Abamugariye ku rugerero bazahabwa miliyoni 400 ku munsi w’amakoperative
Ayo mafaranga azatangwa n’Urugaga rw’amakoperative mu Rwanda (National Cooperatives Confederation of Rwanda), akazahabwa amakoperative atandukanye yashinzwe n’abari ingabo bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, ibi ngo bizaba ari ukwesa umuhigo bahize mu mwaka ushize imbere ya Perezida Paul Kagame.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kiyobowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yavuze ko umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative uzizihizwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Nyakanga ku nshuro ya 11 mu Rwanda.
Yavuze ko koperative ari umuyoboro mwiza wo guhuza ingufu ku baturage kandi ngo ni n’umurongo w’iterambere ugamije gusangiza inyungu abanyamuryango nta busumbane.
Ibyo ngo nibyo byashingiweho insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti ‘Hitamo koperative uraba uhisemo ubukungu butarimo ubusumbane bwinshi.’
Katabarwa Augustin ukuriye Urugaga rw’amakoperative mu Rwanda, NCCR yavuze ko mu Rwanda umubare w’amakoperative ugeze ku 7500 aho afite abanyamuryango bagera kuri miliyoni eshatu.
Uyu mubare wavuye ku 6500 mu mwaka ushize, icyo ngo ni icyerekana ko Abanyarwanda baha agaciro amakoperative kandi bazi akamaro kayo.
Katabarwa yabwiye abanyamakuru ko mu mwaka ushize ubwo uyu munsi mpuzamahanga wizihizwaga, NCCR yagize amahirwe yo kuwizihizanya n’Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, biyemeza ko bazaremera koperative z’abari abasirikare bamugariye ku rugamba.
Yavuze ko kuri uyu wa kabiri hazabaho guhemba amakoperative yitwaye neza, aho muri buri karere hazaturuka koperative imwe, ku rwego rw’Intara hakava imwe muri SACCOs, nyuma hakazatangwa sheik iriho amafaranga y’u Rwanda miliyoni 400 azashyigikira koperative z’abamugariye ku rugamba.
Bimwe mu bibazo byabajijwe n’abanyamakuru harimo n’icyo kuba abenshi bumva ko Koperative ari umurima bagomba gusaruramo ubukungu ku banyamuryango, ariko ibi ngo si ko bigomba kumera nk’uko Minisitiri Kanimba abivuga.
Minisitiri Kanimba yavuze ko mbere hari uburyo amakoperative yajyagaho nta mategeko ariho, ugasanga uwo ‘muco mubi’ wo kugira koperative akarima abaziyobora bazifata gutyo, n’abaturage bakumva ko ari uko.
Yagize ati “Mbere amakoperative yashyirwagaho n’ubuyobozi, abaturage bakumva ko ari urundi rwego rwa Leta ruri hariya, abantu bakumva ko Atari ayabo, nta ruhare bafitemo. Ubu, uko igihugu kiva mu bujiji, iki kibazo kiragenda gikemuka.”
Mugabo Damien umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative, RCA, yavuze ko kuba inyungu za koperative ziharirwa n’umuntu umwe ari ikibazo kuko ngo iyo koperative iba itabaho.
Umunsi mpuzamahanga w’amakoperative wizihizwa ku Isi hose mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Nyakanga buri mwaka, ariko mu Rwanda ngo ntibyakunze kubera indi minsi mikuru. U Rwanda rwatangiye kwizihiza uyu munsi kuva mu 2005, mu gihe ku rwego rw’Isi watangiye kwizihizwa mu 1995.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
5 Comments
Natwe ba Ex-FAR se tuzabona kurayo mafaranga ko natwe twarwaniraga ubusugire bwigihugu mu nshingano za gisilikare?
Kabano se shahu wowe waraniragaigihugu wica bamwe mubo ushinzwe kurinda ndavuga abatutsi ???
Wakijije bangahe ko byari mushingano zawe ???
Bi intwari wisubireho uvuge abo wishe utararyozwa maze usabe imbabazi…, ubone kugira ibyo usabira inda yawe !!!!
@ Kabano
Bazabanze bagusobanurire icyo kumugarira ku rugereo bisobanura hanyuma uzarebe ko uri candidate!
Hari Ex-FAR rwose bazagerwaho n’iyo gahunda ariko abenshi ntizabageraho kubera igihe baviriye muri FAR ariko cyane cyane uko bayitwayemo.
Abakiri mu mashyamba ya Congo zero!!!
mwahisemo neza rwose gufasha aba bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bakarinda bahaburira ingingo. mubafashe kuryoherwa n’igihugu baharaniye kubohora
ahahhah!hari n’umuntu wadusekeje avuga ngo n’interahamwe zariziziko zirwanira ukuri kuko zicaga inyenzi , abayeyi bazo n,abana bazo none bizikozeho..iki nigihe cyo gushishoza mu byo mukora jyewe nuwambwira ngo nteme insina yundi nta m pamvu ntayo natema…
Comments are closed.