Digiqole ad

K8 Kavuyo ashobora gushyingiranwa na Cynthia

 K8 Kavuyo ashobora gushyingiranwa na Cynthia

K8 Kavuyo na Umutoni Cynthia bashobora gushyingiranwa ku mugaragaro

Muri Werurwe 2015 nibwo hagaragaraye undi mukobwa witwa Umutoni Cythia byavuzwe ko asigaye akundana na K8 Kavuyo ariko bakaba bari barabigize ubwiru, kuri ubu bashobora gushyingiranwa ku mugaragaro nk’umugore n’umugabo.

K8 Kavuyo na Umutoni Cynthia bashobora gushyingiranwa ku mugaragaro
K8 Kavuyo na Umutoni Cynthia bashobora gushyingiranwa ku mugaragaro

Nyuma yo gutandukana na Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 bari bamaze kubyarana umwana bise Ethan Muhire, byaje kugaragara ko afite undi mukobwa bakundana ndetse baza nawe kubyarana.

Kuri ubu amakuru agera ku Umuseke atangazwa na zimwe mu nshuti zabo, aravuga ko bari mu mishanga yo kuba bashyingiranwa bakabana burundu.

Ibi nanone bigashimangirwa n’amwe mu mafoto bagenda bashyira ku mbuga nkoranyambaga aho bagenda babwirana amwe mu magambo y’urukundo ruri hagati yabo.

Umutoni Cynthia bivugwa ko ashobora gushyingiranwa na K8 Kavuyo, umwana wabo bamaze kumwitirira rimwe mu mazina ya se ariyo Muhire Zion Iliza.

Ifoto yashyizweho na K8 agaragaza urugwiro aterwa agirira Cynthia
Ifoto yashyizweho na K8 agaragaza urugwiro aterwa agirira Cynthia
Amwe mu magambo Cynthia abwira Kavuyo
Amwe mu magambo Cynthia abwira Kavuyo

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Uyu muhungu sinshobora kumwizera tuzabibara tubibonye. Ubu se bo narongora azamenya kwifata ahame mu rugo rwe koko? Tubitege amaso

  • ni kavuyo koko

  • Ririya zina naryo riramushingirira kabisa. izina ribi we, rituma ukora ibijyanye naryo nyine.

  • kiki uvuze ukuri kavuyo nikavuyo kabisa

  • Ariko mwari mwabona impfizi izirikwa?

Comments are closed.

en_USEnglish