Jah Bone D yanenze ‘management’ ya muzika mu Rwanda
Uyu muhanzi w’umurasta ukorera muzika mu Busuwisi yabwiye Umuseke ko abona hari ikibazo gikomeye cy’imitegurire y’ibitaramo mu Rwanda ndetse ko bituma umuziki nyarwanda muri rusange udatera imbere uko bikwiye. Ibi yabihereye ku buryo muri week end ishize muri Kigali Up Festival yavanywe kuri ‘scene’ ishize kubera igihe gito yari yahawe ngo aririmbe ariko nacyo nticyubahirizwe.
Jah Bone D yavuye mu Busuwisi aje muri iyi Festival ya muzika yavuze ko yahawe iminota 45 yo kuririmbira abakunzi ba reggae, ariko ngo iyi minota ntabwo nayo yabazwe atangiye kuririmba ahubwo yatangiye kubarwa ataragera kuri ‘scene’ nabwo ngo ku mpamvu ziturutse ku bateguye Festival.
Ati “Ibyo nakoze nubwo bwose byahagaritswe ntarangije ibyo nari nasezeranyije abafana banjye byagenze neza.
Iyo minota 45 bari bampaye bayibaze mbere y’uko ntangira kuririmba kandi mbere yabyo uba ugomba kubanza gushyira ibintu bimwe ku murongo. Ubundi njyewe nkora ibitaramo by’amasaha abiri”
Jah Bone D yakererewe kugera kuri ‘scene’ ugereranyije n’igihe yahamagariwe. We avuga ko ari ikosa ry’abateguye Festival kuko ngo yageze ku muryango agahagarara agategereza abamwinjiza kuko atari azi aho yinjirira ajya kuri stage kuko ataheretswe mbere.
Ati “Habaye ikibazo cy’imitegurire na communication. Ubutaha kugira ngo Festival izagende neza bajye banareba ubwinshi bw’abahanzi banagereranye n’uburyo abaturage bashaka kuryoherwa na muzika.”
Jah Bone D avuga ko yatunguwe no kubona concert ya Festival bayirangiza saa yine z’ijoro. Ati “Ibi nta handi ndabibona ku isi, abahanzi n’abakunzi ba muzika baba bakeneye umwanya urambuye wo kwidagadura. Umuhanzi ntajye kuri scene avuga ngo mukanya barampagarika.”
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ibyo nu kuri Rasta ntaho biba around d world kw’igitaramogisozwa kare nkuko surtout mu gihugu cyuzuye umutekano nku Rwanda !!!
Abakora umwuga wi myidagaduro babikosore !!!
Comments are closed.