Digiqole ad

Amadini akwiriye gusaba Abanyarwanda imbabazi- Pastor Rutayisire

 Amadini akwiriye gusaba Abanyarwanda imbabazi- Pastor Rutayisire

Pastori Antoine Rutayisire kuri uyu wa mbere aganira n’umunyamakuru. Photo Theodomir Ntezirizaza/UM– USEKE

Mu kiganiro Pasteur Antoine Rutayisire yahaye Radio Voice of Africa kuri uyu wa mbere yavuze ko  amadini yose yaba aya Gikirisitu , aya Isilamu cyangwa ayandi agomba gusaba Abanyarwanda imbabazi kuko yose yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Pastori Antoine Rutayisire kuri uyu wa mbere aganira n'umunyamakuru. Photo Theodomir Ntezirizaza/UM-- USEKE
Pastori Antoine Rutayisire kuri uyu wa mbere aganira n’umunyamakuru. Photo Theodomir Ntezirizaza/UM– USEKE

Mbere y’uko Pasteur Rutayisire avuga ibi, umunyamakuru yari yabanje kubaza mugenzi we Jean Lambert Gatare ukorera Isango Star, akaba n’umwe mu barokotse Jenoside uko abona uruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gatare yasubije ko nta dini yashinja ko ari ryo ryagize uruhare runini kurusha irindi muri Jenoside, ariko atanga ubuhamya ko we yiboneye Padiri Seromba Athanase abasenyeraho Kiriziya i Nyange (Kibuye) ariko we aza kurokoka.

Ashingiye ku buhamya bwa Jean Lambert Gatare, umunyamakuru yabajije Mufti w’u Rwanda Kayitare Ibrahim uko abona uruhare Islam yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kayitare yasubije ko Umusilamu wakoze Jenoside yabikoze ku giti cye atatumwe na Islam kuko ngo yari ifite umurongo igenderaho wihariye ugamije guha buri Munyarwanda wese agaciro ke.

Abajijwe icyo Islam yakoze ngo ihane abantu nka Ngeze Hassan, Mufti Kayitare yavuze ko abantu bakoze  Jenoside cyangwa bayigizemo uruhare runaka, batatumwe na Islam bityo ko itagomba kubyitirirwa.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege wavuze mu izina rya Kiliziya Gatolika, yavuze ko Kiliziya yigishije urukundo ruva kuri Yezu Kristu.

Yagize ati: “ Yezu yatwigishije gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda, nubwo Yezu yigishije atyo hari abateshutse ku itegeko rye, abo bakwiriye gusaba imbabazi abo bahemukiye kandi byaba ngombwa bagakurikiranwa buri wese ku giti cye.”

Agaragaraza uruhare rwa Kiliziya mu kunga no gufasha Abanyarwanda kwiyubaka nyuma ya Jenoside, Mgr Mbonyintege yavuze ko Umuryango Caritas wagize uruhare rugaragara mu guha Abanyarwanda urufatiro rwo kugira imibereho myiza.

Yavuze kandi ko Kiliziya ari imwe mu nzego zatumye  Gacaca igera ku nshingano zayo zo guhana abakoze Jenoside ariko ikunga n’Abanyarwanda muri rusange.

Pastor Antoine Rutayisire ashingiye ku byavuzwe haruguru yavuze ko nta dini ryakwihandagaza ngo rivuge ko nta ruhare ryagize muri Jenoside haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Rutayisire, ashingiye ku byavugwaga na Mufti w’u Rwanda ko Islam itagize uruhare muri Jenoside, yavuze ko Abaislam mbere ya 1994 bari 1% bityo ngo ntabwo uruhare rwabo rugaragara nk’urw’andi madini yari afite abayoboke benshi cyane muri icyo gihe.

Pastor Rutayisire yavuze ko amadini yose akwiriye gusaba Abanyarwanda imbabazi atitaye ku bayoboke bayo bakoze Jenoside mu buryo ubu cyangwa ubundi kuko byose byagize ingaruka ku Banyarwanda.

Mufti Sheikh Kayitare Ibrahim  yemeza ko nta muntu waguye mu Musigiti kandi ko icyaha ari gatozi
Mufti Sheikh Kayitare Ibrahim yemeza ko nta muntu waguye mu Musigiti kandi ko icyaha ari gatozi
Mgr Mbonyintege avuga ko urukundo Yezu yigishije Abakristo ariryo ryabaranze bityo ko abashe aband muri Jenoside batatumye na Kiliziya
Mgr Mbonyintege avuga ko urukundo Yezu yigishije Abakristo ariryo ryabaranze bityo ko abishe abandi muri Jenoside batatumye na Kiliziya

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

44 Comments

  • Rutayisire wagirango ni we Yesu yari afite mu bitekerezo ubwo yabwirizaga Luka 11:43-44.

    • dusobanurire neza. nahasomye mbona bidahuye neza nibyo Rutayisire yavuze

      “It will be bad for you Pharisees because you love to have the most important seats in the synagogues. And you love for people to show respect to you in the marketplaces. 44 It will be bad for you, because you are like hidden graves. People walk on them without knowing it.”

