Digiqole ad

Umunsi w’urubyiruko: Akazi karacyari ingume, Leta iracyatanga ikizere

 Umunsi w’urubyiruko: Akazi karacyari ingume, Leta iracyatanga ikizere

Tariki 12 Kanama, ni Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wizihizwa ku Isi yose, gusa, urubyiruko rwo hirya no hino mu Rwanda ruractataka ikibazo cy’imirimo n’igishoro kubashaka kwihangira imirimo.

Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko (International Youth Day) w’uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira yo “kwimakaza uburere mboneragihugu, turinda kandi dusigasira ibyagezweho.” Mu Rwanda uzizihizwa tariki 22 Kanama, hakorwa imurikabikorwa (expo) ry’urubyiruko mu turere rigaragaza ibyo bagezeho.

Urubyiruko

Urizihizwa mu gihe ubyiruko runyuranye mu Rwanda rugitaka ibibazo binyuranye, ngo bibabuza kwigobotora ubukene, dore ko ngo benshi mu rubyiruko n’abafite akazi usanga kadashobora kubateza imbere kubera guhembwa intica ntikize.

Uwitwa Mutuyimana Placide, ni umwe mubo twaganiriye yagize ati “Ikibazo ni akazi, akazi karabuze, keretse abayobozi bagiye batwegera bakatugira inama,… n’abafite akazi ni nk’aho kuba wikinze ntabwo ari akazi umuntu avuga ngo kamutunga nk’igihe kirekire. Ikibazo cy’igishoro kubashaka kwihangira imirimo kiracyakomeye,…nkanjye ndashaka gutangira ubucuruzi ariko ndacyashaka igishoro.”

Mwesigwa Robert, Umyamabanga w’Inama Nkuru y’Urubyiruko avuga ko ibibazo by’urubyiruko bitari byakemuka burundu ariko hari byinshi byakozwe binyuze muri gahunda y’igihugu y’umurimo “Kora wigire”.

Mwesigwa avuga ko binyuze muri iyo gahunda ihuriweho n’ibigo na za Ministeri byinyuranye nka MINALOC, MIFOTRA, MINEDUC, MINICOM, MYICT, WDA n’ibindi urubyiruko rwashishikarijwe kwiga imyuga ihura n’ibigezweho ku isoko ku buryo bashobora kwihangira imirimo, no gukora neza ibashije kuboneka.

Mwesigwa avuga ko nk’Inama y’igihugu y’urubyiruko bahuguye urubyiruko ku gukora imishinga (business plan), ndetse bakanarukangurira kwibumbira mu makoperative yo kubitsa no kugurizanya kugira ngo bakorerwe ubuvugizi mu bigo by’imari biciritse, kugira ngo babone igishoro cy’imishinga yabo.

Ati “Ubu urubyiruko ku bufatanye na MINICOM na Minisiteri y’urubyiruko habayeho kwigisha urubyiruko gukora imishinga, uko iyoborwa, ndetse ku mirenge bashyiraho abantu babiri biswe ‘Business Development Advisers’, bafasha abantu babagira inama ku mishinga, abo nabo bari muri gahunda ya Kora wigire.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko MWESIGWA Robert arasaba urubyiruko kunoza imikoranire kugira ngo rugere kuri byinshi, abemereye ubufatanye muri byose
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko MWESIGWA Robert arasaba urubyiruko kunoza imikoranire kugira ngo rugere kuri byinshi, abemereye ubufatanye muri byose

Kubera iki hejuru ya 90% by’imishinga y’urubyiruko ihomba

Urebye amahugurwa, amashuri makuru na za Kaminuza urubyiruko runyuramo wakeka ko nta rubyiruko rw’u Rwanda rwakora umushinga ngo uhombe, nyamara mu mwaka ushize Minisiteri y’urubyiruko yatangaje ko hejuru ya 90% by’imishinga y’urubyiruko ihomba.

Mwesigwa Rombert avuga ko kuba imishinga y’urubyiruko itagera ku musaruro ari ukubera imyumvire yarwo.

Ati “Bakora imishinga batayize neza, nta bumenyi babifiteho, no kuba urubyiruko ruhura rufite imyumvire itandukanye bakananirwa guhuza, ejo ugasanga umwe muribo atwaye igishoro cyabo bagahomba batyo.”

Mwesigwa avuga ariko ko hanakwiye guhuzwa gahunda y’umurimo n’ibijyanye n’imyigishirize, ati “Byose biragendana uyu munsi uwize amategeko,… ku isoko hari iki? Hari ukudahura (mismatch) kwa gahunda y’imyigishirize n’ibiri ku isoko, muri gahunda rero yo guhangira abantu akazi bigomba guhuzwa.”

Atanga ubutumwa ku rubyiruko, Mwesigwa yibukije urubyiruko ko rugifite urugendo rurerure, ariko nanone hari ibyakozwe bikwiye gushimwa kandi byinshi “tugakura amaboko mu mifuka tugakora cyane, tugaharanira kuba igisubizo, gutekereza cyane no kumva ko tukomba gukora kandi tukabaho neza.”

Venuste KAMANZI

2 Comments

  • nubwo hari ikibazo cy’akazi cyane mu rubyiruko ariko twishimire ko igihugu cyacu ntako kitagira ngo akazi kaboneke dore hari gahunda nyinshi zihanga umurimo zateguwe na Leta y’u Rwanda, byiza cyane

  • Uyu munsi nimwizaa gutekereza kurubyiruko ariko,ndanenga dasso baziko akazi kabuze umuntu yatangira nokwihangira imirimo muri duke Ngo ntabwo byemewe,ukaba wishyura iseta numusoro barangiza bakakubwirango ukorera mukajagari,iki nikibazo njye mbona gikwiye kwigwaho,birukankana abo mumuhanda nawe aho bagusanze wegamye ushakisha mwese bakabafata kimwe muzatubarize pee

Comments are closed.

en_USEnglish