Digiqole ad

Mugesera, Kizito na Ingabire mu muhango wo gusoza icyunamo muri Gereza

 Mugesera, Kizito na Ingabire mu muhango wo gusoza icyunamo muri Gereza

Mugesera, Ingabire na Kizito imanza zabo zaravuzwe cyane mu gihe cy’imyaka ine ishize

13 Mata 2015 – Muri Gereza ya Nyarugege izwi nka 1930 abagororwa bayifungiyemo bakoze umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, muri iki cyumweru muri iyi gereza abagororwa 34 bagize ihungabana rishingiye kuri Jenoside. Abafungwa bavuzwe cyane mu Rwanda muri iyi myaka ishize; Leon Mugesera, Victoire Ingabire n’umuhanzi Kizito Mihigo bagaragaye muri uyu muhango.

Mugesera, Ingabire na Kizito imanza zabo zaravuzwe cyane mu gihe cy'imyaka ine ishize
Mugesera, Ingabire na Kizito imanza zabo zaravuzwe cyane mu gihe cy’imyaka ine ishize

Uyu munsi waranzwe no kongera kumva ubuhamya bwa bamwe mu bagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside.

Muri gereza bamwe mu bafungiye iki cyaha baracyemera ndetse bakanicuza, abandi ntabwo bemera icyaha bafungiye, bamwe muri aba ngo nibo bahura n’ihungabana mu bihe nk’ibi nk’uko byavuzwe n’umwe muri bo Landuard Gahamanyi.

Gahamanyi ufungiye icyaha cya Jenoside yatanze ubuhamya bugendanye n’uburyo kwemera ikibi yakoze byamubohoye umutima ndetse asaba abandi bagenzi be bakoze iki cyaha banagifungiye ariko batemera ngo bicuze kubikora kugira ngo babohoke.

Muri iki cyumweru mu biganiro byabagaho abagororwa muri iyi gereza batanze ubuhamya kubyo bakoze ndetse banatanga amakuru ku hantu hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside.

Spt James MugishaUmuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge yemeje nawe ko abahungabanye muri iki cyumweru biterwa ahanini no kuba bamwe ibyo bakoze muri Jenoside bikibamena umutwe mu bihe nk’ibi byo kwibuka, abasaba kubohoka bakabyatura, bagatanga amakuru y’aho imibiri y’abishwe ikiri.

Umunyamakuru w’Umuseke yegereye Ingabire Victoire ngo agire icyo amutangariza mu gihe nk’iki maze we amubwira ko afitanye ikibazo n’ikinyamakuru cyanditse kimusebya ko aho afungiye yaroze umwana kandi nyamara ngo n’aho afungiye aba arindiwe umutekano.

Abayobozi ba Gereza bari bayoboye uyu muhango
Abayobozi ba Gereza bari bayoboye uyu muhango
Abagororwa bari mu cyumba cyabereyemo gusoza icyunamo muri gereza
Abagororwa bari mu cyumba cyabereyemo gusoza icyunamo muri gereza
Kizito Mihigo akurikiye ubuhamya bw'abakoze Jenoside babohotse imitima
Kizito Mihigo akurikiye ubuhamya bw’abakoze Jenoside babohotse imitima
Victoire Ingabire yabwiye Umuseke ko we ikimuhangayikishije ari abamusebeje
Victoire Ingabire yabwiye Umuseke ko we ikimuhangayikishije ari abamusebeje
Ubanza ibumoso ni Bernard Munyagishari woherejwe na Arusha kuburanira mu Rwanda
Ubanza ibumoso ni Bernard Munyagishari woherejwe n’Urukiko rwa Arusha kuburanira mu Rwanda na Leon Mugesera(Iburyo) woherejwe na Canada

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

63 Comments

  • Ok,nibyo yifuzaga kubana nabamuhekuye imbabyanabayeho.