  • Nyuma y’amashyaka amadini niyo akurikiraho mu kuba yaragize uruhare muri Genocide ndetse Kiliziya Gatolika yo irusha na menshi muri ayo mashyaka uruhare! Ibi ariko ntizigera ibyemera na rimwe n’ubwo ibimenyetso biri aho ariho hose umuntu yarebera. Ntibinasaba ubwenge bw’igitangaza cyangwa ubuhanga buhanitse ngo umuntu abone urwo ruhare. Ariko ntizigera yemera urwo ruhare na rimwe nk’uko kugeza ubu itemera uruhare yagize muri Genocide yibasiye Abayahudi! Abari buvuge ko nkoze sakirirego, sakirirego ni ukubona Kiliziya yiyita iy’Imana ikora amahano ahubwo! Aha navuze Kiliziya Gatolika cyane cyane kuko yari ikomeye kure cyane kurenza andi madini mu Rwanda, ikagira abayoboke kurusha andi madini kure kandi ikaba yaragize uruhare rukomeye cyane haba mu mateka y’u Rwanda, ideologie yaganishije kuri Genocide ndetse no buyobozi bw’igihugu. Naho ubundi n’andi madini yariho icyo gihe mu Rwanda si shyashya. Rutayisire nakomeze ababwire.

    • Iki kiganiro Pastor Antoine Rutayisire yagiranye na VOA, ni cyiza ariko hari icyo nasaba, Pastor ndetse n’Ubuyobozi muri Rusange:

      Mu by’ukuri hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse bwo kureba uruhare buri dini ryagize muri Genocide no kureba impamvu nyamukuru zatumye amadini yijandika muri politiki mbi yaririho icyo gihe y’ubwicanyi kandi tuzi neza ko mu imyemerere y’amadini harimo kwigisha abantu urukundo rw’Imana no kwanga ikibi nk’uko Ijambo ry’imana ribitwigisha.

      Ikigaragara n’uko abanyarwanda bizeraga Imana, bikagaragazwa n’uko mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994, abenshi bahungiraga mu muri za Kiliziya no mu nsengero, bizeyeko ariho babona amakiriro ariko bamwe mu bashumba b’Intama aribo bayobozi b’amadini biyambuye umwambaro w’ubushumba bagambanira Intama bashinzwe, bityo biyabika umwambaro w’Ibirura.
      -Pastor turashaka gusobanukirwa neza Impamvu Politiki mbi yigishijwe yarenze imbibi z’imyemerere y’Ijambo ry’Imana kandi BAMWE mu abashumba bakayumva vuba cyane bakitabira ubwicanyi no kugambanira Intama zabahungiyeho. Ibi bivuze ko bigishaga ibyo batemera, kdi ko babeshyaga Imana ndetse n’abantu bayo.
      -Pastor ubwo mu myemerere yacu y’Ijambo ry’Imana mushinzwe kwigisha no kwamamaza, n kibazo kiyirimo cg Ikibazo kiri mu mitima y’abantu?. Pastor, ubu twaba duhagaze dute uyu munsi mu guhindura imitima y’abanyarwanda bagahindukirira Imana by’ukuri bitandukanye n’ibyagaragaye muri 1994?. Ubushakashatsi bukwiye kuba bugaragaza amadini yitwaye neza akarokora benshi mu bayahungiyeho bityo akabera urugero rwiza abandi mu myemerere byaba na ngombwa mukareba uburyo mwahindura Methodology yo kwigisha Ijambo ry’Imana muganisha mu guhindura imitima ikabasha gutsindwa n’Ijambo ry’Imana imbere y’Ikibi, kurusha ibigaragara inyuma.

      Ndangije nsaba Rwanda Governance Board/ RGB ko yadukorera ubwo bushakashatsi kuko ishinzwe imiyoborere myiza mu gihugu ndetse n’amadini ikaba ishinzwe kuyakurikirana.
      Murakoze.

  • @Rwanyabugigira: Ahubwo abo Rutayisire avuga bakwiye gusaba imbabazi kubera kwijandika muri Genocide nibo uyu murongo uvuze ureba! Ntureba Rutayisire!

  • Uretse RPF Inkotanyi, abandi bose, amadini, amashyaka, amashyirahamwe, … ubanza bashinjwa gukora genocide! Hanyuma nawe nkwibarize Pastor ANTOINE RUTAYISIRE ko uri umwe mu bakuriye idini y’abaporoso, ubwo uzasaba imbabazi z’iki kandi nawe waracitse kw’icumu?! Ese ni iki wagombaga kuba warakoze utakoze? uzabyature ubivuge ubibwire abagutega amatwi mu giporoso, idini ni wowe nanjye, ko utajya ushishikariza Leta kuzisaba ngo inemere n’indishyi ko ariyo yari ifite inshingano zo kurinda abaturage!

  • Ariko ko Mgr NTIHINYURWA atajya agaragara muri iri sanamitima? Reka Kiliziya Gatolika bayibasire none se ko umutwe wayo wituramiye!! Niba MBONYINTEGE akuriye inama y’abepiskopi ariko hari Archeveque umukuriye! Yewe Kiiziya Gatolika waragowe, nguwo Perraudin papa (ise wo mu batisimu) wa PARMEHUTU, nguwo NSENGIYUMVA, papa wa MRND, none nguwo na NTIHINYURWA we ni papa wa nde? mpariye abasomyi!

