Digiqole ad

The Ben agiye kuzuza inzu i Nyamata

 The Ben agiye kuzuza inzu i Nyamata

The yatangiye imirimo y’ubwubatsi mu Karere ka Bugesera

Mugisha Benjamin, uzwi muri muzika nyarwanda nka The Ben agiye kuzuza inzu ye ari kubaka mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata. Kuri we ngo yahisemo aha mu rwego rwo gukomeza kuzamura imiturire y’aka karere.

The yatangiye imirimo y'ubwubatsi mu Karere ka Bugesera
The yatangiye imirimo y’ubwubatsi mu Karere ka Bugesera

The Ben yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mpera za 2009. Yari ajyanye na Meddy nawe wari umaze kugira izina rikomeye muri muzika bagiye kwitabira ibitaramo bari batumiwemo.

Kuva icyo gihe ntibagarutse ndetse havugwa byinshi kuri bo no kugaruka kwabo.

The Ben avuga ko nta muntu n’umwe ku isi utaravugwa nabi, uwaba ataravugwa ku bintu bibi ngo yaba ari nka malayika wavuye mu ijuru.

The Ben yabwiye Umuseke ko yatekereje gutangira kubaka inzu ye i Bugesera mu rwego rwo kwiteza imbere ubwo no guteza imbere imyubakire muri aka karere.

Ati “Natangiye kubaka i Nyamata ngo nanjye nkomeze kwagura umujyi wa Nyamata no kugaragaza ubwiza bw’ako Karere. Kera abantu benshi bumvaga ngo atari ahantu ho guturwa.

Njye nasanze ahantu umunyarwanda wese ashobora kwifuza gutura. Hamaze no gutera imbere cyane kubera ibikorwa bigenda bihakorerwa”.

The Ben avuga narangiza amasomo arimo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agomba kugaruka gukorera mu Rwanda n’ibikorwa bye bikarushaho guteza igihugu imbere.

Abajijwe ku bitaramo byagiye bivugwa ko ashobora kuzaza kubikorera mu Rwanda ndetse na mugenzi we Meddy, yavuze ko bidahindutse uyu mwaka wa 2015 utazarangira bataje gutaramana n’abanyarwanda.

The Ben avuga kandi ko yifatanyije na buri munyarwanda wese kwibuka inshuti, abavandimwe, ababyeyi bazize uko baremwe muri iki gihe u Rwanda rugiye kwinjiramo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko iki ari igihe cyo kurushaho gutekereza ejo hazaza heza ku banyarwanda bose banirinda ikintu cyose cyatuma u Rwanda rwongera kwisanga ahantu habi.

The Ben avuga ko agomba kuzatura mu Mujyi wa Nyamata
The Ben avuga ko agomba kuzatura mu Mujyi wa Nyamata
Mu gihe cyose yaba arangije amasomo azaza gutura mu nzu ye
Mu gihe cyose yaba arangije amasomo azaza gutura mu nzu ye
Hano yari agitangira kuyizamura
Hano yari agitangira kuyizamura

Joel Rutaganda & Iras Jalas

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • kucyimuvuga ngo arikubaka inyamata mwarangiza mukerekana inzu barikubaka inyana ya KIcukiro?

  • Ubu koko iyinkuru imariye iki abayisoma? Ni publicite se!???

  • Sha the ben ndamuzi abeshya kubi ntibyantungura iyo nzu atari iye.ibyo kugaruka mu rwanda mu bitaramo or ngo gutura byo amaze imyka itanu abivuga.haha ngo amashuri?haha courage tu

  • Umuseke rwose ntabyanyu pe..mujye mushyira ku rubuga inkuru zifite icyo zimariye abazisoma,mwabuze ibyo mwandika??mwikosore mutangiye gutana

  • KU mugani wa Yvan najye nyobewe icyo iyi nzu idufashije mu cyunamo turimo.

  • ubu se koko iyi nzu igiye kwuzura namwe basomyi mubwire

  • Ariko nti mukabe ba ntamunoza namwe muzamamare bazajya babandika mubitangaza makuru!!!!!

  • I’m ur fans,let me tell u this congraturation,well done and where there is a will there is a way.

  • ariko c koko mutatubeshye mwemera ibya The Ben?

Comments are closed.

en_USEnglish