Digiqole ad

Miss Sandra Teta yaretse gukurikirana Igihe.com nyuma yo kumvikana

 Miss Sandra Teta yaretse gukurikirana Igihe.com nyuma yo kumvikana

Miss Sandra Teta (hagati) n’umunyamategeko we Ignace Ndagijimana ubwo bari mbere ya RMC barega Igihe.com (Umuseke)

Miss Sandra Teta wari umaze iminsi arega igitangazamakuru Igihe.com yatangarije Umuseke ko yumvikanye nacyo ku makimbirane bari bafitanye akaba yaretse miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda  Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwari rwategetse Igihe.com kumuha, Igihe ngo cyemeye kwandika inkuru ivuguruza ibyari byanditswe mbere.

Miss Sandra Teta (hagati) n'umunyamategeko we Ignace Ndagijimana ubwo bari mbere ya RMC barega Igihe.com (Umuseke)
Miss Sandra Teta (hagati) n’umunyamategeko we Ignace Ndagijimana ubwo bari mbere ya RMC barega Igihe.com (Photo/T Ntezirizaza/Umuseke)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 3 Nzeri, Sandra Teta yatangarije Umuseke ko bumvikanye nyuma y’ibiganiro.

Yagize ati “Ni byo twarumvikanye, narabababariye, bazakora inkuru inyomoza ibyo bari banyanditseho, barabyemeye.”

Yakomeje avuga ko mu gihe abantu bemera amakosa bakoze, bakakwegera bakemera no kuyakosora nta kindi cyakurikiraho uretse gutanga imbabazi.

Sandra Teta yahakanye ibyavugwaga ko yifuzaga kwishyurwa amafaranga menshi ngo na we yishyure umwenda yari abereyemo abandi.

Yagize ati “Iyo habaye ikintu runaka, abantu ntibabura icyo bavuga, ibyo kuvuga ko nashakaga kwishyurwa ngo nanjye nishyure umwenda ntabwo aribyo.”

Inkuru yanditswe na Igihe ngo yatumye Sandra Teta atakarizwa icyizere ndetse bimutera igihombo, akaba avuga ko atazi icyo umunyamakuru yari agambiriye.

Ati “Akazi dukora ni ako kwamamariza abantu, iyo umuntu akumviseho ibintu nkabiriya agutera icyizere, nahombye byinshi ariko nta kundi.”

Amakimbirane hagati ya Sandra Teta n’Igihe yakurikiye inkuru yamwanditsweho imugaragaraza nk’umuntu udakwiye kwizerwa kubera imyitwarire idahwitse.

Sandra Teta yaregeye urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), tariki ya 20 Kanama 2015 imbere y’uru rwego asaba guhabwa indishyi ingana na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma RMC, tariki ya 25 Kanama yanzuye ko Sandra Teta yazahabwa amafaranga miliyoni enye y’u Rwanda na igihe.com.

Umuseke washatse kumenya impamvu Teta yaruhije Igihe.com cyemeraga kwandika inkuru ikosora iyari yanditswe mbere, asubiza ko atigeze aruhanya ahubwo ngo kwari ugukurikirana uburenganzira bwe.

Yagize ati “Bwari uburenganzira bwanjye nk’umuntu wanditsweho ibintu nkabiriya singire n’umwanya mpabwa mu nkuru ngo ngire icyo mvuga, sinigeze ndushya Igihe.”

Sabin Munyengabe Umunyamakuru wa Igihe.com wanditse iriya nkuru yasebyaga Miss Teta yatangirije Umuseke ko ubwumvikane bwabayeho hagati ya Igihe.com na Miss Sandra Teta, kandi ngo ibibazo byakemutse mu maharo nta kiguzi.

Yagize ati “Nibyo, twarumvikanye ibintu birakemuka mu mahoro kandi byagenze neza.

Yahakanye ko nta kindi kintu Igihe.com cyemereye Miss Sandra Teta uretse kwandika inkuru ikosora.

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Teta uri injiji mbi. Ndakugaye pe. Jye nta muntu wanyandika kuriya ngo ankire. Imana yo mu ijuru yonyine niyo yamunkiza.

  • Ewana uracyari mugihombo kabisa,uziburiya amafr utakaje muri ino myaka 5 iri imbere ?Ndababaye kuba utabaciye nibura nka 10 Million kugirango bamenye uburyo umwuga ukorwa.

  • Nawe urabyumva
    Niyibeshya akayafata
    Ninko gukomayanyirizwa
    Nawe ari kureba aho inyungu iri
    Muve ku mwana
    Nyaruka ku nyarwanda
    Urebeko batari babimusabye ko atanga imbabazi
    Naho ubundi ntitwari kuzongera ku mwunva ukundi muri media
    Aba batype ni dange wana!

