi. Indépendance ntabwo zapfuye kwizana, iyo hatabaho intambara y’ubutita hagati ya Occident na URSS ,na Chine n’abandi bajyenderaga kuri Socialisme nanubu tuba tukiri mu bukoloni. Abazungu banze kuva kw’izima bazana néocolonialisme bashaka inyungu zabo. Abashaka kumenya amateka bamenye ko mu Rwanda muri 1994 hari hagiye kurota intambara y’isi. Mumbarize icyo abanyamerika, abongereza, Israel ,Hollande, Belgique bakoraga mu Rwanda. Mwibuke Zone Turquoise, za ndege zose zari izo kumara iki? Mujye mumenya amateka mbere yo kuvuga ko abazungu babasuzugura. Babuzwa n’iki se iyo bababwira ngo mwice bene wanyu bibonere amabuye namwe mugashyekerwa? Biracyakomeye, birasaba ko abantu bahumuka. Abazungu ntacyo baturusha kuko twiganye nabo ndetse tukanabarusha, tukanabigisha. Ariko abazungu bagira gahunda ndende bakurikiranye inyungu zabo. Ninde uzi aho uranium yakoze bombes zatewe kuri Hiroshima na Nagasaki? Kimpe ukice! CONGO.

  • Kagabo we urakoze kutubwira amateka kandi koko ibyo uvuze ni ukuri ariko se kuki uvuga ko abandika aha batazi amateka kandi uterekana ikosa bakoze cg ibyo bavuze binyuranye nayo?! none se washakaga ko babanza gusobanura ibyo byose wabanje kwandika?! bo batubwiraga pisition ya Gandi ku birabira nta kindi.

  • Njyewe nkunda ibtekerezo bya GHANDI ariko ako kajemo gatumye nibaza byinshi

Comments are closed.

en_USEnglish