Digiqole ad

Sara Bloomfield arahabwa ijambo mu Kwibuka21 i Washington

 Sara Bloomfield arahabwa ijambo mu Kwibuka21 i  Washington

Sara Bloomfield aravuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Mu 1999 ubwo Sara yahabwaga kuyobora Inzu-ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi muri Leta Zunze ubumwe z’Ameriza benshi baratangaye kuko yari umukozi uciriritse. Iyi nzu yayiteje imbere bitangaje, ubu imaze gusurwa n’abantu barenga miliyoni 40. Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wateguwe na Ambasade y’u Rwanda i Washington, uyu mugore yatumiwe nk’uzatanga ubunararibonye bwe mu bikorwa byo kwibuka n’umurage. 

Sara Bloomfield aravuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Sara Bloomfield aravuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Ambasade y’u Rwanda i Washington ivuga ko kuri iyi tariki ya 07 Mata 2015 i Washington,D.C. hafi y’ikicaro cy’iyi Ambasade ariho hazabera uyu muhango kuva saa munani z’amanywa, bakazumva ubuhamya bwa Mme Frida Umuhoza warokotse Jenoside ndetse akandika igitabo yise  “Frida: Chosen to Die, Destined to Live” cyasohotse muri 2007.

Sara Bloomfield umaze imyaka 15 ayobora Inzu-ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi iri i Washington mu biganiro ajya atanga ahatandukanye agaruka kenshi ku gusigasira amateka ya Jenoside ngo atibagirana n’abayihakana bakaboneraho.

Bloomfield w’imyaka 63 ntabwo ari umuyahudi, ariko abanyamerika bavuga ko batangajwe n’imbaraga yashyize mu  mirimo yo kuyobora kiriya kigo yahawe bitunguranye ari umukozi ushinzwe iby’uburezi muri iriya nzu, akazamura cyane umurage wayo n’umubare w’abayisura ukaba munini bitangaje. Iyi nzu ubu ni imwe mu zikomeye cyane ku Isi ziranga umurange n’ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abayahudi.

Bloomfield yatangaje mu 2014 ko Abayahudi n’abandi bantu bose baba n’abasura Amerika babanje kubona iyi nzu nk’urwibutso gusa rwa Jenoside yahitanye miliyoni esheshatu z’abayahudi, ariko ati: “Urwibutso si urwo kwibutsa gusa, birenze ibyo.”

Uyu mugore avuga ko umurage nk’uyu ukwiye kutibutsa abantu gusa ahubwo iyi nzu yifuje ko iba ishingiro ryo gukumira ibikorwa bisa n’ibyakorewe Abayahudi, abahanga bakabikoraho ubushakashatsi bugamije gukumira ko byakongera.

Sara Bloomfield kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu kiganiro atanga kuri uyu wa 07 Mata 2015 byitezwe ko azavuga ku gusigasira, byisumbuyeho, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kurenga urwego rwo kwibuka gusa.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ifite umwihariko mu zindi zose zivugwa zabayeho ku Isi . Yabaye mu minsi 100 gusa ihitana ababarirwa kuri miliyoni. Ayo mateka mabi azaranga u Rwanda kuva yaba kugeza igihe cyose u Rwanda ruzabaho, ku nzobere mu gusigasira amateka nka Sara Bloomfield iki ni ikintu gikomeye igihugu kigomba kwitaho.

Kwibuka gusa ntabwo bihagije, gukora ibikorwa bishya bishingiye ku kwibuka, kwandika, kuyigaragariza amahanga kurushaho, kwamagana abapfobya Jenoside, kudacogora mu bikorwa byo kwibuka, n’ibindi byitezwe mu mbwirwaruhame y’inzobere Sara Bloomfield, ishobora kugira icyo ifasha u Rwanda gusigasira ayo mateka.

Muri uyu muhango uzabera i Washington Leta ya Amerika izaba ihagarariwe na Ambasaderi Stephen Rapp, impuguke mu mategeko wakoze mu rukiko mpuzamahanga ku Rwanda nk’uko bitangazwa na Ambasade y’u Rwanda yateguye iki gikorwa.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 muri Amerika iyi nshuro bizaba kandi muri Leta za Arizona, California, Connecticut, Georgia, Illinois, Indiana, Maine, Maryland, Massachusetts, New York, North Carolina, Ohio, Oregon, Pennyslvania, South Carolina,Texas n’ahandi nk’uko iyi Ambasade ibitangaza.

