Abagabo batanu n’umugore umwe bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda
Ku biro by’umurenge wa Remera; kuri uyu wa 24 Kanama abagabo batanu n’umugore umwe bagaragaje ibyishimo ubwo bahabwaga ubwenegihugu Nyarwanda bwa burundu. Aba bose uko ari batandatu basanzwe barashakanye n’Abanyarwanda kavukire.
Nyuma yo gukurikiza ibisabwa no gutsinda ibizamini byabugenewe; aba bantu batatu basanzwe ari Abarundi gusa; AbanyaUganda babiri n’UmunyaKenya umwe bahawe ubwenegihugu Nyarwanda bwa burundu.
Ubwo barahiriraga kuba Abanyarwanda; aba bantu batandatu bari basanganywe ubundi bwenegihugu bavuze ko bishimiye kuba babaye Abanyarwanda ndetse banabigaragariza Itangazamakuru ubwo baganiraga n’Abanyamakuru.
Butoyi Emmuel wari usanzwe ari Umurundi gusa ubu akaba abana n’Umunyarwandakazi bashakanye; yagize ati “…mbyakiriye neza cyane rwose; iki gihugu nakigiriyemo umugisha kubera ubwiza bwacyo; narahageze mpasanga inshuti n’abavandimwe; hakiyongeraho imiyoborere myiza yatumye ntera intambwe mu buzima, none bampaye n’ubwenegihugu.”
Mugayi Alexis we wari usanganywe ubwenegihugu bwa Uganda, nawe avuga ko imiyoborere myiza n’ikerekezo kiza abona u Rwanda rufite aribyo byatumye yifuza kuba Umunyarwanda byuzuye kuko na we yashakanye n’Umunyarwandakazi.
Ati “…vision (ikerekezo) y’u Rwanda; ubuyobozi mu Rwanda n’umuco ni byo byatumye urukundo nari nsanzwe mfitiye u Rwanda byiyongera mpita mfata icyemezo cyo kuba Umunyarwanda wuzuye.”
Rwamurangwa Stephen; umuyobozi w’akarere ka Gasabo avuga ko kuba hari abanyamahanga bakomeje kwifuza kuba Abanyarwanda ari ikimenyetso cy’isura nziza u Rwanda rwa none rufite.
Ati “…mu mateka yacu; hari n’Abanyarwanda batemeraga ko ari bo cyangwa bakagenda babifitiye ipfunwe; ariko uyu munsi kubera ubyobozi bwiza abanyamahanga barifuza kuba Abanyarwanda.”
Umuyobozi w’akerere ka Gasabo avuga ko aba bantu batandatu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ari ingufu u Rwanda rwungutse ndetse ko hari n’umwihariko kuri bo kuko bafite ubundi bwenegihugu bityo ko mu nshingano zabo harimo no gutsura umubano mwiza w’u Rwanda n’ibihugu byababyaye.
Rwamwaga Vincent ushinzwe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu kigo cy’abinjira n’abasohoka, nubwo atavuga umubare wabo, avuga ko aba batandatu babahwe ubwenegihugu bw’u Rwanda atari bo bonyine bari babisabye kuko hari abatsinzwe ikizamini abandi bakaba batari bazana ibyangombwa basabwe.
Rwamwaga avuga ko aba bantu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda hari uburenganzira bemerewe mu Rwanda batari bafite nko guhabwa uruhusa rw’inzira (passport) rw’u Rwanda; irangamuntu y’u Rwanda, gutora (amatora yose) n’ibindi byose byemererwa umunyarwanda.
Kuva muri 2009 urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ruhawe inshingano zo gutanga Ubwenegihugu Nyarwanda kimaze kubuha abantu 375.
Photos/M Niyonkuru/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
26 Comments
Ibyo bakulikijje babemerera ubwenegihugu bw’u Rwanda bigomba kujya hanze bikamenyekana na rubanda rwose nk’uko byakorewe Padiri Fraipont Ndagijimana wali warashizne Centre ya Gatagara. Yali yarashinze ikigo gifasha ibimuga byo mu rwanda, agishinga i Gatagara, ku buryo abanyarwanda bose babonaga ko yali yarabagiliye akamaro koko.
Mubwambura benebwo mukabuha abanyamahanga? Ariko muri inzenya pe!
SHA WAHORANIKI
Babwambuye bande?
Turabishimiye rwose!!
Babonye umukiro wundi
jjj
Muri iyi nkuru hari ahanditse ngo: “……imiyoborere myiza n’ikerekezo kiza……” Nifuza kumenyesha uwanditse iyi nkuru ko, mu kinyarwanda cyiza, kinoze kandi cy’umwimerere ntabwo bandika “ikerekezo kiza”, ahubwo bandika “icyerekezo cyiza”.
