Ngoma: Inkuba yakubise abanyeshuri 18 mu ishuri rya Nyamugali
Ahagana saa cyenda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Nzeri 2015 inkuba yakubise abanyeshuri 18 kuri Groupe Scolaire ya Nyamugali, kugeza ubu bose bakaba barembye. Umuyobozi w’iri shuri ahakana amakuru avuga ko umwe muri aba bana yahise yitaba Imana.
Umuyobozi w’iri shuri riherereye mu murenge wa Remera Akagali ka Nyamagana avuga ko abana bagera kuri 18 bari hanze aribo bakubiswe n’inkuba.
Asubiza amakuru avuga ko hari uwitabye Imana, Apronie Mukandutiye umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu kagali ka Nyamagana yagize ati “Hoya, bahise bajyanwa kwa muganga i Kibungo, mvuye ku kigo nonaha nababonye bari bameze nabi barembye ariko ntawari witaba Imana.”
Muri aba banyeshuri umwe ngo niwe wakomeretse cyane kuko yamwokeje umugongo.
Abandi birakekwa ko bagize ihungabana rikomeye.
Imvura y’umuhindo yatangiye kugwa mu Rwanda mu minsi micye ishize. Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyatangaje kuwa gatatu ko Abanyarwanda bakwiye kwitegura imvura idasanzwe ituruka ku kitwa El Nino kijyanye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibikorwa bya muntu ubwe.
UM– USEKE.RW
3 Comments
ahhaaaa nyagasani nadutabare
imana ibarinde
IYO NUMVISE ABAKUBITWA N’INKUBA BINYIBUTSA IBYO MINEDUC YAVUZE MURI 2010;
ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KU WA 08/10/2010:
“Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje kandi Inama y’Abaminisitiri ko inyigo yakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi cy’Abanyamerika (NASA) yerekanye ko U RWANDA ARI CYO GIHUGU CYA MBERE KU ISI MU KWIBASIRWA N’INKUBA kubera aho ruherereye. Yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hagiye gusakazwa inyigisho zerekana imyitwarire Abaturarwanda bakwiye kugira mu gihe cy’imvura mu rwego rwo kwirinda gukubitwa n’inkuba.”
Comments are closed.