Digiqole ad

Ubushinwa bwerekanye imbaraga zabwo za Gisirikare

 Ubushinwa bwerekanye imbaraga zabwo za Gisirikare

Imyotsi y’izi ndege yakoranywe ubuhanga

Indege z’intambara zazengurutse urubuga rwerekana kugera ku bwigenge bw’u Bushinwa rwiswe Tiananmen Square ruri mu murwa mukuru Beiijng kuri uyu wa Kane mu rwego rwo gufatanya n’ibihugu bicuditse n’u Bushinwa kwishimira ku nshuro ua gatatu ukuntu bwatsinze u Buyapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Imyotsi y'izi ndege yakoranywe ubuhanga
Imyotsi y’izi ndege yakoranywe ubuhanga

Ingabo zirwanira mu kirere z’u Bushinwa zerekanye indege ziruka cyane, zifite imbunda zirasa ibisasu biremereye ndetse n’amato ziriya ndege zigwaho mu nyanja.

Ababibonye batangajwe n’ukuntu umwotsi wavaga muri ziriya ndege wari myinshi kandi ufite amabara agaragara cyane bakibaza ukuntu wakozwe kuburyo utanga amabara asa kuriya.

Abasirikare bo mu kirere b’u Bushinwa bavuga ko kugira ngouriya mwotsi use kuriya byasabye ikoranabuhanga ryo hejuru ndetse ngo abapilote babyitoje igihe kirekire.

Bemeza ko ibara ry’umweru rigaragara muri uriya mwotsi ryatewe n’uruvange rw’ibinyabutabire birimo diesel, Kerosene ndetse n’ubuto( amavuta y’ubuto) nk’uko ikinyamakuru Cannews.com.cn cyabyanditse.

Indege zasohoraga umwotsi usa ukwawo!

Abasirikare bagera ku bihumbi bitanu baturutse mu bihugu 18 baherekejwe n’ibifaro Magana atanu bigaragiwe na kajugujugu 200 z’intambara bifatanyije n’ingabo z’u Bushinwa kwizihira umunsi batsindiyehou Buyapani mu ntambara ya kabiri y’Isi ya kabiri.

Abasirikare bakuru b’u Bushinwa bavuga ko berekanye ziriya ntwaro zabo kugira ngo bereka Isi ko amahoro bayabonye bayaharaniye kandi bazakora igishoboka cyose ngo bayarinde guhungabana.

Umukuru w’igihugu cy’u Bushinwa Xi Jinping niwe wari ukuriye uyu mwiyereko kuva yaba umukuru w’igihugu.

Ingabo zishinzwe kururutsa kuriza no kururutsa idarapo nizo zatangije umuhango. Zavuye ahantu hari hateguwe mu buryo busa n’Urukuta Runini rw’u Bushinwa( Chinese Great Wall) zigenda zigana ahari hateguriwe kuzamurirwa idarapo zifite ibyapa byanditsee imyaka guhera 1945 kugeza 2015, hanyuma zirarizamura.

Ku rubuga rwa Tian’anmen aho Mao Zedong wabaye Perezida wa mbere w’u Bushinwa yavugiye ijambo rya mbere nyuma y’ubwigenge no ‘kuvuka k’u Bushinwa bushya’, President Xi, yavuze ijambo ryerekana ko nta kintu u Bushinwa bushyize imbere kurusha amahoro mu migambi yabwo.

Yagize ati: “ Twe Abashinwa dukunda amahoro. Niyo twaba ibihangange gute ntituzigera na rimwe dukoresha imbaraga mu rwego rwo kwigarurira ibindi bihugu. Akababaro twahuye nako ntituzagateza ibindi bihugu na rimwe.”

President Xi yari kumwe na bagenzi be bo mu bindi bihugu bagera kuri 12 ndetse n’Umunyamabanga wa UN, Ban Ki Moon, President Vladimir Putin w’u Burusiya ndetse na President wa Koreya y’epfo Park Geun-hye.

USA n’u Bufaransa bohereje ababahagararira.

Ubu hashize imyaka 84 u Bushinwa bwigobotoye u Buyapani ubwo bwari bwarigaruriye amajyaruguru y’u Bushinwa muri 1931.

Mu myaka 14 yakurikiyeho, u Buyapani ngo bwishe Abashinwa bagera kuri miliyoni 31 barimo abasirikare n’abasivile mu ntambara yarangiranye n’iya kabiri y’Isi muri 1945.

Ubuyapani bwasinye amasezerano yo guhagarika imirwano n’u Bushinwa ku italiki ya 2, Nzeri muri 1945.