  • Ntababwiza ukuri ko rutayisire ibyo avuga nikokuri iyo amadini aza guhaguruka akamagana ivangura moko iriyoni zabanyarwanda ndiziba zarapfuye uruhozo kuriya ngo igihugu gicure umuborogo! !!!!!!!!! Ese kuki batwigisha ngo nimureke inzoga tukazireka? Twazikundaga bakatwigisha gutanga ibyacumi tukabitanga nikuki batari kwigisha abanyarwanda kureka amacakubiri? Nibasabe abanyarwanda imbabazi kd muribo baryozwe ibyo bakoze

  • Ibyo Kabwe avuga ndabibonamo ukuri. None se ko ubu abenshi mu bayoboye amadini n’abayarimo ari abacitse ku icumu, abavuye hanze n’abatarakoze genocide, ninde usaba imbabazi kandi arazisaba nde? Ikigeretse kuri ibyo nta dini yigisha kwica ahubwo yigisha gukundana, kandi nta ujya mu mutima w’undi kuwuhindura, ubwo se abatarahindutse byaryozwa ababigishije? Icyaha ni gatozi, nimureke abakoze ibyaha babisabire imbabazi. Ikindi kandi se koko, ubu Leta iriho ubu izasaba imbabazi ko iyo yasimbuye yakoze genocide kandi yo yarayihagaritse. Ntibyoroshye, ariko nimuhumure, igihe kiri bugufi byose bikagira iherezo, Kristo agahindura byose bishya, ahubwo ibaze ngo nzaboneka mu gitabo cy’ubugingo?

  • Ese Rutayisire aragirango amadini asabe imbabazi zibyakozwe n’abanyapolitiki? Njye ndi umugatolika ariko sinigeze numva kiliziya yigisha ko umukirisitu akwiye kwica mugenzi we badahuje icyo aricyo cyose. Ababikoze byatewe n’imitima yabo kandi bakwiye kubibazwa kugiti cyabo nkuko Mgr abivuze. Ikindi ese Rutayisire yatubwira kuva yinjira mubuyobozi bw’amadini nyuma ya genocide, abona hari umuganda amadini atanga kuri politiki y’igihugu?Ubu se ko hari debate y’itegeko nshinga, hari icyo abanyamadini batangaho umuganda bakurikije amateka y’igihugu? Cyangwa nibanyamujya iyo bijya nkabaturage bose? Niba nubu mubona ibiba mukicecekera nikuki mwarenganya abababanjirije?

  • Abantu nitureke amarangamutima..kuko icyaha ni gatozi,,,ndumva mu nyisho za buri dini nta nahamwe bigisha kwica..uwabikoze yabikoze ku nturusu ye…ubu se Kaagame si prezida ko ataratura ngo asabe imbabazi abanyarwanda kubera Leta yari ho igakora amahano.ni nayo yagatanze urugero…ifite inshingano zo kurinda abaturage…ndetse igayanga n’indishyi ku barokotse kuko ibybaye byakozwe n’abana bayo…Umucamanza w’ukuri n’igihe mutegereze muzamenya ukuri nyako…hari igihe imizinga izavamo imyibano…igihunyira kibyare igihuru….icyo nemera ni uko UMENNYE AMARASO WIHISHE NTUVUGWE.AMAHEREZO ARAKUGARUKA, Uzi ubwenge aharanire gukora ikiza,,urengere urengana n’ubikeneye…ibindi Imana izakwereka umuntu ari agakungugu

    • Leta ni abaturage ; ntitubyemeranyaho KAREMERA ? Urashaka ko Kagame atanga indishyi kundi kuhe ? Icyemezo cya Cabinet cyo gukata 5% ku mushahara wa buri mukozi yajyaga mu kigega cy’abacitse ku icumu cyashyizweho na nde? nyuma byaje gusimburwa na yayandi 5% y’ingengo y’imari ibyo byose byari bigamije iki? None se igihe yarasaga Leta yakoraga génocide uragira ngo asabe imbabazi ate? Ahubwo abacitse ku icumu bamugomba byinshi, uretse wenda Karemera n’abavuga rumwe nawe batahigwaga

      • abaturage bariyishe noneho ? hahahah icyo ni igipindi ngo leta ni abaturage
        oya njye ubwo busobanuro simbwemeye ahubwo leta ni umukozi w’abaturage ushobora kubica cg akabakiza bitewe n’umutima nama we

  • AMADINI YOSE AKWIYE GUSABA IMBABAZI ABANYARWANDA KUKO ABISHWE BOSE BABAGA MURAYO MADINI ABANYARWANDA BASE BASENGAGA

    • idini ni iki ? tugiye muribyo byaba impaka ndende . njye icyaha nikibe gatozi maze umuntu wese ajye yanga ikibi maze muri rusange kibure umwanya mu muryango nyarwanda no ku kiremwa muntu muri rusange