    • Isi ni gatebe gatoki wabona Kizito afunganwe n’abamwiciye mu gihe mugihe gishize yararirimbaga indirimbo yubahiriza igihugu ari kumwe n’abamurokoye genicide Mana udutabare.

      • ibyo ntibikubabaze , abo bamwiciye yiyunze nabo kera. Kizito ayoborwa n’umwuka wera ntabwo agenda buhumyi nk’abo mbona ubu banze kubabarira kandi bakirirwa bavuga ubwiyunge.

        • Ok ubuvuze ukuri cyane

        • gusa nibayoborwa numwuka haraho wamutereranye ntiyaca munzirikwiye

  • yeah nonese ko aribyo yihitiyemo,yewe amafara ni mabi kweri,harya ngo bari bamwemereye kuba minister w umuco hahhh ,urwishigishiye ararusoma.nundi wese arebereho kurokoko genocide ntibiguha ubudahangarwa bwo kuyipfobya kubw inyungu zawe,yifashishije izina yari afite yibagirwa hari uwarimuhaye hagendewe kubikorwa byiza yari afite,ariko abyiyambuye naryo ryahise rishonga nk isabune.birababaje gufunganwa n abaguhekuye ariko ni we byaturutseho, hari uwavuze ko ariko ngo na fiancee we yaturutse mu muryango wishe,so ibi arabimenyereye nta nomu

  • Kozito nta kabateshe igihe yabaye atyo kuva kera.

    Jye nibyo gucika kw’icumu bye si byizera !!!

    Uramutse uzi aho yatuye mu nzu iri nyuma ya SIMONIS muri Bruxelles ukareba abayitute mo n’interahamwe nsa zahunze Rwanda zishe.
    Ni etage ya 3 niveau irimo appartements zigera muri 6 ntoya zose n’abanyarwanda bazibamo uretse umwarabu umwe utuye hejuru muri grenier abo banyarwanda bose bahunze gacaca ukibaza ukuntu yagiye kubacejyera mo !!!!!
    Incuti ze mu burayi ni baruharwa basa …,maye ngo aba abarya agafaranga umubajije niko amusubiza !!!!
    Sa copine iwabo bamaze abatutsi !!!!
    Ntibitinze aba arayiyimbye ngo niza double genocide bati uvuze iki sha Kizito ati bari kuzangira minister !!!!

    Iba utari interahamwe uri igisahiranda.
    Imboga zibona abana wikuye ayera ku munywa uhisemo rose ndabona wowe wakubuseli orange.

    • Ese Gisa ko numva mu guseka imbohe uri uwa mbere, aho ejo si wowe twabona muri iriya myenda! Bxl yo ndabona uyizi nk’uwayishushanyije ndatse no mu macakubiri uri uwa mbere, watashye uracyakora iki i Burayi! Abantu nkamwe murakenewe cyane i Kigali.

    • ushatse kugera kuki ubungubu? Mana we, ufite icyo uduhishe. Kizito azwi n’Imana ceceka.

      • Utazwi n’Imana se ni nde? Ubwo se uvuze iki?

    • Nge sinemera ikibi cyose ariko Kizito ibye sinabimenyaneza, sindi numucamanza ariko nkawe wiyise Gisa wowe rwose ufite ikibazo gikomeye, uzicare uzunguze umutwe cyane utekereze kuko WIRENGAGIZA ibyo ubona kubushake, gusa Kizito arakuruta kure cyane ntanaho muzanahurira pe no matter what, ikindi kandi nturi numucamanza ntanuwakohereje kumuvugira so shut up! UZABAZE IBYO URIYA MUVANDIMWE PROTAIS MITARI YAVUZE KURI KIZITO NONEHO UMBWIRE AHO ARI SHA!