Abashinwa bemeza ko intsinzi ku Buyapani yababereye irembo rigana ku majyambere arambye kandi azira gushotorwa cyangwa gushotorana.

Ingabo z’u Bushinwa zari ibihumbi icumi ziyeretse muri uyu muhango kongeraho izindi ibihumbi bitanu z’ibihugu by’inshuti.

Abasirikare barwanye intambara n’u Buyapani ubu bakaba bageze mu zabukuru bari bari muri uriya mwiyerekano.

Uyu muhango wakurikiranywe n’abantu ibihumbi 40 bari aho waberaha ndetse n’abandi barenga za miliyoni babikurikiraniraga kuri TV zabo.

Abasirikare bamaze iminota 70 bari ku karasisi aho berekanye imbunda za kirimbuzi u Bushinwa bukora. Muri izi mbunda kandi harimo izirasa kure cyane zishobora guhanura indege ndetse no gutwika amato y’intambara y’umwanzi.

Ibifaro bikoranye ikorabuhanga rigezweho, ibimodoka bitwara za missiles, ibimodoka bitwara ibyuma bicunga ikirere bigafata za bombe zishobora kugwa ku butaka bw’u Bushinwa, kajugujugu z’impigi( avions chasseurs).

Abasirikare biyerekana bambaye imyenda yabugenewe
Abasirikare biyerekana bambaye imyenda yabugenewe
Ifoto ya Mao Zedong wagejeje u Bushinwa ku ntsinzi n'u Buyapani
Ifoto ya Mao Zedong wagejeje u Bushinwa ku ntsinzi n’u Buyapani
Izi ndege zatojwe igihe kirekire
Izi ndege zatojwe igihe kirekire
Ibimodoka by'intambara
Ibimodoka by’intambara
Aba Veterans barwaniye ubwigenge bw'u Bushinwa
Aba Veterans barwaniye ubwigenge bw’u Bushinwa
Aka karasisi niko ka mbere kagizwe n'abasirikare benshi ku Isi kabayeho
Aka karasisi niko ka mbere kagizwe n’abasirikare benshi ku Isi kabayeho

7

Indege zigera kuri 200 nizo ziyerekana
Indege zigera kuri 200 nizo ziyerekana
Indege za Drones nini zishinzwe ubutasi
Indege za Drones nini zishinzwe ubutasi
President Xi jinping  asuhuza ingabo ze
President Xi jinping asuhuza ingabo ze

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ntako mutagize ariko USA iracyabarya, wenda murakanga utundi duhugu twose dusigaye ariko USA na Russia ni bakuru banyu kabisa. kuko USA ibikoresho ifite birenze kure ibyo mufite kandi na technology barayibarusha kure cyane.

    USA ifite indege 13 892 zintambara, ibifaru 8 848 utabaze amato ya rutura y’intambara kandi ikoresha 577 USD Billions nk’ingengo y’imari.

    Chine ifite indege 2 860 z’intamabara, ibifaru 9 150 ingengo y’imari ni 145 USD Billions.

    Ngaho nimukomeze muhangane munagaragaza imbaraga zanyu nababwira iki

  • Nta gahora gahanze nta ba roma bigeze kuba super power bategeka isi,naza usa izo mu gihe gito ntabwo zizaba zigitegeka isi.kuko ibyisi ni gatebe gatoki.

  • Ariko ye, ngo imyotsi ikoranye ubuhanga! Si za produit chimique se, ubu njye sinabivangavanga, nkabaha umwotsi mushaka.

  • Hahah ahwiiii
    Sinkuzi ariko
    Uranshimishijeeee
    Ngaho se sha wenda twagira wowe!!!
    Maze ukatuvangavangira lolllll
    Mmm umwotsi tukawubona

    Kutakubona nuguhomba :)))

  • @babou, izo produits chimiques se iwanyu aho mwiteye hejuru nk’agahu k’ihene murazigira?

  • Nibyo koko ubwirinzi mu bya Gisirikare buragenda butera imbere mu bihugu bitandukanye kuri iyi si,ariko byakabaye byiza bijyanye no guhashya :UBUJIJI UBUKENE ndetse n’INZARA byugarije bamwe mu batuye iri sanzure rya Rurema

  • abashinwa barakaze kbx!USA barayitambutse

  • ukobisa kose ubushinwa bucyari hasi ugereranyije na biriya bihugu ,USA , n’uburusiya, by’ibihangange kuko icyombonye gishya ni imyotsi, yamabara kandi simpamyako abandi babinaniwe ahubwo ni uko abashinwa aribyo bateguye by’imyerekano,

Comments are closed.

en_USEnglish