Abanyeshuri b’abanyarwanda cyane urubyiruko n’abandi banyarwanda batuye muri Amerika ngo nibo bafata iya mbere mu gutegura ibi bikorwa.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • rate of killing tutsis in Rwanda/day was five times higher than that of holocaust where nazi were killing jews in europe and north africa.

  • Ejo kuri Pasika hatambutse ikiganiro biyamaga ngo abagira imvugo mbi ipfobya ikanakomeretsa abacitse ku icumu, ubona abari bahagarariye Police ibahendahenda, ibabasaba gutanga amakuru n’ibindi…Ndagira ngo mbabwire ko ntemeranya na Police; kuki abo baba “Hanze” cyane cyane uretse ko mu guhugu ahubwo ariho haba benshi, kuki aho kubahendahenda babumvishije ko bagomba kuvuguruza izo mvugo cg inyandiko zitoneka, ibyo binyoma byabo abantu bakabibeshyuza?

    Nka abihaye kuvuga ngo muri Byumba ingabo za APR zakoze génocide ku baturage ba za Cyumba, Kivuye, na za Kiyombe,,,Ngo ni ibyo byateye génocide !!! Izo ngabo ko zari zifite intwaro harya bariya bantu bari buzuye Nyacyonga birirwaga bidegembya muri Kigali nta wababonaga? Koko basaga n’abakorewe Génocide?? Ese uwari ufite igikomere muri bo bamwerekana? n’iyo cyaba icy’umupanga? Amaradio y’amahanga n’ibinyamakuru nka za “Libre Belgique” si bo batangazaga ahubwo ukubaha ubuzima bw’abaturage kw’inkotanyi?

    Ibi binyoma ntibyatangiye guhimbwa na CDR imaze kujyaho kugira ngo babone uko ba justifia urwango bagirira abatutsi, Harya ko urugamba rwo kwibohora rwamaze imyaka 4 yose; ya Communauté International yari kurebera génocide iyo myaka yose muzi mwese!?Abo baturage navuze haruguru uwaje avuga ko bamwiciye ni uwuhe? Bose bumvise amasasu bariruka ndetse hari n’abazanaga na za matelas ,amasafuriya, ibirago n’imyambaro!!!

    Aba négationistes nta soni bagira koko!

    Mureke gushakisha uko mwagabanya ibyaha bya Shitani; vous risquez d’être contaminé namwe mugahinduka yo!

    A bon entendeur salut

    • May God Bless you! I was born in Giti Commune, Byumba Prefecture in 1987 and what I saw during the war is beyond me. I will just take my story to my grave rather than waging a war of words with you.

      Mais souvenez-toi que toutes les personnes sont egales devant la mort. Vive le Rwanda, vive les Rwandais!

      • Be advised, the seeking of moral equivalence is a deliberate attempt to recharacterize and minimize the genocide and constitutes an act of DENIAL of genocide.

  • Ikibazo gikomeye cyane igikorwa cyo kwibuka cyabaye akamenyero (routine exercise) aho usanga abantu ntagaciro babiha ahubwo akaba ari nko kurangiza umuhango.

    Icyo nsaba Leta yu Rwanda nuko yashyiraho ingamba zihamye zijyanye niki gikorwa kandi kigakorwa mu uburyo bunoze buzira akajagari kandi ibikorwa byo kwibuka bigahabwa agaciro kandi bikitabirwa kuburyo bwiza kuko usanga abantu benshi bahitamo kwiryamira cg kugira izindi gahunda mu igihe hari abari mu igikorwa cyo kwibuka.

    Nkaba nsaba ko abavugarikijyana/abayobozi ko nabo bajya baboneka aho batuye bakifatanya n’abaturage baho kuko kenshi ntibaboneka kandi bakabaye batanga urugero rwiza, nubwo baba bafite gahunda ahandi ariko ntibazigira burigihe bajye bagerageza nabo bitabire kandi batange inama kuko uruhare rwabo rurakenewe.

    Murakoze

  • mon frère kwibuka ubyitiranya no ku jya ku rubutso, ari ko siko bimeze ushobora ku ba uri murugo iwawe ariko ukagira umwanya wo gutekereza ku bya baye ku Rwanda n’abanyarwanda muri1994 puis ukagira ingamba nsha ufata zigamije gukumira ko bitazongera ku ba , gukumira abahakana ko bitabaye (gupfobyajenoside ya korewe abatutsi) Ikigendere nuko mu muhango wo kwibuka buri wese agira amasomo masha kandi meza akuramo , cya nge habeho gufata ingamba nshya zi ganisha kuku ryanya ko jenoside yazongera ku baho atari mu Rwanda gusa nahandi hose ku isi.

Comments are closed.

en_USEnglish