  • @Ayubu: Uragereranya debat ku Itegeko-Nshinga na Genocide rero ?? Ariko bazabagire bate ? Naho Mamy n’abandi bavuga ko nta dini ryigisha kwica nababwira ngo musome comment yanjye ya mbere ndetse n’iya Belina Uwamwezi. Jye mpamya neza ko n’aho Genocide itangiriye, iyo amadini cyane cyane Kiliziya Gatolika yamagana ikanabuza abayoboke bayo kwica abantu bari kubireka ako kanya. Ntihagire uvuga kandi ngo nta basirikare yagiraga, influence yayo icyo gihe irazwi. Aho kwamagana ubwicanyi, Gatolika yo yasohoye itangazo rishyigikira ku mugaragaro Gouvernement y’Abatabazi yari imaze kujyaho kandi ntawari uyobewe icyo iyo Gouvernement yakoraga n’abari bayigize ibitekerezo bari basanganywe bataranayijyamo. Maze noneho abayobozi bayo si ukwicisha abatutsi mu Rwanda hose bivayo. Hanyuma, ko Papa Francis yasabye imbabazi mu izina rya Kiliziya kubera abapadiri n’abasenyeri bayo basambanyije abana b’abahungu mu bice bitandukanye by’isi? Kuki atabyigurukije ngo avuge ko uwabikoze yabibazwa ku giti cye bikarangirira aho cyangwa ngo avuge ko ababivuga baba barwanya Kiliziya nk’uko hano babivuga iyo hagize utinyuka kuvuga nk’ibi mvuze?? Kandi noneho ibi byaha ntaho binahuriye!! Ariko kubera ukuntu Genocide ari amahano arenze andi yose Kiliziya ntizigera ibyemera! Hakiyongeraho rero n’uko babikoreye abanyarwanda/ abirabura bakennye! Iyo baba barafashe abana b’abanyafurika ntabyo bari kuzemera nabwo. Kimwe n’uko iyo iyi Genocide iba yarabaye i Burayi bakayigiramo uruhare rungana gutya nabwo ntaho bari kubicikira! Ntabyo bazigera bemera ariko barabikoze ndetse ku mugaragaro!

  • Muri ibi bitekerezo byose ndabona Ayubu avuga ukuri kuko amadini ubu akwiye kwihutira kugira icyo avuga kuri mandat ya gatatu ya Perezida Kagame. Aya madini akaba yamukurira inzira ku murima cg agatera mu ry’amashyaka ya politike maze Kagame tukamwimika nk’umwami w’u Rwanda, ngirango ubwo yahita afata izina rya Mibambwe V Kagame.

  • Abo duhuriye kuri uru rubuga, reka nanjye ngire icyo mvuga muriki gihe cyo kwibuka uretse ko tugomba guhora twibuka, amadini abaho kubera abantu kandi Genocide yo mu Rwanda tuzi twese ko yakorewe abatutsi yakozwe n’abaheza nguni ba bahutu kandi amadini yose yabonekagamo amako y’abanyarwanda atandukanye, ikindi Mgr kuvuga ko bigishaga urukundo gusa niba atirengagije aha aratubeshye kuko muri kiliziya gaturika nta narimwe yigeze yumvikana icyaha Leta ya MRND yari yubatse ishingiye ku moko, nk’umunyarwanda wari mu Rwanda sinibaza ukuntu yihanukira ngo bigishaga urukundo uruhe se ? ninde utazi ivangura muri kiliziya ubuse ayobewe ko hari abashakaga kwinjira mu kibikira bagakumirwa kubera ko bari abatutsi ? Nize mu bigo by’ababikira buriya koko Umubikira bitaga Theophila twitaga Mususu mu Byimana yigeze yigishwa urukundo ? abahize turibuka itoteza yadukoreraga ukuri kuraryana ariko mujye mwemera ibyabaye nubwo waba utarabigizemo uruhare tubike amateka atagoretse.

    • Liliane,

      Niba uwo mubikira yaragutotezaga, yabikoraga ku giti cye ntabwo yagutotezaga mu izina rya Kiliziya Gatolika, kuko itigeze ibimutuma. Ntacyo wowe wapfaga na Kiliziya Gatolika ku buryo watotezwa mu izina ryayo.

      Rwose abanyarwanda dukwiye kuva mu matiku atazagira aho atugeza. Dushyire imbaraga mu kubaka igihugu cyacu tuve mu mateshwa.

  • Bibiliya ivuga neza yeruye ko bazabamenyera ku mbuto zabo kandi ikongera iti iki nicyo bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye nimukundana.
    Ese amadini afite abigishwa ba yesu koko? Ese idini ryagira uruhare mu kurokora imitima y’abantu koko? Mu by’ukuri kuba Yesu cg Yezu yarigishije urukundo yagiye anagaragaza ibikorwa by’ineza yuje urukundo ariko idini rya none biragoye kwemeza abantu ko riri munzira imwe n’iya YESU.

    Ingero ni nyinshi ariko reka mvugemo nke cyane;

    Mubihe by’abacengezi iyo wumvaga indirimbo ngo “Ingabo za yesu koko haleluya Amen” wahitaga umenya ko ubuzima bwawe buri mukaga kuko ngo uwo Yesu wabo yabasabaga ko bica abantu batababariye ngo kuko bari babitumwe kwica inyenzi n’ibyitso byazo uhereye kumwana kugeza ku musaza n’umukecuru. Uwo yari uwuhe Yesu koko?
    Uwitwa Muhubiri wari uhagarariye abapentekoti muri ako gace ariko akomoka muri Congo yiyunze n’abacengezi ubundi ubuhanuzi yatangazaga ari mu rusengero abwimurira mu nkambi cg se ibigo by’abacengezi.