      • Cool Kizito: Ibya Kizito ntiwabimenya neza….nturi umucamanza…ngo ntiwemera ikibi cyose…ibi si ibyo wanditse? Ari wowe ari na GISA ufite ikibazo gikomeye ni nde? Ariko uranavangavanga Mitali aje muri ibi ate? Wabaye ari wowe uzunguza umutwe ahubwo ( niba uwugira) !! Waba warigeze ujya mu rukiko mu gihe Kizito yaburanaga ? Niba utari n’umucamanza se nibura nta n’ amatwi ugira? So Shut up ari wowe !

    • Uyu wiyise gisa dore ko atari Gisa kuko Gisa ni Rwigema uyu we numusazi wibereye aho byararangiye.hanyuma se akazi ufite iyo buraya n’ukugenzura amazu atuwemo n’abanyarwanda? Niba se abo batuye muriyo nzu ariba ruharwa ko iyo za buraya bubahiriza amategeko ushigaje iki ngo ujye gutanga ikirengo niba kandi utabishoboye hari za ibuka hirya no hino zabigufashamo.Yewe koko isi irikoreye kbs.

  • Muranyumvira Ingabire di ? ngowe ikimuhangayikishije ni abamusebeje ! Naho gahunda yo KWIBKA GENOCIDE yakorewe ABATUTSI yo ntacyo imubwiye .

  • Genocide yakorewe abatutsi n’icyaha ndenga kamere ibyo ni ntakuka.

    Ari ibikunze nuko ubukene bugira nabi abayikoze bafunzwe bashyirwa muri gereza zihariye bagatandukanywa n’abandi banyabyaha kubwu mutekano !!!!

  • MUJYE MUVUGA MAKE, AMENSHI AMERERE MU NDA, G– USEKA IMBOHE SI UMUCO MWIZA. KANDI TUREMYE KUBURYO UMUNTU ARI NK’UNDI. UBUBI N’UBWIZA BWA MUNTU NI GATOZI, URUKUNDO N’URWANGO NI KAMI KA MUNTU, JYA UMENYA UBABAYE, IKIMUBABAJE UKIME AMATWI, N’UWISHIMYE UMUGENZE UTYO, UGENDANE N’UBISHAKA, UTABISHAKA NTUZABIMUHATIRE, IBYO NIBYO BWENGE, KANDI UBWENGE N’UBUMUNTU.

    • OK MBABAZI, UVUZE NEZA

      • Mbabazi oyeeeeeeeeeeeeeee.

  • Ariko ubwo Ingabire bamubabariye koko Igihe Uwo Mumama Mubonye Nibaza Niba Afunguwe Hari Icyo Byatwara Ba Nyakubahwa Bikanyobera .. H.E
    Nace Inkoni IZamba Kuko Bituma Hari Abamwita Umunyagitugu.

    • GUFUNGA INGABIRE WILL NOT SILENCE US . NIYO MWAMWICA YEE.

      • Ngaho muzakomeze muvuge nzaba ndeba, ngo it will not silence you nimukomeze nababwira iki.

  • Mbabazi naho naho ye

  • MUTONI wimbeshyera mvuze akariho nubwo karira ariko nu kuri !!!!

    Nu bihakana ubwire mvuge amazinayabayituye mo bose ugire uwo ubwiramo Rwanda urore igihe ahaherukira ndetse ntibanifuza gutaha paka ngo FDLR ibacyuye …,nyumvira iyi mizaharo yabo !!!

    Harimo uwandangije we ngo ari kuri YOUTUBE ARILO AVUGA ASEBYA LETA none yabuze uko abikura ho kandi se na nyina bari Kibungo iba atazojyera kubasura ntumbaze

    • Ese gisa ukora iki si moins?umutima wawe ntuzatuza bibaho ugifite iyo ngenga bitekerezo iburayi abantu bariruka bashaka ubuzima naho wowe kugenzura gusa?wisebanya kizito nimpfura yazize akarengane nkabandi uzi.kdi imana ntacyo ikorera ubusa nikigeragezo yamuhaye kdi abayizera tuziko agiye kurekurwa.ese abo baruharwa uvuga ko ntacyo wakoze ngo ubatange niba utarafatanije nabo?ntuzongere gusebya rwigema gisa wiha izinarye.taha ureke guteka umutwe wiyita impunzi cg icyo ntazi doreko abacika cumu bahaze nkamwe bibera iburayi ,ababaye nyabyo barara batariye baryamye mumisarane imina izabarengera sha nkuko isi yabivuze inshike ziracecetse kuko zizi uzibeshejeho nizikomere turazisabira kdi twese twarababaye .

