Digiqole ad

Uganda: Police yaburijemo igitero kuri Kaminuza ya Busitema

 Uganda: Police yaburijemo igitero kuri Kaminuza ya Busitema

Umuvugizi wa Police ya Uganda yasabye abaturage gukomeza kuba maso

Police ya Uganda iravuga ko yaraye iburijemo igitero cy’ibyihebe cyari kugabwa kuri Kaminuza ya Busitema. Police ivuga ko iki gitero cyari cyateguwe n’umwe mu bantu bakorera Al Shabab muri Uganda witwa Abdul Karim.

Umuvugizi wa Police ya Uganda yasabye abaturage gukomeza kuba maso
Umuvugizi wa Police ya Uganda yasabye abaturage gukomeza kuba maso

Fred Enanga uvugira Police ya Uganda yabwiye abanyamakuru ko uyu wafashwe akomoka muri Somalia yari yahaye umwe mu banyeshuri amafaranga menshi ngo azatege igisasu muri iriya Kaminuza ahantu hahurira abanyeshuri benshi.

Yasabye abaturage ko bagomba gukomeza kuba maso kuko hari impungenge ko ibitero bya Al Shabab bishobora kugabwa muri Uganda cyane cyane i Kampala, bityo ko bagomba gukomeza kuba maso nk’uko bitangazwa na Monitor.

Mu minsi ishize Police ya Uganda yavuze ko yari ifite amakuru ko ibyihebe byateganyaga gutega bisasu mu mashuri makuru yubatse Jinja- Kampala.

Kuva icyo gihe, umutekano warakajijwe mu mihanda, amashuri, ibitaro ndetse n’ahandi hantu hahurira abantu benshi.

Amakenga ya Uganda afite ishingiro kuko mu minsi mike ishize abarwanyi ba Al Shabab bagabye igitero muri Kaminuza ya Garissa byica abantu 148 barimo abanyeshuri 142.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Igisubizo kuri Kenya na Uganda cyo kurwanya Alshabab ….,nu gukarira uwitwa umu Domalie wese, bakabasaba visa zo gutura mwobyo bihugu kandi ikabonywa nu bikwiye ufite ikihamuzanye gifatika ndetse bikagorana kuyihabwa bityo bazivana mwibyo bihugu utayifite agafatwa agasubizwa iwabo, naho ni mugendera ku magambo ya ONU abaturage banyu baraza kuhashirira.
    Ni mubirukana ubwabo bazivamo bashinje bene wabo bari muri Alshzbab kubwa kaga bazaba babateje kandi bari batekanye.

    Ibi birasaba kutajenjeka na busa.
    Hafatwe ingamba zo kubaca mu bihugu uje gukodesha inzu umunya kenya cg umugande ayimwime hose bisange nta kaze bafite kubwa marorerwa yabo bakora.
    ONU izasakuza bitarenze 1month ubundi iceceke turabimenyereye ariko murengere inzirakarengane.

  • Uvuze ukuri kuko birarenze abantu bica bibagireho ingaruka

  • ibyo nukuri munyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish