Month: <span>March 2015</span>

Nyabihu: Umugore yafatanywe udupfunyika 2000 tw’urumogi

Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yafatanye Uwimana Jacqueline udupfunyika duto tw’urumogi 2000 tuzwi ku izina rya ‘bule’. Uyu mugore yafatiwe mu kagari ka Rega, mu murenge wa Bigogwe, ahagana saa cyenda n’igice zo ku gicamunsi cyo ku cyumweru ari mu modoka yavaga mu mujyi wa Rubavu yerekeza Kigali. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu […]Irambuye

Nirisarike arahakana ko atambuye Desire Mbonabucya

Mu kiganiro Nirisalike Salomon yahaye UM– USEKE yavuze ko atigeze yambura uwahoze ari manager we Desire Mbonabucya ngo kuko uyu atari manager we kandi ngo Mbonabucya nta n’ikarita yo kuba manager yagiraga. Salomon Nirisarike yagize ati: “Jye ntabwo nigeze mwambura kuko siwe ushinzwe kungurisha(Manager) ,mfite manager wanjye wanzanye hano. Desire Mbonabucya nta n’ubwo afite ikarita […]Irambuye

U Rwanda rusinya amasezerano menshi mpuzamahanga ariko abaturage ntibabimenya- CLADHO

Impuzamiryango y’imiryango itari iya Leta mu Rwanda (CLADHO) iravuga ko u Rwanda ruri mu myanya ya mbere mu gusinya amasezerano mpuzamahanga, ariko iyo hajemo kuyashyira mu bikorwa hamamo imbogamizi y’uko abaturage batayazi nk’uko byatangajwe na Nkurunziza Alex Floris umwe mu bashinzwe igikorwa kiswe ‘My African Union Campaign Rwanda’. Iki gikorwa cy’ubukangurambaga ‘My African Union Campaign […]Irambuye

Burundi: Hussein Radjabu yatorotse uburoko

Uwari umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD- FDD, Hussein Radjabu, yaraye atorotse uburoko mu ijoro ryakeye, yari amazemo imyaka igera ku munani ku va mu 2007, akaba yari yahanishijwe igifungo cy’imyaka 13 ashinja guhungabanya umutekano w’igihugu. Liboire Bakundukize yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ati “Radjabu yatorotse mu gicuku hagati ya 21h00 na 00h00, yajyanye n’abantu babiri.” […]Irambuye

Col. Tom Byabagamba n’abo bareganwa hanzuwe ko bazaburana bafunze

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, i Kanombe kuri uyu wa mbere tariki 2 Werurwe 2015 rwakatiye Brig. Gen Rusagara Frank, na Sgt. Kabayiza wari umushoferi we (bose bavuye mu gisirikare)  ndetse na Col. Byabagamba Tom wabaye umukuru w’ingabo zishinzwe umutekano wa Perezida (Republican Guard) gukomeza kuburana bafunze. Urukiko rwashingiye  ku cyemezo  cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare rwa  […]Irambuye

Haratekerezwa kongerwa imisoro y’itabi ku rwego rwa Afurika ngo abarinywa

*Itabi ririca ariko habuze umuti nyawo wo kurica burundu *Mu karere, igihugu cya Kenya gifite urubyiruko rwinshi runywa itabi *Mu Rwanda nibura ku mwaka hanyobwa amapaki y’isigara miliyoni 46,5 *Buri masegonda atandatu umuntu umwe aba apfuye *Itabi ryinjiza idolari rimwe, hagasohoka amadolari atatu avura umurwayi ryishe Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abantu hagabanywa uburwayi buterwa […]Irambuye

Ufite bumenyi ki ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina?

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifatwa nk’igikorwa gikorerwa umuntu cyangwa kimukorerwaho, hagamijwe kumuvutsa uburenganzira bwe bw’ibanze, burimo kubaho, umutekano, uburinganire, no kutavangurwa. Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byaragabanutse cyane ku buryo bugaragara mu Rwanda mu myaka ishize. Ibi byatewe n’uko inzego zitandukanye zashyizeho ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira iki cyaha, kigira ingaruka mbi ku muryango […]Irambuye

Uwahoze ari Umukuru wa Namibia yahawe igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim

Hifikepunye Pohamba yatsindiye iki gihembo kigenewe abayobozi ba Africa bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye kuri Demokarasi. Iki gihembo kigenwa na  Mohamed Ibrahim umuherwe w’icyamamare ukomoka muri Sudan, gifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari (ni ukuvuga miliyoni 3,2 mu mafaranga akoreshwa i Burayi). Pohamba yafatanyije n’abandi mu kuvana ku butegetsi ku ngufu […]Irambuye

Ishyirahamwe ry’imikino ya ‘gymnastic’ na ‘acrobatic’ ryatangiye gukora

Kuri uyu wa gatandatu, Ishyirahamwe ry’imikino ya ‘Gymnastic’ na ‘Acrobatic’ ryari rimaze umwaka rikora, ryatangiye gukora ku mugaragaro ritegura imikino ijyanye na ‘acrobatic’, ‘jugglery’ no kugendera ku igari ry’umupine umwe,  Eugene Nzabanterura, Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe avuga ko bagiye gukorana n’andi mashyirahamwe kugira ngo bamenyekanishe iyi mikino. Abenshi mu Banyarwanda byabagora kumenya ko imikino ya […]Irambuye

en_USEnglish