  • Vuga uziga numwana wumunyarwanda iyi si dutuye ntisakaye muge Mutu za imvura ibanyagira Uyu munsi namwe ejo yabanyagira. Duhumurizanye tureke amagambo asesereza Murakoze.

  • Jye mbona ubu ntawe ukuriye kuvuga undi ,kuko buri muntu wese ashoborwa kugerwaho nikibi twihaganirane kandi mbere yabyose tugire nurukundo nibura mubyo tuvuga.

  • ariko buryakoko babivuze ukuri ngwagahwa kari kuwundi karahandurika uwavuzeko isi arigatebe gatoki yariyitegereje ejo uba ufunga bwacya nawe ugafungwa hari uwaririmbye nezango isintisezerana dushatse twacisha macye kuko ntawumenya ahobwira ageze. kandi baca umugango “umugabombwa aseka imbohe”.

  • ariko mwagiye muhora, ko nta mutoni ku mana! KIZITO mumuveho IMANAizamubohora igihe nikigera. KAMI KAMUNTU NI UMUTIMA WE, uwabareba mumitima yanyu yasanga mushobora kuba mumurenze !

  • Banyarwanda turapfa iki koko? Tureke guhangana kuri net ahubwo twunge ubumwe kandi dusengere igohugu cyacu kuko satani yaragiteye. Abanyarwanda ntitwigeze tugira amahoro arambye kuva kungoma ya cyami kugeza nuyu munsi.Buri gihe habaga hari abatotezwa bagahunga abandi bakicwa. Iyo ukiri muto utaraca akenge uribeshya uti dufite amahoro iyo uri mu gice kiri favorise aroko iyoumaze guba mukuru niho ubona ko nta mahoro ahari mu gihe benekanyarwanda baheze ishyanga. Banyarwanda tureke guhangana ahubewo nidushyirehamwe dushakire hamwe amahoro ya twese kuko uwibwira ngo afite amahoro kandi hari abayabuze yaba yibeshya cyane.

    • KIKI. YOUR WORDS DEPICTS PEOPLE THAT OUR COUNTRY NEEDS, UNLIKE THE REST OF PEOPLE WHO EXPRESSING NONSENSE HERE

  • Hhhhhhh ark abanyarwanda mbakunda iyo mwamaze guhaga Capasi

  • Murapfa ubusa kandi ikiriho ni kimwe nuko mucyiyumvisha ugutandukanye.
    Nta mwanya nafata ku muntu umwe ariko nziko Kizito aho ari azira ibyo yakoze. mubishatse mwakuramo irindi somo ko nta kwigira icyo ushatse mu Rwanda wigira umutoni ushingiye kucyo uri cyo. Nta numwe bitabaho igihe yakwigira ikigarasha. Ntanuwo twemera ko atabazwa ibyo yakoze ngo ni uko yacitse ku icumu cyangwa ari ubwoko runaka cyangwa ava mu karere runaka. Ukoze neza ashimwe ukoze nabi abiryozwe ngiyo Justice.