    Hirya no hino ku isi abantu barapfa umusubizo ngo kubera Jihad. Ubwo ni iyihe Mana bakorera koko? Hano mu Rwatubyaye inzangano mu madini ziraca ibintu hato barapfa cash, uturere se, ndetse n’amoko uretse ko batinya kubivuga kuko bazi ko Kagame ashize imbere urukundo n’iterambere ry’Abantu muri rusange kuko ntagarukira ku Banyarwanda gusa, ndetse bakanamutinya kuko burya umunyakuri IMANA imuha n’igitinyiro niyo yaba atakureba uramutinya bigatuma wirinda kuzana ibivangira abantu.

    Amatiku, akarengane, birakorwa hirya no hino nyamara ugasanga bikorwa n’abayoboke b’idini runaka kandi mu rwego rwo kutabishigikira ubuyobozi bw’amadini ntibufatira ibyemezo bihana abo bayoboke babo ahubwo buratangira ngo uriya yabikoze ku giti cye gusa ngo si idini ryamutumye.

    Nyamara hari uburyo bwo guhana umuntu wese uta umurongo w’amahame ngenderwaho cg se mbwirizamuzo ateganywa na community iyo ariyo yose n’amadini arimo.
    Bavandimwe nshuti mufite amadini musengeramo ndabasaba kureba neza, namwe bayobozi muhagarara imbere y’abantu mubigisha ijambo mwita ko ari iry’Imana mwibuke ko imbuto zabo muyobora ndetse namwe ubwanyu zisobanura byinshi ku mumaro wanyu kandi ubuyobozi bw’IMANA nibuza ku isi buzababaza (accountability) ibyo mwagezeho mu rugendo mwiyemeje. Ntawe naciraho iteka kuko si ibyanjye kubikora ariko idini y’ukuri yakagize uruhare rukomeye muguhindura abantu beza batagira inzangano, ubwibone kubera uruhu cg ubwoko cg akarere, isura, ubutunzi ndetse n’ibindi byose abantu bagira. Ibyo niba idini ritabishoboye muzahorana babandi Bibiliya ivuga ngo banshimisha iminwa gusa ariko imitima yabo ikamba kure.

    Ngarutse ku byo Pastor Antoine Rutayisire yavuze rero nsanga uriya mugabo afite ukuri kwinshi kandi ntarya indimi mugusobanura ukuri haba ukwe bwite ndetse n’ukw’ijambo ry’IMANA. Amadini akwiye gusaba imbabazi uretse gusa no kubanyarwanda ahubwo abaturage b’isi yose.
    Kuko amadini avuga ko yigisha gahunda nziza z’IMANA ariko ugasanga ibikorwa n’abayoboke bayo ndetse bamwe bayakomeyemo bihabanye n’izo mvugo zabo.

    Inama kuri twese:
    Dusabe umwuka wera adusobanurire neza ijambo ry’IMANA y’ukuri kandi adufashe gushyira mu bikorwa ibijyanye n’ibyo twigishwa n’ijambo ry’IMANA. Ndizera ko nidusaba neza tuzakomeza guhabwa nanjye mbabwira ibi ndi umuhamya wo kubabwira ko ijambo ry’Imana ryamfashije kugeza nubu ntaho umutimanama wanjye uhuriye no guta igihe mu bitandukanya abantu kuko nzi neza ko abantu turi ikiremwa cy’IMANA kandi twese tukagira inkomoko imwe y’umuntu wambere waremwe(Adam na Eve), bityo dutandukanye gusa muri generation ariko mwese abantu muri abavandimwe.

    Mukomeze murangwe n’urukundo ruzira uburyarya kandi mutege amatwi icyo ijambo ry’IMANA rivuga muzabatuka ku bitagira umumaro nk’amaganya, ubwibone, n’ibindi byose byangwa n’UWITEKA ubundi dufatanye dusengere igihugu cyacu ndetse n’isi muri rusange ikomeze iduhe ubuyobozi bufasha gutera imbere haba mu buryo bw’umwuka ndetse n’ubw’umubiri.
    Murakoze mwese!

  • Rutayisire Antoine arigira nyononyinshi nk’uko yajyaga yigisha mu magereza. Rutayisire siwowe utegura ya masengesho bigamba ko bishe Karegeya abahari mugakoma amashyi? Rutayisire si wowe uri muri commission y’ubumwe n’ubwiyunge, niba nibuka uri vice-perezida. Amafaranga iyo commission ikoresha wambwira icyo wagezeho mu myaka 20. Rutayisire wambwira icyo Gacaca yagezeho?

    Mbere yo kujya mw’idini runaka uba uri umunyarwanda. Hari abantu biyita abanyabwenge bagakora analyses superficielles, mureke gukina mu bikomeye.

