Inama y’impuguke yagereranyije ibivugwa n’ibikorwa mu kurinda amahoro
Kuri uyu wa kane mu nama ya karindwi yateguwe n’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda giharanira kuganira ku makimbirane no kuyakumira gifatanyije n’ibigo bitegamiye kuri Leta abahanga bari bayiteraniyemo basuzumye cyane ku bikorwa byo kurinda amahoro, ibivugwa n’ibikorwa niba hari aho bihuriye. Hagaragaye ikinyuranyo hagati ya byombi ndetse bigaragara ko ahenshi amahoro arambye agerwaho kubera ubushake bw’abanyagihugu ubwabo bitari ku bushake bw’amahanga.
Sergé Gakwandi Kubwimana wari uhagarariye ubutumwa bwa UN muri Somalia avuga ko hari ibyakozwe n’ubu butumwa mpuzamahanga mu guhosha amakimbirane.
Gusa kuri we ngo ikintu cy’ibanze cyakorwa ni ukureba uko ibibazo by’amakimbirane byajya biganirwaho bigitangira gututumba kuko biba aribwo biba bigishoboka kubihosha bitaratwara imbaraga nyinshi.
Kamatsiko Vat wari uhagarariye imiryango itagengwa na Leta muri aka kerere(civil society)yabwiye Umuseke ko nubwo bwose kwiga ku buryo amakimbirane yahoshwa ndetse hakabaho gukora za Politiki zijyanye nabyo ari ngombwa, kuri we ngo haracyari ikibazo cy’uko Leta idaha uburyo bugaragara iyi miryango ngo nayo itange umusanzu mu ugukemura aya makimbirane.
Yavuze kandi ko iyi miryango itarahuza imbaraga ngo yose ikorere hamwe bityo ibashe kugira ijwi rimwe ku bibazo runaka byugarije akarere.
Ikindi yagarutseho ndetse yahuriyeho na Kubwimana Sergé ni uko akenshi ibyemezo bifatwa n’impuguke ndetse n’abanyapolitiki biguma mu magambo cyangwa se no kubishyira mu bikorwa bikagorana.
Muri iyi nama izindi ntiti zavuze ko bumwe mu buryo bwo gukumira amakimbirane harimo kubaka inzego zikomeye z’ubuyobozi n’ubukungu kugira ngo hatagira uwuririra ku bukene n’inzego zijegajega akaba yateza amakimbirane mu bantu.
Iyi nama yari yatumiwemo n’inzego nkuru z’umutekano mu Rwanda(ingabo z’igihugu na Police) abahanga bavuze ko hari uburyo bubiri bwo gusigasira amahoro:
Hari ubwo bise liberal peace-building approach na realistic peace-building approach.
Ubwa mbere ngo busaba ko inzego zose zirebwa n’ikibazo zikiganiraho mu mahoro zikakigifatira umwanzuro uboneye nta makimbirane cyangwa amaraso amanetse.
Uburyo bwa kabiri bwo busaba ko amahoro agenwa n’urusha undi imbaraga.
Aha bivuze ko abarusha abandi ingufu aribo bagena uburyo ibintu bigomba kugenda, ufite intege nke agasunikirwa guca bugufi kugira ngo atahura n’akaga.
Dr Usta Kayitesi ukuriye Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubugeni n’ubumenyamuntu yabwiye abanyamakuru ko kuri bo nk’abahanga biga uko amakimbirane ateye muri iki gihe ndetse n’uko yakemurwa.
Icyo ngo baba bagamije ni ugukora za raporo ndetse n’inyandiko za gihanga (academic papers) zerekena uko amakimbirane ateye muri iki gihe ndetse n’icyakorwa ngo akumirwe cyangwa naramuka avutse bamenye uburyo bwiza bwo kuyakemura.
Dr Usta Kayitesi yavuze ko ikibazo gikunda kubaho ari uko abatuye ibihugu byo hanze cyane cyane mu Burayi n’Amerika aribo bandika ibitabo basobanura igitera amakimbirane muri Africa ndetse n’uko yakemurwa kandi no muri Africa hari za Kaminuza zishobora kwigisha abayituye kwikemurira amakimbirane.
Dr Usta Kayitesi na Dr Agé Shyaka Mugabe umwanditsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubugeni n’ubumenyemuntu bemeza ko amakimbirane ariho ubu atandukanye n’aya kera bityo abahanga bagomba guhura bagakora ubushakashatsi buzafasha abafata ibyemezo bya politiki kumenya uko bayakumira.
Iyi nama ni iya karindwi yo muri uru rwego izafasha aba bahanga kungurana ibitekerezo ku bibazo Africa n’Isi bifite muri iki gihe bituma habaho amakimbirane, ejo nisozwa hakazerekanwa ibyemezo bemeranyijweho ko byaba umuti urambye w’amakimbirane kandi uyu muti ugahabwa abanyapolitiki ngo barebe niba bawushyira mu ngamba zabo.
Photos: Mountain Pictures
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ntabwo yitwa Kayitesi ahubo ni Kaitesi!!!!
People in opposition, you will never win since genocide is “Strong word to defeat you”
Comments are closed.