Month: <span>July 2015</span>

Ikipe y’igihugu irajya South Africa isize Jimmy Mulisa

27 Nyakanga 2015- Jimmy Mulisa wari washyizwe mu ikipe y’igihugu nk’umutoza wa kabiri wungirije mu minsi ishize yakuwe ku rutonde rw’abajyana n’ikipe mbere gato y’uko yerekeza muri Africa yepfo. Binyuze ku rubuga rwayo, FERWAFA mu cyumweru gishize yari yatangaje ko Jimmy Mulisa yongewe muri Staff Technique y’ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza wungirije, gusa yaje kuvanwa muri […]Irambuye

Police FC yasezereye abakinnyi 12, igura 14 ba miliyoni 60

Kuri uyu wa mbere ubwo hatangizwaga imyitozo y’ikipe ya Police FC bitegura shampiyona itaha umuyobozi wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana yavuze ko Police FC yarekuye abakinnyi 12 ikazana 14 bashya. Ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda uyu munsi nibwo yatangiye imyitozo  ku mugaragaro mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka utaha, ihita inatangaza abakinnyi bashya yaguze miliyoni […]Irambuye

Mkorogo, irakugira inzobe ibindi uzimenye. Leta ngo ihanganye n’ababikora

*Mkorogo ikorwa mu ruvange rw’amavuta akarishye mu gutukuza uruhu *Ngo hari n’abakoresha ‘produit’ ya Revlon idefiriza imisatsi mukuyavanga *Mkorogo ikunzwe cyane n’abakobwa bashaka guhinduka inzobe itamuye *Ngo bayakundira ko yo ahindura uruhu rwose ntasige ikimenyetso cy’uko wasaga mbere *Abayikoresha ubu ngo nta ngaruka barabona *RSB ivuga ko yahagurukiye kurwanya abakora Mkorogo ariko ngo biragoye kuko […]Irambuye

Muhanga: Umubare w’urubyiruko rwipimisha SIDA uracyari muto

Mu nama  yahuje  abagize inama y’igihugu y’urubyiruko mu mirenge 12 n’abo ku rwego rw’akarere, Kabasindi  Tharcie, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko  mu karere ka Muhanga,  yatangaje ko  urubyiruko rurenga 60% muri aka karere, abagera ku gihumbi ari bo bipimishije agakoko gatera SIDA. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibijyanye n’imihigo urubyiruko rwahize mu mwaka wa 2014-0215, ndetse n’imbogamizi […]Irambuye

Umugore yakatiwe gufungwa imyaka 3 kuko yabyaranye n’umuhungu w’imyaka 12

Umugore w’i Melbourne muri Austraria; umugore w’imyaka 40 kuri uyu wa mbere yahanishijwe n’urukiko rwa Victorian County Court kumara imyaka nibura itatu kuzamura afunze nyuma yo guhamwa no gusambanya no kubyarana n’umwana w’umuhungu  w’imyaka 12 gusa. Uyu mwana ariko ngo ubundi yikundaniraga n’umukobwa w’uyu mugore ariko birangira ateye inda nyina. Uyu mugore asanzwe afite abana batatu barimo n’uyu aka gasore […]Irambuye

Buffet Foundation na RAB mu bufatanye bwo guteza imbere kuhira

Mu  kiganiro Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyahaye abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize cyabereye muri Hotel Umubano, umwe mu bayobozi bacyo yemeje ko amwe mu mafaranga  miliyoni 500$  bemerewe n’Ikigo Howard -Buffet Foundation azakoreshwa mu kugura ibyuma bibika imirasire y’izuba izahindurwamo amashanyarazi akoreshwa n’imashini zuhira imyaka hagamijwe kweza byinshi kandi ku buso buto. Uku […]Irambuye

The Ben yikomye abantu bakoresha compte ye ya facebook

Mugisha Gissa Benjamin niyo mazina ye. Yamenyekanye muri muzika ku izina rya The Ben. Yasabye abantu biyitirira amazina ye kuri facebook ko bakwiye kubireka kubera ko batera urujijo ku bafana be. Abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook mu magambo yuzuye akababaro aterwa n’abiyitirira amazina ye kuri facebook bigatuma abafana be baganira nabo bazi ko ariwe […]Irambuye

Miss Sandra Teta wari ufunze amaze kurekurwa

Sandra Teta amajoro atanu ashize ayamaze afungiye kuri station ya Police ya Muhima, mu kanya gashize ku gasusuruko ko kuri uyu wa mbere nibwo arekuwe nyuma y’ubwumvikane bwe n’umucuruzi wamuregaga kumuha sheki itazigamiye. Sandra Teta wamenyakanye cyane mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012 ndetse no muri Miss SFB (CEB ubu) aho yabaye igisonga cya mbere, […]Irambuye

Nigeria: Umukobwa w’imyaka 10 yiturikirijeho igisasu ahitana abantu 20 

Mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa  Nigeria mu mujyi wa Damatura kuri iki cyumweru  umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yiturikirijeho igisasu ubwo yari mu kivunge cy’abantu bari mu isoko ryitwa Sunday Market, abagera kuri 20 bahasiga ubuzima abandi bagera kuri 50 barakomereka. Nubwo nta muntu urigamba ubwo bugizi bwa nabi ngo bimenyerewe ko ibikorwa nk’ibi nta wundi […]Irambuye

Souti Sol yatanze amadolari 1000 ku rwibutso rwa Kigali

Itsinda ry’abahanzi bo muri Kenya rimaze kwamamara cyane mu Karere ndetse no muri Afurika rizwi nka Souti Sol, ryatanze amadolari 1000 $ ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi. Abasore gabera kuri bane barimo, Polycarp Otieno, Willis Chimano, Delvin Mudigi na Bien-Aimé Baraza nibo bagize iryo tsinda. Nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, […]Irambuye

en_USEnglish