  • Kugeza ubu Presbyterian Church of Rwanda niyo imaze gusaba imbabazi abanyarwanda muburyo buri official, hari 1996:

    “In the name of the members of the Presbyterian Church of Rwanda, repent and ask forgiveness before GOD and the nation for our weakness and lack of courage when these were needed during the genocide.”

    Ariko na Kiliziya gatolika yo muri France yasabye imbabazi abayahudi officially muri 1997:”Today we confess that silence was guilt. We acknowledge that the Church in France failed its mission as an educator of conscience, and thus, together with the Christian community, it carries the responsibility for not having given the first helping hand when protestation and protection were still possible and necessary.
    That failure of the Church in France and its responsibility towards the Jewish people are part of its history. We confess that guilt. We implore the forgiveness of God and ask the Jewish people to listen to this word of repentance.”

    Kuvuga ngo ubwicanyi bwakozwe ku giti cy’umuntu nibyo, ariko hari n’uruhare rukomeye rwa Institutions. Daye

  • Il a alors demandé «humblement pardon» pour le mal fait aux victimes et à leurs familles mais aussi pour «les péchés d’omission d’une partie des chefs de l’Église qui n’ont pas répondu de manière adéquate aux dénonciations d’abus présentées par les familles et les proches de ceux qui étaient les victimes d’abus». Le Figaro: http://www.lefigaro.fr/actualite-france/2014/07/07/01016-20140707ARTFIG00275-pedophilie-le-coup-de-colere-du-pape-francois-contre-la-terrible-obscurite-de-l-eglise.php

    Abasoma igifaransa nibasome nyuma impaka zikomeze cyangwa kimwe mwemere ibyo Pastor Rutayisire yavuze.

  • Imana ireba mumutima izahana inkozi zibibi.

  • @Kagabo:Wowe wifitiye ibibazo wihariye bidahuye n’ibyo tuvuga hano kimwe na Gilbert uzanye ibya mandat ya President muri iyi debate. Nawe uti Karegeya. Ninde wavuze ko yamwishe ko na South Africa byayiyobeye ? Uti Gacaca. Ubu se uwari kureka bariya bicanyi bakaguma muri gereza cyangwa bakaraswa ntiwari kuba uwa mbere uvuga ukuntu abantu barengana? None baratashye nabwo ntushizwe! Ubu se bazabagire bate ngo munyurwe? Garuka kubyo Rutayisire yavuze uvuge niba bikwiye cyangwa ataribyo, ureke kumwibasira nk’umuntu no kubyuririraho ngo ushaka kuvuga Kagame udakunda kimwe na Gilbert dore ko hari n’abamubona gusa ku iphoto (Kagame) bakarwara bakaremba.

  • Ariko hari ikindi mbona n’ubundi giteye urujijo. Iyo muvuga ngo abanyamadini bijanditse muri politiki bituma bakora genocide, uyu munsi bwo ntibayirimo, ni bangahe batari mu mashyaka?! Ese babikora ku bushake cg harimo pressure? Kandi ntabwo ibyo Imana ibyemera kuko ntiwahagarara mu ruhande rumwe rw’abakristo kandi ubayoboye ari benshi. Nyamara zihinduye imirishyo namwe ntacyo mwazireguza!!!! Mumere nka Pawulo cg Daniel muhitemo kumvira Imana kuruta abantu, cg se amadini muyavemo bigire inzira. Icyakora Imana ishimwe kuko ihagarara ahirengeye igakomeza kutwihanganira naho ubundi idushyize ku mugaragaro twakorwa n’isoni. Gusa siko bizahora kuko iyi si izagira iherezo. Kandi handitswe ngo ibyo urabikora nkakwihorera ukibwira ko mpanywe nawe rwose ariko nzabishyira ahagaragara kandi buri wese abazwe ibyo yakoze. Uwiteka aduhe imbaraga ya Mwuka Wera atubashishe kunesha.

  • bibliya murine Ezekiel3 haravuga NGO mwana w’umuntu nkugize umurinzi was mugenzi wawe NGO nutaburira umunyabyaha NGO ave mubyaha bye akabipfiramo amaraso ye ,Imams izayakubaza. kiriziya Yuri I fire inshingano ikomeye yo kwerekama ibitagenda. uyu munsi irabibazwa 100%. abanga gusaba imbabazi. basubire kunyigisho.

  • @Ukuri: Ngushimiye comment yawe. Dore icyo ntekereza kuri ibi Papa yavuze: Ni byiza ko byibura yavuze ko abayobozi bamwe mu bayobozi ba Eglise Catholique(EC) bahishiriye abapadiri bakoreye ibyamfurambi bariya bana.

    Ni intambwe ya mbere nziza ariko ntihagije kuko byaragaragaye kenshi ko EC ifite umuco wo guhishira ku buryo bukomeye abayo bakoze ibyaha mu rwego rwo kurwana kuri réputation yayo. Icya kabiri, ni uko no kugira ngo Papa avuge ibi atari initiative ya Papa cyangwa EC ahubwo ni uko ababikorewe bageze aho bagatinyuka bakabivuga ku mugaragaro, maze ibitangazamakuru bikomeye by’i Burayi, Canada na US bikavuga iyo nkuru cyane bugatuma Papa avuga ariya magambo kubera pression yari yabaye nyinshi (pour limiter les dégâts).