  • NIBYIZA CYANE UBWO BAMWE MUBAPFOBYAGA JENOSIDE NDETSE BAKANAYIHAKANA HAWE HARIMO NABAYIKOZE GUSA NUBWO BAHEZE MUNKIKO BYIBURA NABO BARIBUKA MUGESERA NAWE ARIBUKA ABO YASIZE ATSEMBYE KOKO AHHHA NI DANGE INGABIRE SE REBA INGABIRE NAWE YIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KIZITO WE YABAYE IKIGWARI BAMUHAYE BUTAMWA YIYONGERERAHO NGENDA

  • KIZITO AND INGABIRE TURABUBAHA CYANE KURUTA BENSHI.
    THEY ARE THE EPITOME OF TRUTH AND RECONCILIATION OF RWANDANS. WE ALWAYS REMEMBER THEM EVERY YEAR ALL OVER THE WORLD. KAGAME JAILED INGABIRE ON THE BASIS OF POLITICAL MOTIVES BY CONCOCTING LIES TO JAIL HER

    • Oh no Mr/Miss NZIZA! HE THE PRESIDENT DOES NOT JAIL; IT IS THE COURTS WHICH JAIL ALL THAT ARE FOUND GUILTY FOR CRIMES THEY DO/DID. ACTUALLY YOU SHOULD ALSO BE SUCH A CRIMINAL BEING!

      WHAT A NONSENSE!

  • Rira bien qui rira le dernier. koko ngo umugabo mbwa aseka imbohe harya Mitali yarogoswe bike ubu ari hehe?

  • Abo bose barenzwe abaraso nyinkotari bahashiriye

  • Nimwivugire sha mwese. Uvuga aba atarabona! Uzumve inshike zikoma,usibye abafite ba se,ba sewabo,ba nyirasenge,ba sekuru na nyirakuru barenzwe bakirirwa baterana amagambo atubaka. Nabonye umwijima niyo mpamvu nkunda umucyo. Uwabaha mwese kuba nkanjye mwahora.

    • Nagushimiye wowe witwa isi.umubyeyi wanjye yigeze kuvuga ati ukoma ntacyo aba abonye.

      Inshike se mugenzi zagugirwa nande.ibisahiranda byarabitwaje ariko imana izi byose kdi irabazi.uriya uzi abari bxl nibaza niba ububirigi ari igihugu cye.akoriki muri baruharwa avuga? Natahe akorere urwamubyaye niho azitwa intwari niba ataraje kwiyanduza intoki.mureke abatambutse baruhuke mumahoro kuko twese turareshya .

      Kizito mumureke kuko azicyaricyo kdi yareruye igisobanuro cyurupfu kizakomange imitima yabihishe iburayi bacunga za appartements zabandi batinyiki ko barokotse.?gisa yagiya ari intwari wimwiyitirira.

  • @ Isi, Ihangane shenge wivuga nabi kubera agahinda ufitye ibyakubayeho, Gusa wowe gerageza kugira neza UWITEKA azakugororera.
    Kandi umenye ko ntawe umara kuri iyi Si iminsi igeze ku 50,000 mu gihe 50,0000 Frw yo wayarya ukarara uyamaze.

    Gira urukundo kuri bose niyo batakwitura umutima wawe ntacyo uzagushinja.

    Numvise ibyo uvuze nifuza kuba nakumenya!!

    Be Blessed !!!

  • Abantu nka KIZITO babita abaheza nguni rwose. Kandi bahozeho bazahoraho nubu bariho. Ariko iminsi ya Abagizi banabi ni micye.Rwose uzakore neza maze baguhemukire ariko uzirinde guhemuka kuko bigira ingaruka mpi. Byaba uyu munsi cyangwa ejo ariko izaza tu. None twakize gukora neza kuri bose byadutwara iki koko. Murakoze kubanyumvise neza abanyumvise nabi mwihangane nanze kwicwa no kutavuga

    • kizito komera imana irakuzi, Imana niyo mucamanza wukuri .
      naho uri ukomeze kuyubaha ibera hose icyarimwe.

    • ptotais mital ni we wafungishije inzirakarengane

  • yewe ingangabitekerezo ya ingabire irarenze. icyo cyumba yagiye kugikoramo iki? abandi baribuka abazize genoside nawe ngo ababajwe abamusebeje ngo yararoze. akaumiro namavunja koko

  • ndabona yibereye ku myako. nabanze asobanukirwe igihari”gusoza icyunamo” naho abamusebeje,azabitwarire!

    yemwe nimuze twibere muri NYAGASANI naho iyi si yo ni danger

  • sha nkurikije comments nsomye ku ri iyi nkuru kandi ntekerezako ibyo bandika biri mum,itima yabo, kandi nzirikana ko abanyarwanda bafite access kuri internet aribo bake twita ko bashobora kuba barize, ndabaona urwanda rugifite urugendo kubijyanye no gukemura ibibazo rufite.

    Tekereza nawe abantu bagiseka umuntu ufunzwe kubera ibyo yakoze cyangwa yabeshewe. Reka mbabwire ijyo nawe wakora icyaha ugafungwa cyangwa ukabesherwa ugafungwa, byose birashoboka ntukirirwe usekana cyangwa ngo utekereze ko ibiri kubandi bitakugeraraho.

    Mbaye mbashimiye ibitekerezo mwatanze nubwo binyeretse imitekerereze yabo nitaga ko bize bafite ubwenge buhanitse.

  • Turacyafite ikibazo cy’abantu bagitekereza nabi rwose ubu abantu bazumva NDI UMUNYARWANDA ryari? Yaba ruharwa yaba uwarokotse mujye mumenya ko icyambere twese turi ibiremwa by’IMANA tuva amaraso asa ,dusangiye igihugu, ubuhutu cg ubututsi ntawaburarira inzara yateye ,ntawe bukiza yarwaye ahubwo twese duharanire icyaduteza imbere kandi tube umwe dukundane kuko twese turakeneranye kandi turuzuzanya ntawigira ari umwe naho guterana amagambo mubireke

  • TUJYE TUVUGISHA UKULI !!! NGO INGABIRE VICTOIRE YAVUZE KO IKIMUBABAJE ARI “IKINYAMAKURU CYAMUSHEBEJE KO YASHATSE KUROGA UMWANA MULI GEREZA”, NGO “KWIBIKA” NTIBIMUHANGAYIKISHIJE !!!!!!

    NIBA ARI UKO MUBYUMVA , HARI MILIYONI ZIRENGA EBYILI ZIDAHANGAYIKISHIJWE NO KWIBUKA IYO GENOCIDE YAKOREWE ABATUSTI “, MULI ABO NANJYE NDIMO, NKUKO NTA MUHUTU NUMWE UHANGAYIKISHIJWE N’IRYO YIBUKA MU GIHE ABATUSTI NABO BADAKOZWA IYIBUKWA RY’ ABAHUTU BATSEMBATSEMBWE, SI NDIYO BASI !!! NI KIF KIF !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    • Oh ,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,no no no no no no izina rya UKURI najyaga ndikoresha ariko mbonye uburyo “ ukuri “ wundi aryanduje mpita ndireka , Eh mbega urwango !!! . Ubu koko urEtse ko Imana ikunda abanyarwanda tuvugishije ukuri uyu aramutse aruyoboye hacura iki?? Uzi ko nsomye iki gitekerezo nkamera “urumeza“ NGO MURI BO NAWE ARIMO“ .
      Njye nemera ko abantu bose bakwiye kwibuka Genoside yakorewe abatutsi bitewe n` ingaruka yagize kuri buri wese ,

