Month: <span>July 2015</span>

Umuhungu wa Khadafi yakatiwe urwo gupfa

Saif Al-Islam Gaddafi, umuhungu wa Col Moammar Gaddafi wahoze uyobora igihugu cya Libya, kuri uyu wa kabiri urukiko rw’i Tripoli rwamukatiye urwo gupfa arashwe. Saif Al Islam yahamwe n’ibyaha by’intambara kimwe na bamwe mu bari abayobozi ku butegetsi bwa se bwahiritswe mu 2011. Uyu muhungu wa Gaddafi yakatiwe adahari muri uru rubanza rwatangiye mu kwa […]Irambuye

Semushi aracyategereje ko ishyaka rye rya ‘opposition’ ryemerwa mu Rwanda

Gérard Karangwa Semushi yagarutse cyane mu itangazamakuru mu 2013 ubwo yangirwaga n’Akarere ka Gasabo gukoresha Inama rusange yo gutangiza ishyaka rye avuga ko ritavuga rumwena Leta. Avuga ko ishyaka rye ryakomeje gushaka ibisabwa bakongera gusaba bushya mu kwa 05/2014 ariko n’ubu ngo ntibarasubizwa baracyategereje. Mu kwa 06/2013 Gérard Karangwa Semushi yavuye i Burayi aza mu […]Irambuye

Umurundi ubishatse arataha nta wagizwe ingwate n’u Rwanda – MIDIMAR

*U Burundi buvuga ko u Rwanda rwafashe bugwate Abarundi b’impunzi * Ngo u Rwanda ntirushaka kubareka ngo batahe kubera inyungu z’akazi *MIDIMAR ivuga ko ibyo bivugwa n’abayobozi mu Burundi ari ibihuha n’ibinyoma *U Burundi nibwo bugomba gutera intambwe bukaganira na UNHCR, n’u Rwanda ku byo gucyura abantu babwo Révérien Nzigamasabo Buramatari w’Intara ya Kirundo mu […]Irambuye

Ibyo ukwiye kumenya ku ndwara ya Hépatite n’uko wayirinda

Kuri uyu wa kabiri mu Rwanda no ku Isi abantu ni umunsi wo kuzirikana ububi bw’indwara y’umwijima bita Hepatite. Iyi ndwara abantu benshi bakunda kwita indwara y’umwijima iterwa naza virus zahawe amazina guhera kuri A,B,C,D,E, F na G, ariko izizwi cyane ni B na C. Ubu ni imwe mu ndwara zihangayikishije ubuvuzi bwayo kuko buhenze, nyamara urukingo […]Irambuye

Gitwe: Umunyeshuri waraye arohamye yagiye koga umurambo we wabonetse

Updates: Umurambo wa James Turikumwe wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu kiyaga cya Murama aho yari yaheze mu isayo. Ubu yabaye ashyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gitwe. James Turikumwe umunyeshuri wigaga mu mwaka wa kabiri w’ay’isumbuye ku ishuri rya Murama riherereye mu murenge wa Bweramana yarohamye mu kiyaga cyakozwe cyo kuhira kuri […]Irambuye

i Byumba ijerikani y’amazi iragura 300Rwf, amazi ni ingorabahizi

Mu murenge wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi abahatuye bavuga ko bari mu kaga kubera kubura amazi bimeze igihe kinini. Iki kibazo kiri mu mujyi wa Byumba no mu nkengero zawo mu tugari twa Gisuna ahitwa mu Rugano, Akagari ka  Kageyo, Gacurabwenge, Rwiri, Gashirwe, Rebero n’ahandi hatandukanye…amazi barayavoma kure aho kukugezaho ijerikani imwe baguca […]Irambuye

Abamugariye ku rugerero bazahabwa miliyoni 400 ku munsi w’amakoperative

Ayo mafaranga azatangwa n’Urugaga rw’amakoperative mu Rwanda (National Cooperatives Confederation of Rwanda), akazahabwa amakoperative atandukanye yashinzwe n’abari ingabo bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, ibi ngo bizaba ari ukwesa umuhigo bahize mu mwaka ushize imbere ya Perezida Paul Kagame. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kiyobowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yavuze ko umunsi mpuzamahanga wahariwe […]Irambuye

Se wa Michael Jackson arembeye muri Brazil

Joe Jackson arwariye aho bashyira indembe mu bitaro biherereye mu mujyi wa Sao Paolo muri Brazil nyuma yo kuremba cyane agezeyo aho yari yagiye kwizihiriza imyaka 87 y’amavuko. Uyu musaza byatangajwe ko kuri iki cyumweru ubwo yari kwizihiza iyi sabukuru ahubwo yari mu bitaro kubera gucika kw’agatsi ko mu mutwe (stroke). Albert Einstein Hospital byo muri […]Irambuye

Jah Bone D yanenze ‘management’ ya muzika mu Rwanda

Uyu muhanzi w’umurasta ukorera muzika mu Busuwisi yabwiye Umuseke ko abona hari ikibazo gikomeye cy’imitegurire y’ibitaramo mu Rwanda ndetse ko bituma umuziki nyarwanda muri rusange udatera imbere uko bikwiye. Ibi yabihereye ku buryo muri week end ishize muri Kigali Up Festival yavanywe kuri ‘scene’ ishize kubera igihe gito yari yahawe ngo aririmbe ariko nacyo nticyubahirizwe. […]Irambuye

en_USEnglish