    Kuri jye si urundi rukundo rero. Icyanyuma, ibi byerekana ukuntu abanyarwanda/abirabura dusuzugurwa: Uku gufata abana b’abahungu kwabaye ku bantu bake cyane, ariko kuko byabaye ku bazungu bihabwa agaciro kanini.

    Ku rundi ruhande, uruhare rwa EC mu gushyiraho, kwigisha no gushyigikira idéologie yaje kubyara Genocide, gushyigikira ubuyobozi bwayiteguye, kuyigiramo uruhare mu nzego zose kuva ku bakristu basanzwe kugeza ku bayobozi bayo ndetse na nyuma yaho mu guhungisha mo guhisha abayo bayigizemo uruhare; urwo ruhare ni runini cyane ariko nk’uko nabivuze, byabaye ku banyarwanda/abirabura ku buryo couverture na pression médiatiques byatumye Papa yamagana abafashe abana ntayabaye kuri Genocide, ntiyakwirirwa asaba imbabazi rero!!

    Niyo mpamvu navuze ko atari urundi rukundo, iyo Genocide iba yarabaye i Burayi imbabazi baba barazisabye kera! Hano ho n’ubwo ariho bakoze amarerwa arenze kure ayo gufata bariya bana NTIBAZIGERA BAZISABA! Birababaje cyane ariko niyo si tubamo nyine, naho bya bindi ngo “….ni imwe itunganye…” byo ni huge joke!

  • Hari umudamu wajyaga avuga nk’ibyo Rutayisire avuga bakamwita umusazi!! Yari yarasaraye abwira amadini ngo yihane! Umenya aribyo byanamuviriyemo guhunga!! Ahubwo nawe bazamusabe imbabazi!

  • Ariko mwambwira ubu leta ntijya ikosa!? Ko ntarigera narimwe numwa idini ryakebuye Leta!!?
    Ubwo mugira ngo amadini ya kwa Habyara niyo yari gukebura Leta gute!?

  • @Sabin. I meant Luke 10:24. My bad…Rutayisire is a good man, gusa kwinjira muri politics bizamwanduriza izina.

  • Najye niko mbibona bose bakwiriye gusa imbabazi ibyo hari gihamya yabyo yibyo bamwe bakoze biteye isoni ,kuwamamaza izina rya yesu

  • Kibwa 2, ahubwo se nka Kiliziya Gatolika yari gukebura Leta gute kandi ariyo yari Leta ahubwo ? Kwari ukwikebura. Naho uyu munsi, duhe urugero rw’aho amadini yagombaga gukebura Leta niho byumvikana neza.

  • mbyiruka, iyo umuntu yitwaga izina umurokore yabaga ali umuntu wubashywe cyane muli societe twabagamo, nabakirisitu bo mu kiliziya cyabagatulika barasengaga wumva society tulimo twese itekanye, na islam yali ihali abantu nabonaga batekanye mu mitima. bijya guhinduka muli adepr, kubera ibyo abayobozi bilyo torero bali batangiye, haje igice cyasohotse cyitwa ABABATURE niba pastor GATABAZI na MADAM we bakiliho ndumva bakibyibuka, ntabwo ali aho honyine byageze no muli islam birakomera I Kigali ku bulyo hali umunsi bigeze no kurwana haliya ku musigiti uli hepfo yiposita, mu madini birakomera, abakirisitu bamera nk’IMPEHE ingabo zitagira umutware, kugeza uyu munsi. Mboneyeho kuramutsa pastor RUTAYISIRE ntabwo muherutse, mwifulije ishya n’ihirwe NDEMERANYA nawe KO AMADINI AKWILIYE GUSABA ABANTU IMBABAZI. si mu Rwanda gusa ni kw’isi yose nkaba nifulije Abanyarwanda bose Amahoro y’Imana.

  • Nta dini ryigeze ryigisha abantu ngo bajye kwica abandi,ahubwo uko imitima y’abantu itandukanye ni nako batumva kimwe hari abigishwa bakamera nk’abatageze mu rusengero naho kuvuga ngo umubare mu nini w’abishe abantu ni abagatolika ni uko n’ubundi usanga abanyarwanda abenshi ari abagatolika birumvikana ko mubantu ijana niba harimo abagatolika 70,birumvikana ko no mugikorwa kizakorwa n’abo bantu abenshi bazaba abagatolika!Ikindi kuba barahungiragamo hari umubyeyi Bikiramariya uvuganira abantu kuri Yezu bitabujijwe ko inkozi z’ibibi zabura zo kugira nabi.Ibibi n’ibyiza byose bizabaho.
    Impamvu rero ntawaguye mu musigiti ni uko nta muntu wari ufite ikizere cyo kuhakirira kuko nta Bikiramariya uvugwa yo.

