Ibyo ukwiye kumenya ku ndwara ya Hépatite n’uko wayirinda
Kuri uyu wa kabiri mu Rwanda no ku Isi abantu ni umunsi wo kuzirikana ububi bw’indwara y’umwijima bita Hepatite. Iyi ndwara abantu benshi bakunda kwita indwara y’umwijima iterwa naza virus zahawe amazina guhera kuri A,B,C,D,E, F na G, ariko izizwi cyane ni B na C. Ubu ni imwe mu ndwara zihangayikishije ubuvuzi bwayo kuko buhenze, nyamara urukingo rwayo rurahari.
Hari Hépatite iterwa no kunywa inzoga nyinshi bigatuma umwijima utabasha kuyungurura amaraso neza bityo ukaba warwara.
Iyi ndwara ishobora guterwa no kuba umurwayi yaranyoye ibinini byinshi bigatuma inyama ye y’umwijima yangirika.
Hari n’igihe iyi ndwara umwana ayikomora ku babyeyi be mu gihe avuka kubera ko yandurira mu maraso.
Ubusanzwe amaraso y’umuntu utarwaye ahuye n’iriya virus yinjiramo maze iyo virus ikagenda ikwirakwira mu mubiri. Iyo igeze mu mwijima irahatura hanyuma ikagenda yiyongera gahoro gahoro igatuma ubyimba.
Kubera ko ibimenyetso byayo bitinda kugaragara, iyo itaragera ku rwego rwo kuzahaza umuntu, iyi ndwara ntiwamenya ko runaka ayirwaye. Niho ibera mbi kuko umuntu ashobora kuyimarana igihe kinini atazi ko ayifite.
Dr Aimable Ndituyumuremyi ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima RBC, yabwiye Umuseke iyi ndwara itinda kugaragaza ibimenyetso kuko bitangira kugaragara hagati y’imyaka 15 na 30 umuntu ayanduye.
Hagati aho umurwayi aba arimo yangirika umwijima bityo kumuvura bikazagorana cyane.
Uyu muganga avuga ko Hepatite B ishobora gukira iyo umurwanyi anyweye imiti neza ariko ngo C ngo iragoye gukira kuko umurwayi ashobora gukomeza kunywa imiti mu gihe kirekire kurushaho.
Iyi ndwara iyo yageze ku rwego rwo kugaragaza ibimenyetso harimo kugira amaso y’umuhondo, kunyara inkari z’umuhondo no kubyimba amaguru, icyo gihe umurwayi ntaba ashobora gukira kuko umwijima uba waramaze kwangirika cyane kereka bawukuyemo bagashyiramo undi.
Ikindi kimenyetso cyerekana ko umwijima ugeze kure, umwijima urabyimba umuntu akarwara urushwima(cirrhosis ). Iyo bigeze kuri uru rwego biba bigeze kure.
Itandukaniro hagati ya Hepatite B na C ni uko B yo umuntu ashobora kuyikomora ku babyeyi be ariko indi yo siko biri.
Abaganga bavuga ko iyi ndwara ifite urukingo ndetse n’imiti ariko ngo imiti yo irahenda cyane.
Bagira abantu inama yo kumenyera kunywa amazi menshi, kwirinda kurya no kunywa ibintu byuzuyemo amasukari ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri.
Basaba abantu kandi kwibuka kwikingira mu gihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina ku bantu batashakanye kandi batipimishije.
Abayirwaye mu Rwanda ntibazwi umubare
Kugeza ubu mu Rwanda ngo biragoye kumenya neza umubare w’abarwayi Hepatite kuko biterwa n’ubwoko bwayo ariko birashoboka ko uyu mubare uri hejuru kuko abenshi bibuka kwisuzumisha no kwivuza bageze kure.
Dr Ndituyumuremyi Aimable yasabye abanyarwanda kujya bipimisha iyi ndwara kandi bakamenya uko bahagaze bityo bakayirinda bayizi.
Yasabye ababyeyi kujya bakingiza abana babo ndetse n’abakuru nabo bakikingiza.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryashyizeho italiki ya 28 Nyakanga buri mwaka ngo abaturage bajye bongera basobanurirwe ibibi by’iyi ndwara n’uko yakwirindwa.
Mu Rwanda uyu munsi uzabera ku Kicukiro ahitwa kuri IPRC-Kigali (ETO Kicukiro) kuri uyu wa kabiri.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW