Se wa Michael Jackson arembeye muri Brazil
Joe Jackson arwariye aho bashyira indembe mu bitaro biherereye mu mujyi wa Sao Paolo muri Brazil nyuma yo kuremba cyane agezeyo aho yari yagiye kwizihiriza imyaka 87 y’amavuko.
Uyu musaza byatangajwe ko kuri iki cyumweru ubwo yari kwizihiza iyi sabukuru ahubwo yari mu bitaro kubera gucika kw’agatsi ko mu mutwe (stroke).
Albert Einstein Hospital byo muri Brazil byasohoye itangazo rivuga ko uyu musaza yagize kandi ikibazo cyo gutera k’umutima bidasanzwe.
Uyu musaza yari yageze i Sao Paolo mu minsi micye ishize ndetse ku rubuga rwe bwite hagaragaraho amafoto ari gusangira ifunguro ry’umugoroba n’abo mu muryango we bari i Sao Paolo mbere gato yo ku cyumweru.
Joe Jackson niwe watangije muzika mu muryango we mu myaka ya 1960 ashinga “The Jackson Five” yari igizwe n’abana be bakuru.
Atarapfa, Michael Jackson yigeze gutangaza ko akiri muto se yamuhohoteraga bikomeye yaba ku mubiri (gukubita) cyangwa kumutuka.
Gusa Michael Jackson yavuze ko ‘discipline’ ikomeye se yamushyiragaho ariyo yaje kumufasha kugera ku kuba ikirangirire ku isi.
UM– USEKE.RW