Uganda: Umuyobozi yiciwe mu buriri bw’umuturanyi
Mu majyepfo ya Uganda umuyobozi w’agace kitwa Kawuga mu karere ka Gombak u cyumweru bamusanze yapfuye mu buriri bw’umuturanyi. Biravugwa ko yari yagiye gusambanya umugore w’abandi.
Umuyobozi wa Police muri ako karere avuga ko uwapfuye yitwa Rogers Mukasa, umugabo usanzwe afite abagore batatu n’abana benshi.
Ngo yaba yarishwe kuwa gatandatu nijoro kuri uru rugo ruri kuri 300m uvuye iwe nk’uko bitangazwa na Monitor.
Abakekwaho urupfu rwe kugeza ubu Police ngo iracyabahiga kuko bihishe.
Umuyobozi wa Police aravuga ko amakuru bafite ari uko Mukasa yishwe kuko baba baramusanze ari gusambanya umugore w’abandi kandi mu rugo rutari urwe.
Umubiri wa Mukasa ngo basanze bawuvunaguye amagufa y’amaboko kandi afite ibikomere byinshi.
Mu gisa no kwihorera, urugo rw’aho Mukasa yicwe narwo ngo abantu batazwi bahise barushumika baruha inkongi rurashya.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Gagize neza ndabemeye
Comments are closed.