Digiqole ad

Minisitiri w’Intebe yagejeje ku Nteko ibyagezweho mu butabera kuva mu 2010

 Minisitiri w’Intebe yagejeje ku Nteko ibyagezweho mu butabera kuva mu 2010

Minisititiri w’Intebe Anastase Murekezi ubwo yari mu Nteko Nshingamategeko

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Nshingamategeko ibyagezweho mu butabera kuva mu 2010 kugeza ubu. Yagaragaje ko habayeho amavugurura mu butabera no kubaka inzego, avuga ibyagezweho n’inkiko gacaca, abunzi n’urwego rwa MAJ ndetse yatangaje byinshi bigiye kwibandwaho.

Minisititiri w'Intebe Anastase Murekezi ubwo yari mu Nteko Nshingamategeko
Minisititiri w’Intebe Anastase Murekezi ubwo yari mu Nteko Nshingamategeko

Muri iki gikorwa cyatangiye ku isaha ya saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki 6 Mata, Minisitiri w’Intebe yavuze ko umubare w’abafite impamyabumenyi mu mategeko wazamutse bikaba byaratanze umusaruro ku butabera.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko inkiko gacaca zasojwe muri Kamena 2012 ziciye imanza zisaga miliyoni 1,9. Muri izo manza izigera kuri miliyoni 1,3 zaciwe ku bijyanye n’imitungo, muri zo miliyoni 1,2 ni iz’abahamwe n’icyaha bakaba barategetswe kwishyura imitungo bangije.

Yavuze ko kugeza ubu imanza zarangijwe ari miliyoni 1,2 ni ukuvuga 98,3% naho izitararangizwa ngo ni 21, 090 zingana na 1,7%.

Mu byumweru bibiri bishize, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yari yatangarije abanyamakuru ko imanza zaciwe na gacaca zitararangizwa ari 10 762, bivuze ko mu byumweru bibiri hiyongereyeho izisaga 10 000 aho kugabanuka.

Minsiitiri w’Intebe yavuze ko abunzi bafatanyije n’urwego rwa MAJ batumye abagana inkiko bagabanuka ndetse asaba ko Abanyarwanda bagira umuco wo kwikemurira ibibazo hagati yabo.

Yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda bwabashije gukemura ibibazo by’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bijyanye n’imitungo mu bibazo 1, 283 hakemutse 954 ni ukuvuga 74%. Ibindi 65 bingana na 5% ngo biracyasuzumwa n’inzego zinyuranye, naho ibibazo 76 bingana na 5,9 % biri mu nkiko.

Minisitiri w’Intebe yagarutse ku cyizere imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byagiye bigaragariza ubutabera bw’u Rwanda haba mu gukurikirana ibyaha no kurwanya ruswa ndetse no kuba abaturage b’u Rwanda babwiyumvamo.

Yagarutse kuri raporo igaragaza imiterere ya ruswa ikorwa buri mwaka na Transparency International Rwanda, aho yerekanye ko ubutabera bufitiwe ikizere n’abaturage kugera kuri 79%.

Mu cyegeranyo “Corruption Perception Index”, u Rwanda ngo rwavuye ku mwanya wa 66 ku rwego rw’Isi muri 2010 rugera ku wa 55 muri 2014 mu bihugu 175 byakorewemo ubushakashatsi.

Zimwe mu mbogamizi Minisitiri w’Intebe yagaragaje ku butabera, harimo kuba hari ibihugu bigiseta ibirenge mu kohereza  mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta igiye gushyira imbaraga mu kurangiza imanza zaciwe zijyanye n’imitungo, gukurikirana abarya imitungo ya Leta n’abadindiza imishinga ya Leta.

Abadepite bifuje ko abanyereza imitungo minini nabo bakurikiranwa n’ubutabera aho guhora humvikana abantu batanze udufaranga duke.

Abadepite kandi bifuje ko urwego rwa MAJ rwakongererwa ubushobozi rukajya rurangiza imanza, aho kuko ngo byagaragaye ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga batinya kurangiza imanza ngo batiteranya n’abaturage.

Gusa Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagomba kurangiza imanza nk’uko babisabwa n’amategeko, abatabikoze bagahanwa.

Ikindi ngo ni uko MAJ ari urwego rukiyubaka ku buryo rutahabwa inshingano nyinshi zirusumbya ubushobozi.

Abadepite n'abakuriye Inteko bakurikiye ibisobanuro bya Minisitiri w'Intebe
Abadepite mu Inteko bakurikiye ibisobanuro bya Minisitiri w’Intebe

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ndemeranywa nibyo nyakubahwa avuga ariko nihabeho nigikorwa cya evaluation ya GACACA igamije ireme ry’ubutabera kuko haraho usanga umuntu wari ufite imyaka 60 muri 1994, ashinjwa kuba yarishe abantu nko kumasengero, ukibaza niba umuntu ufite iyo myaka yabasha we ubwe kwica abantu. Uvuze ko yicishije abantu rwose byakumvikana,ariko ko ari we ubwe wicaga abantu tubwijanyije ukuri nugukabya kuko abenshi twararebaga hicaga insoresore. Imanza zaciwe muri ubwo buryo zikwiye gusubirwamo kuko hafunzwe abantu benshi bazize inzangano twisanganiwe nk’abanyarwanda.Twe ubwacu nitubyumva kimwe tukemeza ko ntakarengane kari mu Rwanda, ko urenganye wese ashobora kubona aho anyura akarenganurwa, abanyamahanga bazavuge ibyo bashaka.

Comments are closed.

en_USEnglish