Digiqole ad

Burundi: Amnesty International irashinja Police kwica urubozo abatari bashyigikiye Nkurunziza

 Burundi: Amnesty International irashinja Police kwica urubozo abatari bashyigikiye Nkurunziza

Amnesty-International ivuga ko inzego z’umutekano w’u Burundi zishe abantu urubozo

Mu kegeranyo Amnesty International yasohowe kuri uyu wa mbere n’Umuryango mpuzamahanga urengera ikiremwamuntu yashinje inzego z’iperereza mu  Burundi gukoresha  ibyuma by’imitarimba, ipasi, ndetse n’aside(acide) mu kubabaza bamwe mu batari bashyigikiye ko Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu.

Amnesty-International ivuga ko inzego z'umutekano w'u Burundi zishe abantu urubozo
Amnesty-International ivuga ko inzego z’umutekano w’u Burundi zishe abantu urubozo

Ubuhamya umuryango Amnesty International mu bushakashatsi wakoze, wumvise abaturage babajijwe bashinja urwego rw’igipolisi n’urw’ubutasi gushimuta abantu bakekaga ko bitabira imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza bakababaza bakoresheje aside itwika ,inkoni z’ibyuma, ipasi y’iumuriro ndetse n’umuriro w’amashanyarazi.

Bamwe mu batanze ubuhamya bavuze ko igipolisi cyakoreshaga insinga z’amashanyarazi n’inkoni naho urwego rw’ubutasi rugakoresha ipasi, aside ndetse no kudubika umutwe w’uwafashwe mu mazi y’umwanda kugeza yemeye ibyo bamushinja.

Muri iki kegeranyo hagaragayemo ubuhamya bw’umwe mu bakorewe iyicarubuzo.

Nk’uko bigaragara muri AFP, uyu mugabo yabwiye Amnesty International  ati: “Bafashe ibiro bitanu by’umusenyi babihambira k’ubugabo bwanjye.  Bansize aho nk’igihe cy’isaha bagarutse naguye igihumure. Narakungutse ubwo banyicaza mu kintu cyuzuye aside irantwika bikabije.”

Ubundi buhamya bwagaragaye muri iki kegeranyo bugira buti: “ Barambwiye ngo nunticuza ngo nemere ibyo tugusaba turakwica.”

Icyemezo cya Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu cyafashwe n’abatavugarumwe nawe nko kwirengagiza ibiteganywa n’itegekonshinga ndetse no guca ukubiri n’ibiteganywa n’amasezerano y’amahoro basinyiye Arusha muri 2005.

Pierre Nkurunziza amaze gutangaza ko azahatana mu matora ahatanira kuyobora muri manda ya gatatu, abatamushyigikiye bagiye mu mihanda mu myigaragambyo yahitanye abatari bake ndetse abandi nabo bahunga igihugu, muri bo ibihumbi  birenga  70 bakaba baba mu Rwanda.

Nyuma y’amatora ubwicanyi ntibwahagaze kuko uwari ukuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Gen Adolphe Nshimirimana n’uwahoze ari umugaba w’ingabo z’u Burundi mbere y’ubutegetsi bwa Nkurunziza ariwe Col Jean Bikomagu barishwe barashwe.

Umuryango Amnesty International wavuze ko wagerageje kuvugisha igipolisi ndetse n’urwego rw’ubutasi ngo bagire icyo batangaza kuri ariya makuru ariko ngo nta gisubizo babonye.

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Umurokore arabamara sha! Azobamesa! Biriya nibyo umwuka wera wamubwiye gukora.

  • Umujura niyomwambika costume!aguma Ari umujura uwo NGO ni Nkurunziza!kwica nibintu byoroshe kuriwe!ntacyo bimubwiye Gusa yibuke Ko bizomukurikirana!soon or later!Jah bless Burundi

Comments are closed.

en_USEnglish