Rwose ururimi rwacu abantu baragenda barwonona kandi rwari rwiza. Ibyo bintu byo gufata “cyi” ukayisimbuza “ki” naho “cye” ukayisimbuza “ke” ntabwo rwose ari ikinyarwanda kizima. Niba ya Nteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi yaribeshye igatanga amabwiriza y’imyandikire mishya itariyo, ntabwo tugomba kuyakurikiza mu gihe tubona neza ko yonona ururimi rwacu.
Rwose turasaba Minisitiri w’umuco gusuzuma iki kibazo cy’imyandikire mishya y’ikinyarwanda irimo gutera urujijo mu bantu, hanyuma hagafatwa umwanzuro nyawo wo gusigasira ireme n’ubwimerere by’ururimi rwacu rw’ikinyarwanda.
Mugire amahoro.
@kabwa: uri kabwa koko! Niba utishimiye ubunyarwanda bwawe uzasabe Minijust ibukwambure wibere gahuru cyangwa wigire nko kurorongotana mu bihuru mu baturanyi iwabo w’akajagari. Umunyarwanda yise umwana we Bariyanga!
….niyo yaba President ntaburenazira fundamental afite kwaka umunyarwanda ubwenegihugu bwe
twishimire ko twungutse amaboko maze aba baje badufashe kubaka igihugu niwo musanzu tubifuzaho
Umurerwa se abo avuga ko bambuwe ubwenegihugu yadusangiza kuri iyo nkuru ? nizereko atari kuvuga bariya bene wacu bahisemo kwibera mu mashyamba ya Congo Kinshasa.
Impunzi c za banyamulenge (congo) ko muhora muzitererana nti muzihe nazo naturalisation kandi mufite icyo mpfana
Mukajya guha abarundi nationality kandi iwabo nakibazo bafite
Ejobundi Israel nayo izohereza ava immigrants mu Rwanda nzareba aho muzakwira….murikubuza abanyarwanda kavukire kubyara mukajya kwe importa aba nyamahanga gusa.
Aroko koko ndumiwe! uwiyise ndinde, ngo barakubuza kubyara koko? Mbese ninde wakubujije? Kukubwira ngo ubyare abo ushoboye kurera ubwo nabyo nicyaha? Cg muri bariya hari numwe bazazana iwawe ngo umutunge? mwagiye muba serious mubyo muvuga koko?
Wapi njye sinemeranya n’abatanga ubwenegihugu uko bishakiye.Uwagahawe ubwenegihugu ni ugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa byafasha u Rwanda mu gutera imbere.U Rwanda ni agahugu gato cyane kuburyo bigoranye gutunga abenegihugu bacyo none ngo hariyongeramo abandi banyamahanga.
Ngo hagiye no kuza abirabura bo muri Israel (sudan,ethiopia cg Erithree) rwose bayobozi mushishoze murebe kure.
ARIKO ABANTU BAMWE MURANTANGAZA! UBU SE KO UMUNYARWANDA YIKORA AGASABA UBWENEGIHUGU BW’AMERIKA UBU IKIBI CG IGITANGAZA MU BIBONAMO NI IKIHE? NAHO NGO UWO BABUJIJE KUBYARA BARAGUKONNYE? NTIMUGAKABYE KUBONAMO IBINTU BYOSE IBIBI.
Ubwenegihugu bw’u Rda ni ugutoragura nk’utora isenene; ushatse wese baramuha. Ni mu gihe turi abakene, umukene yishimira umusanga wese ntarobanura, n’ibyarengeje igihe ararya. Muzabaririze, za Leta zihagazeho, zigendera ku igenamigambi rifatika mu gutunga abaturage, ubwenegihugu si ugupfa gutanga.
NTIBYOROSHYE. MUZASHYIREHO N’ITEGEKO RISOBANURA UBURYO UWAHAWE UBWENEGIHUGU ASHOBORA KUBWAMBURWA, NDABONA NABYO BIZABAHO.
Hari nabandi babiri dusabira ubwene gihugu abo ni Rajabu na niyombere kuko iwacu batunaniye.
na barya bose ba CNARED bayobowe na Niyongabo.
ariko wa mugani nukuri uwashaka ubwenegihugu wose ya kagombye ku bubona ariko nta bwo bakagomye kubuha uwo babonye bose?dukeye abanga ntabwo dushaka ababuze aho baba
Genda Rwanda waragowe. Igihugu baragiteye birukanamo benecyo none barimo baracyigabiza abahisi n abagenzi.
Ngo barahiriye kubahiriza iki? Itegekonshinga? Runo si urwenya? Ya ngingo se.?
Gorwa ureke urwanda sha kabsa
Murapfa ubusa mwese, mubareke baze kandi batange n’umusanzu mu kubaka u Rwanda naho uvuga ngo abanyamurenge, mbona nta kibazo bafite mu Rwanda kuko bamwe muri bo ni abayobozi mu gihugu rero uvuga ko babuze ubwenegihugu sinemeranya na bo.
Comments are closed.