  • Uri Miss koko urabikwiye. Njye ndabigushimiye rwose werekanye ubupfura kubabarira ni byiza cyane cyane ko n’Imana idusaba kubabarira nubwo bitorohera buri wrse.

  • Teta ubujiji nu bubwana bukomeje ku kugariza mu buzima bwawe !!!
    Ukeneye abajyanama basobanutse.
    Warubonye aho ukura igishoro none ubogoye inkongoro waterekewe.
    Ngaho subira kwa Nkusi akurume cg age aguhoza muri gereza rero.

    cg se nanone mwabikoze kibigwa baguha cash nke ubategeka kuryuma ho ntibige hanze ??? Aho nibwo waba ubaze ibizima ataribyo jijuka ubuswa bwaba bukubase ifaranga ni musema kweri we petite…

  • Ndagushimye uri intanga rugero. Mu kinyarwanda baravuga ngo ” Ntawe ugira ukundi agize” . Ni byo kubabarira ukanabereka ko aho bashaka ku kwangiriza ejo heza, wowe utameze nkabo, ugahitamo kubabarira. Ikindi umuntu yakwibaza, ni ethics na professionalism y’uyu munyamakuru. Bigatera no kwibaza kuri Chief Editor w’Ikinyamakuru.Gusa bibere isomo abanyamakuru bose bumva ko ubwisanzure bw’itangaza makuru butemera kwandindika n’bihimbano ndetse no gupfa kujya mu buzima bwite bwa muntu. Uyu munya makuru azakore ubushakashatsi kubyabaye kuri SkyNews TV mu myaka ishize.

  • Ariko ubundi icyo mwita ubuzima bwite bwa muntu ni iki? Iyo uri umu Star, iyo wiyamamaje ukatorerwa kuba Miss, nta buzima bwite uba ugifite. Iyo wiyanitse barakota!

  • Miss rwose urambabaje cyane ? abanyamakuru bikigihe gusebanya babigize imihigo. ariko ntabajyanama ugira ? buriya ugiye kuzima ! ahubwo wari wasabye make. ubwo se ejo ikindi kinyamakuru nikigusebya uzahora muriyo mikino ? igihe .com bagombaga Kubera abandi isomo .

    • Mana tuyobore! Ariko itangazamakuru intego n’iyihe? gusebanya n’umuco mubi, muntego zabo iyo bayikuyemo byaba byiza. dutangaze inkuru zubaka ntagusenyana.

  • Ziriya ” ntizongere” zo mu Igihe nizereko zabonye isomo……

    • Nashakaga kuvuga ziriya ” ntozo”

  • Sha injiji ziragwira pe ubuse ugirango bizabahagarika
    ahubwo baraje bakubone

  • mwuvikanye nta na 50,000rwf baguhaye?? tubwire neza, aho ho waba ukabije mbega Teta w’umwana

  • Mumuveho umwana, yashatse kubakanga gusa kugirango batazongera kumutindaho haramutse hari ikindi kimubayeho. Nyine n’uko ari umu star niyo mpamvu bamuvuzeho. Ariko se kuki mwikoma gusa Igihe.com, ko ataricyo gusa cyabivuzeho da. Ariko se, niba baravuze ibyabaye, ikosa ririhe. Burya rero ibinyamakuru bivuga kumakuru kugirango abatabizi babimenye kdi na nyiri amakosa ubutaha akazikosora aho guhara avugwa kubera amakosa, bituma abantu batinya gutangazwa bakitonda cga bakagerageza kuba inyangamugayo. Gutangaza abanyamakosa ni sawa, nabyo biri mubyatuma abantu bahindura imyitwarire da. banyamakuru, ntibakabace integer, dore ko hari na za informations zitambuka zatuma habaho gukora analyses hakamenyekana byinshi. Simvugira uyu mwana gusa, hari ibindi byiza byinshi abanyamakuru bakorera rubanda, abenshi turabashyigikiye. Mujye muyatugezaho rata. Ubundi umu vrai Jrlist n’uko, avuga ibiriho byose. ntimugashake gupfobya imyuga y’abandi mubaca integer. Uyu mukobwa afite uburere kubona atashatse guhangana. Ko ntamuntu se bamwiciye, bakumvikanye bigashira mwe bibabajeho iki.

  • Erega mbona uriya musore wayanditse ngo ni murungi sabin ahubuka cyane. Ahubwo bizarangira abuze akazi burundu. Namugira inama yo kujya yandika inkuru zisobanutse

  • Courage Sandra.
    Abavuga Nabo ubareke gutanga imbabazi nibyo by’igiciro gihenze kurusha ibindi byose.

  • ariko ubundi uyu ni miss wibiki bamutoye ryari ashinzwe ko numva yirirwa yiyamamaza?

Comments are closed.

en_USEnglish