Month: <span>August 2015</span>

Abapolisi 800 batangiye ibizamini bibategurira kujya mu butumwa bw’amahoro

Kuwa mbere tariki ya 24 Kanama, Abapolisi b’u Rwanda 800 barimo ab’igitsina gore 200, batangiye ibizamini by’Umuryango w’Abibumbye (LONI), bibategurira kujya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi. Ibi bizamini byakorewe kuri Kaminuza y’Abadivantisite iherereye Masoro, bikaba bigamije gusuzuma ubumenyi bw’abapolisi mbere yuko boherezwa mu butumwa bw’amahoro ahantu hatandukanye ku Isi. Ibi bizamini byari […]Irambuye

Mu minsi iri imbere umwanda uraba ari imari- Ndayisaba Fidel

Nyuma yo gusura abakora akazi ko gukusanya no gutunda imyanda ituruka mu go z’abaturage  mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yavuze ko umwanda mu minsi iri imbere utazongera kuba ikibazo kuko ahubwo uzajya ubyazwa amashanyarazi. Yari abajijwe ikibazo cy’abaturage baturiye ikimoteri cya Nduba batarishyurwa amafaranga y’umutungo wabo ngo bimuke bage kure […]Irambuye

Uganda: Umuyobozi yiciwe mu buriri bw’umuturanyi

Mu majyepfo ya Uganda umuyobozi w’agace kitwa Kawuga mu karere ka Gombak u cyumweru bamusanze yapfuye mu buriri bw’umuturanyi. Biravugwa ko yari yagiye gusambanya umugore w’abandi. Umuyobozi wa Police muri ako karere avuga ko uwapfuye yitwa Rogers Mukasa, umugabo usanzwe afite abagore batatu n’abana benshi. Ngo yaba yarishwe kuwa gatandatu nijoro kuri uru rugo ruri […]Irambuye

Alpha Oumar Konaré yaje kugisha inama Kagame ku bibazo byo

Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe muri Sudan y’Epfo, Alpha Oumar Konaré wanabaye Perezida wa Mali, mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganira ku bibazo bya Politiki biri muri Sudan y’Epfo. Konaré yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Paul Kagame baganiriye ku bibazo bya Sudan y’Epfo […]Irambuye

Airtel na Itel bashyize ku isoko Telefone nshya yiswe “KEZA”

Kuri uyu wa mbere, tariki 24 Kanama 2015, Ikompanyi y’itumanaho ya Airtel-Rwanda ifatanyije na Itel bashyize ku mugaragaro Telefone nshya ifite udushya twinshi kandi ihendutse yiswe “KEZA”. Iyi Telefone ngo bizeye ko izakundwa na benshi ihagaze amafaranga y’u Rwanda 6 200 gusa. Mu kiganiro n’abanyamakuru, uhagarariye ishami ry’ubucuruzi rya Airtel-Rwanda Indrajeet Singh yavuze ko kugeza […]Irambuye

Abagabo batanu n’umugore umwe bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Ku biro by’umurenge wa Remera; kuri uyu wa 24 Kanama abagabo batanu n’umugore umwe bagaragaje ibyishimo ubwo bahabwaga ubwenegihugu Nyarwanda bwa burundu. Aba bose uko ari batandatu basanzwe barashakanye n’Abanyarwanda kavukire. Nyuma yo gukurikiza ibisabwa no gutsinda ibizamini byabugenewe; aba bantu batatu basanzwe ari Abarundi gusa; AbanyaUganda babiri n’UmunyaKenya umwe bahawe ubwenegihugu Nyarwanda bwa burundu. […]Irambuye

AZAM yashoye hafi miliyari 2 ihabwa shampionat y’u Rwanda

FERWAFA na Sosiyete y’ubucuruzi yo muri Tanzania AZAM kuri uyu wa mbere bashyize umukono ku masezerano yemerera iki kigo gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ku mafaranga miliyari imwe na miliyoni 700 azatangwa mu gihe cy’imyaka itanu. Shampionat ikazitwa AZAM Premier League. FERWAFA ihagarariwe n’umuyobozi wayo Vincent de Gaulle Nzamwita na AZAM ihagarariwe […]Irambuye

Burera: Impanuka yahitanye umwe, inakomeretsa icyenda

Impanuka y’imodoka yabereye ku muhanda Musanze-Cyanika, mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru yahitanye umuntu umwe, abandi icyenda (9) barakomereka. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yahitanye, ngo yaba yatewe n’inararibonye nto y’uwari utwaye iyo modoka nto itwara abagenzi (Mini-bus). Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police Elvis Munyaneza […]Irambuye

Bugesera: Abacuruzi b’imbuto bashinja RAB kubahombya, barashaka indishyi

Abacuruzi b’imbuto bo mu Karere ka Bugesera barasaba ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kubishyura amafaranga cyabahombeje mu mwaka ushize kuko ngo cyabategetse ko batanga imbuto ku  bahinzi ku nguzanyo bakazabishyura basaruye ariko ngo iyi myaka yaje kurumba kuburyo abahinzi babuze amafaranga yo kwishura. Abacuruzi b’imbuto bo mu karere ka Bugesera umwaka ushize batwaye […]Irambuye

Burundi: Amnesty International irashinja Police kwica urubozo abatari bashyigikiye Nkurunziza

Mu kegeranyo Amnesty International yasohowe kuri uyu wa mbere n’Umuryango mpuzamahanga urengera ikiremwamuntu yashinje inzego z’iperereza mu  Burundi gukoresha  ibyuma by’imitarimba, ipasi, ndetse n’aside(acide) mu kubabaza bamwe mu batari bashyigikiye ko Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu. Ubuhamya umuryango Amnesty International mu bushakashatsi wakoze, wumvise abaturage babajijwe bashinja urwego rw’igipolisi n’urw’ubutasi gushimuta abantu bakekaga ko bitabira […]Irambuye

en_USEnglish