Digiqole ad

MINISANTE yatangiye kugenzura ibitaro byigenga. Bahereye kuri Faisal

 MINISANTE yatangiye kugenzura ibitaro byigenga. Bahereye kuri Faisal

Minisitiri Dr Binagwaho aganira n’abakozi b’ibitaro by’Umwami Faisal n’umuyobozi wabyo Dr Emile Rwamasirabo (uri ibumoso)

Dr Binagwaho, Minisitiri w’Ubuzima kuri uyu wa mbere yasuye ibitaro by’Umwami Faisal biherereye mu murenge wa Kacyiru muri Gasabo, ni muri gahunda nshya ya Minisiteri y’Ubuzima yo kugenzura imikorere y’ibitaro byigenga mu kurushaho kunoza imitangire ya servisi zabyo.

Minisitiri Dr Binagwaho aganira n'abakozi b'ibitaro by'Umwami Faisal n'umuyobozi wabyo Dr Emile Rwamasirabo (uri ibumoso)
Minisitiri Dr Binagwaho aganira n’abakozi b’ibitaro by’Umwami Faisal n’umuyobozi wabyo Dr Emile Rwamasirabo (uri ibumoso)

Kuri uyu wa mbere Dr Binagwaho yaganiriye n’abakozi b’ibitaro by’Umwami Faisal ndetse n’umuyobozi wabyo Dr Emile Rwamasirabo igenzura rikaba riri butangire gukorerwa muri ibi bitaro.

Minisitiri Binagwaho yabwiye abanyamakuru ko iyi ari gahunda igamije kureba niba ibitaro byigenga bitanga serivisi zinoze ku bazigana bivuza indwara zitandukanye.

Ati “Dusanzwe dukora igenzura mu bitaro, mu bigo nderabuzima bya Leta cyangwa ibikorana na Leta, ubu tugiye no kubikora mu bitaro byigenga dufatanyije n’abakozi babyo. Icyo twifuza ni ukunoza serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.”

Dr Binagwaho yavuze ko ibyo bazajya basanga bigenda neza bazabishima ibyo basanze bikwiye gushyirwamo ingufu babiganireho maze ngo bajye bagaruka kongera kugenzura aho bigeze.

Dr. Theophile Tuyishime ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko hari ibitaro bakorera igenzura bagasanga hari serivisi baba bavuga ko batanga cyangwa bafite bahagera mu igenzura bagasanga ntayo bafite.

Avuga ko bagamije gukosora imikorere nk’iyi kugira ngo banoze serivisi zihabwa abarwayi ku bitaro cyangwa ibigo by’ubuvuzi bya Leta n’ibyigenga mu Rwanda.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko isanzwe ikora igenzura rimwe mu gihembwe ari nako ngo bigiye kujya bigenda no ku bitaro byigenga.

Mu Nteko Ishinga Amategeko Minisiteri y’Ubuzima iracyafite urugamba rwo gusubiza ibibazo by’Abadepite ku bibazo bitandukanye bivugwa mu rwego rw’ubuzima.

Nyuma yo kutabasha kunyura intumwa za rubanda mu ibazwa yakorewe mu cyumweru cyashize, Inteko yashyizeho Komite yihariye yo gushaka ibisobanuro kuri Minisitiri Binagwaho utarasubije Inteko ngo inyurwe n’ibisobanuro ku bibazo yabajijwe.

Gahunda y'igenzura yatangijwe mu bitaro by'umwami Faysal ku kacyiru
Gahunda y’igenzura mu bitaro byigenga yatangijwe mu bitaro by’umwami Faysal ku Kacyiru kuri uyu wa mbere

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Bahereye mubya Leta se ko ibi nyinshi ariho biherereye!? Wari wakumva ahandi hantu ubyara bakakuguranira umwana atari muri Leta!?

  • None se ahubwo ko nabonaga abantu bahunga ibitaro bya leta kubera service mbi,none bahereye ku bitro by’abikorera ?

  • nibahere ikanombe barebe service uburyozitagwa

  • Binagwaho we!
    Ubwo ushaka kuvuga ko ikibazo wabajijwe ku gihombo cya Faisal utabafashije kubera ko utari wakabasuye rero!
    Ujya umbabaza Agnes we! Hato ngo abaturage bazajye bishyura mituelle de sante online kugira ngo hirindwe inyereza ry’amafaranga ya mutuelle.
    Ese ni abaturage bangahe bashobora cg bafite access kuri internet cg ikoranabuhanga no kumenya kurikoresha?Ubundi se ayo mafaranga yajyahe cg ajyahe nubusanzwe kuburyo icyo kiba igisubizo?
    Binagwaho igenamigambi burya ribanza kugira amakuru y’ibanze no kumenya ngo nibande bagenerwa bikorwa! Nibyo byiza naho ubundi njye ndabona iyo mikorere ikomeza gukereza ireme ry’ubuvuzi gusa. Icyakora uzi guhuruza itangaza makuru cyane niyo waba ntagifatika uvuga.

  • please, ikibazo kiri mu bitaro bya leta ntabwo kiri mu byigenga:

    Madamu wanjye yari agiye gupfira muri CHUK yagiye kubyara yirirwayo ndetse anagaragaza ibimenyetso ko ko akwiye kubagwa, bigeze nijoro saa saba ndamwiba dore ko umusabye batabyemera, mujyana kwa Nyirinkwaya muganga nshima asanga Poche des eaux yaramenetse nk’ejo ndetse placenta itangiye kumira ku mwana, aramubaga turarokoka.

    Ubwo se iyo ntamwiba gisirikare murumva ntari ngushije ishyano?

    Naremeye n’amaf n’ibikoresho nari nabahaye ndabisiga.Erega mu bitaro bya leta bavura uwo baziranye wabahamagaye mbere yo kujyayo!

    Minister ajye ahera ku bibazo nk’ ibyo.

Comments are closed.

en_USEnglish