Indege za Kenya zamishe ibisasu ku nkambi za Al Shabab
Nyuma y’igitero cya Al Shabab cyahitanye abantu 148 biganjemo abanyeshuri muri Kaminuza ya Garissa mu majyaruguru ya Kenya, ingabo za Leta ya Kenya mu guhoora zabyutse zirasa zikoresheje indege inkambi ebyiri zibamo abarwanyi ba Shabab.
Inkambi ebyiri zarashwe mu ijoro ryo ku cyumweru ni iya Gondodowe na Ismail ziherereye mu gace ka Gedo muri Somalia gahana imbibi na Kenya nk’uko bitangazwa n’igisirikare cya Kenya.
Ingabo za Kenya zivuga ko aha zarashe ngo zifite amakuru ko ariho haturuka aba ba Al Shabab bakaza kugaba ibitero ku baturage ba Kenya.
Kenya imaze imyaka igerageza guhagarika umutwe wa Al Shabab, uyu mutwe kuva mu 2013 umaze kwica abanya Kenya 400 harimo na 148 yishe mu mpera z’icyumweru gishize.
Al Shabab yigamba ubu bwicanyi ivuga ko izanabukomeza kuko Kenya yohereje abasirikare bayo kuyirwanya muri Somalia.
Sheikh Abdiasis Abu Musab uvugira umutwe wa Al Shabab yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko nta nkambi yabo yangiritse mu gitero cya nijoro ko ahubwo indege za Kenya zarashe mu mirima y’abantu.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ariko Kenya irasetsa!!Bibwirako abakora ibitero bari muri Somalia cg bari muri Kenya?Ubwo inzirakarengane zagendeyemo!
Ariko se kuki bari baziko ibyo byihebe biri murako gace ntibage gutera yo mbere bagaterayo aruko babahekuye ,aha navuga ko habayeho uburangare
Igisirikare cya Kenya nakigira inama yo gufata ingamba zikomeye zo kurandura ALshabab bakareka gutera ubundi bakareka kuko inyeshyamba kuzirwanya wirinda kuziha umwanya wo kuruhuka. Ukazirasa udahagarara kandi uhereye ruhande zipfa gusa kuba zitavanze n’abasivile(Cleaning and scanning strategy)!
Kuko ibya Alshabab n’abandi nkabo si ibyo kwihanganira kandi ntamuntu ufite ukuri ushobora gutsindwa n’umunyabinyoma ndetse n’umugome.
Meddy: Icyo nakubwira ni uko Abanya Kenya bagize uburangare bukomeye, ariko baravuga ngo utaribwa ntamenya kurinda, kandi na USA yari yarababuriye, nka buriya iyo babarasaho mbere hose, gusa abitabye imana ibahe iruhuko ridashira, izabakire mubayo.
Wapi al shabab ntibazahishobora byo badakoze Ibishoboka (iri Mu baturage indani niba badakoze ibishoboka ngo isohokemo nta nubwo bazahumeka, Isri umujyi utuwe na basomali.Barenga 3millions muri kenya aho niho ruzingiye)
Scruning irakenewe di
Fukuzeni kwanza wasomali wote ambao wanaishi kenya,,,,Bila hivyo,,,Mtauaa mpaka mwisho,,,,wasomali Hamuajui…..
Mbega Kenya yabuze gukumira hakiri kare ibi bitero ariko imitwe yakisilamu kweli yabaye ite?
Comments are closed.