Digiqole ad

Mbonabucya ati “Iki nicyo gihe cyo kongera gutsinda Ghana”

 Mbonabucya ati “Iki nicyo gihe cyo kongera gutsinda Ghana”

Mbonabucya wakiniye Amavubi igihe kinini akanayabera Kapiteni

Mu mpeshyi ya 2003 ubwo Amavubi aheruka gutsinda Black Stars ya Ghana, Désiré Mbonabucya niwe wari Kampiteni w’iyi kipe, imyaka 12 nyuma yabwo ntibyongeye. Ubutumwa ubu atanga mbere y’uko u Rwanda rukina na Ghana ni uko igihe ari iki ngo Amavubi yongere ahangamure iki gihangange.

Mbonabucya wakiniye Amavubi igihe kinini akanayabera Kapiteni
Mbonabucya wakiniye Amavubi igihe kinini akanayabera Kapiteni

Ghana ni ikipe ikomeye ugereranyije n’Amavubi, ni ikipe ya gatatu muri Africa mu gihe u Rwanda ari urwa 20 muri Africa ku rutonde rwa FIFA rw’uko ibihugu bikurikirana muri ruhago rusohoka buri kwezi.

DésiréMbonabucya ati “Bamenye (abakinnyi) ko bishoboka gutsinda Ghana kuko no mu gihe cyashize byabayeho. Iki rero nicyo gihe cyo kongera kubikora.”

Mbonabucya uba mu Bubiligi avuga ko asaba abakinnyi gukora icyo bwabaga kuko abanyarwanda bakumbuye kongera kwishima batsinze Ghana.

Ati “Nanasaba abanyarwanda bose bakunda ikipe y’igihugu cyacu kugera kuri stade Amahoro gushyigikira abahungu bacu. Natwe kiriya gihe iyo hataza kuba abanyarwanda b’abafana beza ntabwo twari kujya mu gikombe cya Africa cya 2014.”

U Rwanda rurakina na Ghana kuri uyu wa gatandatu mu mukino ubanza mu itsinda H, aya akipe azongera guhura muwo kwishyura muri Gashyantare 2016, arahatanira tike y’igikombe cya Africa cya 2017 kizabera muri Gabon.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • ghana turayikubita kamwe ka ukumbusho

  • iki nicyogihe cyo kwibutsa Ghana ibya yibayeho kandi tukana yisubira tu yitsida igitego 1

  • Manya uyu Desire akize urwa Thandi none arimo arabeshyabeshya ashakisha uko arya Hit muri media.
    Abagore barakuvumbuye ngo wigirira agasununu utazi no gukoresha bakakubenga ukireguza ubusutwa ngo wasanze inkende munsi y’igitanda.
    Umugabo muzima ahena mu si yi gitanda ki habara ye ahiga mo iki ubundi kwari nkayo yose ???

    Ushaje nabi nki shyiga ryi nyuma mwaaa !!

  • Mubaraka nkubwo Desire aramutse akureze waba uzira ubusa????? desire yakoze akazi neza ari captaine ageza ikipe muri CAN afite uburenganzira bwo kugira inama ba petit frere be kandi wubke ko batsinze ghna ariwe captaine

  • reka nta desire ntimukamutubwire twaramuhaze najye kwa thandi gusaba imbabazi areke guteka imitwe gwaragira inama amavubi ibyimupira byaramwihishe yibereye umugabo uyoborwa nabagore

  • mugomba kujya mugira displine mubyo mwandika kuko niba utemera Desire Mbonabucya waba ufite ikibazo gikomeye cyanee

  • Ahubwo se ninde yarega ngo amutsinde iba asigaye ahugiye munsi yi bitanda arunguruka inkende zumiyemo umugabo ahena munsi yi gitanda ki habara koko ???

    Iba hari umugabo mbwa ubaho ni Desire.

    Ubuzima bu mwumishirije Bxl nu kubaho kwe ni shida ntacyo yimariye uretse kwirirwa ashwana na bagore none ngutamwemera !!!

    Desire niki kimwe kizima afite ubona cyatuma yemerwa ???

    Imico 0,0000
    Yirirwa mu ndaya yiyandarika

    Cash 0,0000
    Niwe ukennye

    Inzu 0,0000
    Habe niyo guhena mo

    Imidoka 0,0000
    Wapi arwanywa ho na STIB muri Bus, Tram, Metro jye namwiboneye muri Tram avirami Louise agana palais de justice.

    Soooo uyu ni yugwe ntacyo aricyo.

Comments are closed.

en_USEnglish