      -Abacitse ku icumu barigumnze babuze ababo.
      -Impunzi zahungutse nyuma y` uko genoside yakorewe abtutsi ighagarikwa zari zije zizi ko zisanze bene wabo bakubitwa n` inkuba babonye bbisanze mu matongo.
      -Abishi bamwe barafunzwe abandi bahungira muri kongo bicwa n` amapfa n` ubuzima bubi n` intambara n` ubu bagihura n` ako kaga
      -Bene wabo w` abishi bari ku muruho wo kugemurira ababo bafunze ;
      -Abakongomani n` ubu barakicwa bakamburwa na fdrl ;
      -Abazungu bahorana ipfunwe ry` uko ntacyo bakoze kandi bari kuyihagarika bahiora biregura ;
      -Abanyamadini birirwa bavuga ko bacurangiye abahetsi ko bigishaga ba Matabaro ,

      koko bwana cyangwa madamu “ukuri “ wowe koko ubwo nturi umwe mubo nvuze hejuru , nawe bohoka “ wibuke“ kandi wamagane ko itazongera kubaho ukundi .

  • Ikijyenzi ni kimwe rukumbi ; gukomeza kwitaku ngufu za RDF (INKOTANYI)

    Abakoze genocide yishe abatutsi, barimo benshi bagihari tutibagiwe ntabwo abo bantu bashobora gucya ku mutima Mutobo nubwo yabojyesha VIM mu bwonko bibagumamo.

    Icya mbere nu kubaka inzego zu buyobozi nizi gisirikari zihangamura zitajenhetse mbene abo bantu.

    Bagasakuriza mu gipfunsiiiiii ariko ntibarihingutse bagakomeza kurwana niyo mitima yabo.

    • kizito nishitani ikaze yigicucu kandi yibagirwa vuba itazi aho iva naho ijya. nkuko yabiririmbye wagirango niwe wiririmbaga

  • ikigaragaia nuko bamwe mubanyamakuru m’urwanda, barahuzagurika ex: nkabahimba inkuru cg ntibashishoze. ikindi RMC ntihwitse, nigute umuntu yaguseaya aguharabika abigambiriye ntatange indishi zakababaro ngo arihe n’ibyakoreshejwe, ndetse ngo anahanwe! gukosora gusa! ejo nimwe bazasebya.

  • ikigaragara nuko bamwe mubanyamakuru m’urwanda, barahuzagurika ex: nkabahimba inkuru cg ntibashishoze. ikindi RMC ntihwitse, nigute umuntu yaguseaya aguharabika abigambiriye ntatange indishi zakababaro ngo arihe n’ibyakoreshejwe, ndetse ngo anahanwe! gukosora gusa! ejo nimwe bazasebya.

  • Ikibabaje gusa ni uko abanyarwanda bamwe biha gushyigikira abanyabyaha kandi kandi nta nama babagishije bajya kubikora kuko ureste amarangamutima n’umukino w’amategeko byose byabaye turora kandi dushyigikire reta y’ubumwe bw’abanyarwanda twimakaza ndi UMUNYARWANDA never again every where.

  • Umugabo mbwa,aseka imbohe.kandi aho umugabo aguhe,jya urenzaho utwatsi.maze gisa jya uvuga make.

  • nonese tuvuge ko ubu nyuma yo gucamuri gereza azamenya neza ibyo yaririmbaga? ko iyo adaca mumwijima atari kumenya urumuli? cyangwa wamugani yarajijishaga,yagiragango abone uko yinjirira abantu,azisubireho ntakagire amateka y’u RWANDA akabyiniriro.twizeye ko azasobanukirwa kandi akamurikirwa.

  • wowe wiyise ukuri ndumva witerahejuru ngushyigikiye ingabire ngicyunamo ntacyo cyibabwiye muvuge ibyo mushaka ariko icyotuzi ibyabaye byarabaye ndumva wowe uwaguha akanya wamara abantu . ariko umenyeko mwabyemera mutabyemera ntibizongera kubaho ukundi ntawe muzongra kwica urubozo haricyera

  • nimunyumvire ya mpyisi ngo ni ingabire!!!Ngo ibabajwe n’uwayishebeje Abatutsi bamariwe ku icumu na benewabo ntacyo bamubwiye!!!!Mbega umugore Mana!!Uwamuha akanya yabamira bunguri.Mu Izina rya Yesu Imana izaturinde uyu mutindikazi!!!!!!!!!!11

  • MWIBUKE KO N’UWARI PRESIDENT KAZIMUNGU BIZIMIR YAFUNZWE!

