Digiqole ad

Kayonza: Abagore barishimira iterambere bamaze kwigezaho

 Kayonza: Abagore barishimira iterambere bamaze kwigezaho

Abagore batandukanye biteje imbere babikensha Women for Women

Bamwe mu bagore batuye mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba barishimira iterambere bamaze kugeraho binyuze mu  kwihangira imirimo. Bashimira umuryango Women for Women wabahuguye bakamenya uko bakwihangira imirimo binyuze mu bukorikori butandukanye.

Abagore batandukanye biteje imbere babikensha Women for Women
Abagore batandukanye biteje imbere babikensha Women for Women

Ubu bumenyi  bushya bavuga ko babukuye mu kigo gifasha abagore barokotse Jenoside kiri muri kariya gace. Aba bagore bakorera mu duce dutandukanye tw’akarere ka Kayonza . Mu mirimo yabo harimo  gucuruza imitako itandukanye, uduseke, n’utundi tuntu dukurura abakiriya.

Bamwe mubo twaganiriye bashima cyane ikigo Women for Women ubumenyi cyabahaye ubu bakaba bamaze kwiteza imbere.

Aba babyeyi bari basuwe n’abayobozi bakuru b’uyu muryango baturutse mri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Umwe muribo witwa Murebwayire Odetta wemeza ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati: “Nahuguwe na Women for Women banyigisha ko amaboko yanjye ngomba kuyabyaza umusaruro.  Ubu ngura amasaro nkaboha imitako myinshi myiza nkayigurisha k’uburyo niyubakiye inzu.”

Uyu mugore yasabye bagenzi be kwitabira kwiga imyuga itandukanye kugira ngo bacike ku ngeso mbi yo gusaba abagabo babo buri kintu.

Umuyobozi mukuru w’umuryangp Women for Women witwa Jennifer Windsor avuga ko basanzwe bakorana neza na Leta y’u Rwanda kandi ngo bazakomeza gufasha abagore kwiteza imbere.

Jennifer yagize ati: “Kugeza ubu dukorana neza na Leta y’ u Rwanda kandi tubona nta mpamvu yo kudakomeza gahunda yacu yo gufasha abagore kwiteza imbere”.

 Jennifer yongeraho ko bafite na gahunda yo kwagura ibikorwa byabo bikagera ku  baturage benshi ariko cyane cyane abakene baba mu cyaro.

Ubu Women for Women-Rwanda yatangiye gukorana n’Ikigo cy’igihugu cy’imyuga n’ubumenyi ngiro WDA mu rwego rwo gufasha abari n’abategarugori kwitabira kwiga imyuga no kuyihangira.

Uyu mugore aremeza ko yiteje imbere abinyujije mu kwihangira imirimo
Uyu mugore aremeza ko yiteje imbere abinyujije mu kwihangira imirimo
Abakiri bato baza kwigira ku byo bakuru babo bagezeho
Abakiri bato baza kwigira ku byo bakuru babo bagezeho
Umuyobozi mukuru wa women for women ku isi Jennifer(wambaye ubururu) arikumwe n'umuyobozi w'icyubahiro Jan Rock barashima leta y'u Rwanda kumikoranire myiza
Umuyobozi mukuru wa Women for Women ku isi Jennifer(wambaye ubururu) ari kumwe n’umuyobozi w’icyubahiro Jan Rock barashima leta y’u Rwanda ku mikoranire myiza

Elia BYUK– USENGE

UM– USEKE.RW

en_USEnglish