Digiqole ad

Peace Cup: Police vs APR na Rayon vs Isonga

 Peace Cup: Police vs APR na Rayon vs Isonga

Aya makipe y’ingabo na Police araza guhatana muri kimwe cya kabiri

Police FC na APR FC zombi zahuriye ku mukino wa nyuma w’irushamwa ry’igikombe cy’amahoro umwaka ushize ziracakiranira muri 1/2, naho Rayon Sport idafite Fuadi Ndayisenga yakire Isonga FC.

Aya makipe y'ingabo na Police araza guhatana muri kimwe cya kabiri
Aya makipe y’ingabo na Police araza guhatana muri kimwe cya kabiri

APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro giheruka itsinze Police FC igitego 1-0 yegukana igikombe cya munani ihita inaba ikipe ya mbere mu Rwanda ifite ibikombe byinshi muri iri rushanwa.

APR FC kuri iki cyumweru irasura Police FC y’umutoza Casa Mbungo nayo ifite inyota y’iki gikombe kuko nta na rimwe yo iracyegukana. Ni umukino uteganijwe kubera kuri Stade yo ku Kicukiro.

Police yageze muri 1/2 isezereye Kiyovu Sports kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu gihe APR FC yo yasezereraga Gicumbi FC nayo kuri penaliti babanje kunganya 1-1.

APR na Police FC zanganyije imikino ibiri yahuyemo muri shampiyona y’uyu mwaka.

Rayon Sports na Isonga FC zo zirahurira i Muhanga kuri uyu wa gatandatu mu mukino ubanza wa 1/2.

Nubwo Isonga FC muri shampionat yitwaye nabi ariko ni umukino ushobora kugora Rayon Sports kuko Isonga muri iki gikombe igaragaza ko ihagaze neza.

Rayon Sport FC iherutse kugura abakinnyi bane mu ikipe y’Isonga FC. Gusa iyi kipe y’i Nyanza izakina idafite Kapiteni wayo Fuadi Aphrodis Hategekimana bita na bamaze gusinya mu ikipe ya Sofopaka muri Kenya.

Imikino yo kwishyura izaba kuwa kabiri, tariki 30/06/2015 aho Isonga FC izakira Rayon Sports kuri Sitade ya Kicukiro mu gihe kuwa gatatu, tariki 01/07/2015 APR FC izakira  kuri Police FC kuri Sitade ya Kicukiro.

Amakipe azatsinda azahura ku mukino wanyuma uteganyijwe kuba ku wa gatandatu tariki 04/07/2015.

Ikipe izegukana igikombe cy’amahoro izahagararira U Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup mu mwaka wa 2016.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • nuko atarijye utanga mba ngihaye rayons kuko ni mvuye kure. ariko na APR izagerageze yoroshye ndabisabye, dore abafana batangiye kubyina insinzi nti bibuka ko bahahamura abandi bafana. ntibazongere.

  • APR turayihondagura mba ndoga rusizana wo mu buriza ngaha aho nibhereye uriya mukino niwo uzaba ari final dore numwaka ushize zahuriye final

  • Rayon sport turakijana tu

Comments are closed.

en_USEnglish