    MU GIHE YAYOBORAGA WASANGA ATARABITEKEREZAGA!!!!

    BAJYA BAVUGA BGO NTAWUTAZAFUNGWA MWICECEKERE NABO

    MUTABIKEKAHO BYAZABABAHO

  • Ngembona abantu banjya mubyo batazi urugero nka politique abantu bakababwira amakosa(baba bababeshyera cg batababeshyera) yabo abandi mugapfa gushyiraho comment nyamara ntimuzi impamvu baba babitangaje?abavuga amagambo menshi bakayavuga,ufite ingenga bitekerezo akayigaragaza muri comment ze?dukwiye kwitondera ibyo twandika cg ibyotuvuga ninacyo cyateye ayo mahano yabereye i rwanda ni amatiku gusa adafite icyo azatugezaho

  • Jyewe ndumiwe kweri!!!!!!! Aya magambo yose koko amenshi muri yo ari na mabi ntabwo yarakwiye nyuma y’imyaka 21 genocide ubaye. Kuki wafata your time ukandika comments zipfuye aha ngaha zuzuye ubugome, urwangano, amacakubiri n’ibindi bibi??? Rero bavandimwe muve muri ibi muze tujye mu iterambere twubake igihugu cyacu. Turivanga mu nshingano z’abacamanza kdi badahari, turaseka abafunzwe kdi natwe ndatekereza ko tutari innocents %!!!! Yesu we yaravuze ati”ngaho utarakora icyaha abe ariwe ubanza kumutera ibuye’bose basubiye inyuma batareba. Rero bavandimwe mureke tuve muri habayeho ahubwo dushake icyaduteza imbere tuvugire hamwe tuti “genocide never again in rwanda” mbifurije gukomeza kubungabunga ubumwe no guharanira amahoro mu gihugu cyacu twirinda amacakubiri ayo ariyo yose ndetse bene data dufasha izo nshike twavuze haruguru cyane cyane muri iki gihe twibuka kunshuro ya 21 abacu bazize genocide yakorewe abatutsi muri Uru Rwanda. Amahoro Bavandimwe..

  • Ariko banyarwanda bavandimwe kuki mudakura isomo rikomeye ku mateka akomeye igihugu cyacu cy’u rwanda cyanyuzemo? Bamwe ngo Kizito, abandi ngo Ingabire, abandi ngo Mugesera. mushatse mwakwicecekera kuko aba bose bari mu maboko y’ubutabera ni bwo buzabacira imanza cyangwa bukabarenganura niba barengana. Ikindi kandi nababwira ni uko imana yonyine ari yo mucamanza ukomeye kuko yo itabera kandi ntirebe ku butoni. Murakoze mugire amahoro akomoka ku muremyi wacu imana rugirabyose.

  • MUBYUKURI NTITWAJYA TWIZERA ABANTU IMANA NIYO MUCAMANZA WUKURI AHUBWO NUG– USENGA DUKOMEJE KUKO SATANI NTIYISHIMIRA KO TWAKORA IBYIZA GUSA NUMURWANYI ARIKO SUMUNESHI IKINDI KANDI NUKUJYA TWIRINDA AMAGAMBO UKABANZA KUREBA UWUBWIRA NINDE NIMUNTU KI KND HAHIRWA ABARENGANYWA KUKO ARIBO BAZARENGANURWA NIBA UMUNTU ARENGANYA MUGENZIWE IMANA IZAMURENGANURA ICYO NAVUGA KIRUTA IBINDI BYOSE NUG– USENGA IMANA GUSA IBINDI BIZIKORA

Comments are closed.

en_USEnglish