  • @Karemera.noneho niyo mpamvu abahisemo kuyamena ku manywa y ihangu kwari ukugirango atabagaruka hhhh!!!ntacyo iyi leta itakoze kuko nabo baricwaga ariko bagerageza gufasha aba rescapes uko bashoboye

  • @,karemera .ntago umuntu yagusenyera inzu ngo n ugerageza kongera kuyubaka ariko ntubone amakaro ugashyiramo sima byaca igikuba.nicyo ubuyobozi bukora.sinzi imbabazi ushaka ko fpr isaba…kereka niba ufite imyemerere yuko habayeho genocide ebyiri !!,bizabagora kuko ubwicanyi bwose butitwa genocide.I invite you to go on the un websites and read the definition of genocide.abemera 2, hari iyemejwe already na onu itaremerwa bizabagora bazakomeza kuyemeresha abantu ku ngufu which is pity kubona aho guharanira amahoro.urwango rwabaye urwango ngo niza genocides as if genocide is a meal to eat!

  • Analyst abaturage bishe abandi!leta ni abaturage kuko nuwo muyobozi ni umuntu nyaho ari umwuka!turabuemeranywaho??

  • @kira.ibyo uvuse ko abanyarda dukwiye kureka amatiku tugaturana neza nibyi,ariko uzi kugirango bibeho ni uko ukuri kwemerwa uko kuri!isukari ikitwa isukari apana ubuki!nka buriya uwavuze ko umubikira yabatoteje hakabaho ababyamagana ngo yabikoze ku giti cye pana mu izina rya kiliziya,ca craint!rega hari titre umuntu agira bikamusaba guhinduka!

  • Uniform y ububikira yari yambaye nibyo yasezeranye ngo amube byaramuhibduye nibyo biba reflexion ya mbere kumureba,for eg: wowe ushobora guhita umuntu ntakwiteho cyane atanakuzi ariko umubikira aciyeho nuwamubaririza wese abantu bamumenya kuko bamubonamo umubikira mbere yo kumubona theophila for eg!ninabyo byabaye kuri lilian ahohoterwa yabonye ko ahohotewe n umubikira mbere yo kubona ko ahohotewe na theophila.niyo mpamvu amadini agomba kwemera uruhare rwayo.kdi kugirango witwe iki n iki mu kiliziya hari conditions n amabwiriza ugenderaho!ese kukazi iyo wishe amabwiriza wasinyiye muri contrat ntubihanirwa?

  • igihe cyose amadini azaba akigendera ku myemerere, amahame n’imyumvire ya politiki iriho icyo gihe (nyiranjya iyo bigiye) aho guhagarara yemye akavuga ukuri kudashaka amaramuko ahubwo gushaka ijuru, abayoboke babo bazajya bijandika rwose kuko babavangira imyemerere, imyizere na politiki y’abayobozi b’igihugu.

  • Ndagira ngo mwibuke ijambo H E Paul Kagame yavugiye mumasengesho umwaka ushize(Njya numva hari abirirwa bisobanura ngo sitwe twabikoze.Nge ndabaza impamvu mutabikora?)
    aha yanenganga abatica abo yita abanzi b urwanda! yavugaga kurupfu rwa Patrck Karegeya kandi abaraho bose bamukomera amashyi! Rutayisire Antoine niwe wari uyoboye ayo masengesho ariko nkumukozi w’Imana ntiyigeze yamagana iyo mvugo ngo yibutse H E Paul ko ari umwanya w’amasengesho ahubwo nwe yakomye mumashyi! Ariko kuko uruvuga abandi rutabura arivugishango amadini azasabe imbabazi!! Niba Antoine ari malayika kuki atasobanurira Kagame ko ibivugirwa mu mikutano ya gisirikare bitandukanye nibivugirwa murusengero?

  • @Kamanzi, umbabarire cyane kuko kuvuga ngo sinkunda Perezida Kagame waba umbeshyeye sinahamya ko undusha no kumukunda! Gusa nakugira inama yo kwirinda amarangamutima akabije ukareba nka comments za Mammy na Raco. None se uravuga ko amadini yariho mu 1994 atandukanye n’ariho ubu?!! Niba rero bitandukanye ndizera ko ayo madini ubu akwiye kwihutira gutanga contribution yayo muri ‘debate’ kuri mandat ya gatatu.

  • @ Gilbert: Ayo madini aratandukanye cyane! Icyo gihe hari idini yari imeze nka Leta ariko ubu siko biri! Niba ubihakana ni ukwirengagiza! Naho kwihisha inyuma y’amasengesho nka Mamy navuze icyo mbitekerezaho muri comments zanjye za mbere, Raco we ntawe nabonye muri comments hano. Wowe rero reka nkubwire: nta rushanwa ryo gukunda Kagame rihari.Niba umukunda ni byiza ntunakeneye kubivuga kuko byakwigaragaza. Icyo nshimangira ni uko Kiliziya Gatolika yicishije abantu batabarika mu Rwanda. Mbere yo kuza muri debate ya mandat izabanze isobanure amahano yakoze kimwe n’andi madini yakoze amahano. Igihe cyose batarabikora, nta moral authority / authorité morale iyo ariyo yose bafite yo kuvuga igikwiye cyangwa ikidakwiye gukorwa. Icyemezo kuri Constitution y’ U Rwanda ntikizigera gifatwa hagendewe ku bitekerezo by’abantu bakoze amarorerwa ku mugaragaro bumva ko kwihisha inyuma y’ Imana aricyo gikwiye n’ababitwaza nkawe! Sorry but it won’t happen.

Comments are closed.

en_USEnglish