Mpazimaka Rafiki umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana yise “Coga Style”dore ko ari nawe wayizanye mu Rwanda, avuga ko nta bwoba na buke atewe no kuba yazaririmba live mu gitaramo cyo gutoranya abahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5. Ku wa gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2015 nibwo hatangajwe ko […]Irambuye
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abantu benshi biga amashuri bakarangiza bateze akazi ku bandi ariko nk’uko igitabo ‘Ubukire mu biganza byawe’ cyerekana ko buri wese ashobora gukira aramutse akoze kandi akaba afite intego mu buzima. Buri muntu wese avukana amahirwe y’ubukire kimwe na mugenzi we nk’uko abize ibyerekeye terambere no kwihangira imirimo babivuga mu gitabo cyitwa […]Irambuye
Itsinda rya Urban Boys ribarizwamo abasore batatu aribo, Safi Niyibikora, Nizzo Muhamed na Manzi James uzwi nka Humble, ngo ntabwo bakiri abahanzi bo kuba bagishakira izina muri muzika nyarwanda, ahubwo barareba hakurya y’umupaka w’u Rwanda. Ni nyuma y’aho iri tsinda risezereye ku mugaragaro irushanwa risanzwe rihuza abahanzi bakomeye mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru nibwo komite yari ishinzwe gukora ubucukumbuzi ku ruhare rwa Radio BBC mu kubiba amacakubiri n’ingengabitekrezo ya Jenoside, nyuma y’uko hasohotse filimi yiswe “Rwanda Untold Story” yafashwe nk’ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye ko Leta y’u Rwanda isesa amasezerano ifitanye na BBC, ikanajyana ikirego mu nkiko kandi hagakorwa igenzura ku bantu […]Irambuye
Umugabo w’imyaka 32 muri Nigeria akurikiranyweho kwica se amuciye umutwe nyuma y’uko amubujije kujya mu mutwe w’iterabwoba ba Boko Haram. Police yo muri Leta ya Anambra yatangaje ko uwitwa Chinedu Emmanuel Nnalue yatawe muri yombi ashinjwa kwica se Nwafor Nnalue w’imyaka 59 amuciye umutwe. Iperereza rya Police ryanzuye ko uyu Chinedu yashyize igitutu kuri se […]Irambuye
01 Werurwe 2015 – Mu ntangiriro z’umukino wo kwishyura kuri stade Amahoro kuri iki cyumweru Rayon Sports ntabwo yatinze guha ibyishimo abafana bayo batari batari buzuye stade itsinda igitego cyanasezereye ikipe ya Panthere du Nde yo muri Cameroun muri iyi mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo. (CAF Confederation Cup). Rayon Sports yagiye gukina ifite amahirwe […]Irambuye
Nyagatare – Perezida wa Republika Paul Kagame kuri uyu wa 01 Werurwe 2015 yatangije Umwiherero ku nshuro ya 12. Yafashe umwanya minini wo kunenga imyitwarire idahwitse n’imikorere mibi y’abayobozi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abo bayoboye. Afata umwanya minini ababaza ikintu gikwiye gukorwa ngo inama nk’izi 12 zishize hari abayobozi badahindura imikorere bikosore. Kuri iki […]Irambuye
Hashingiwe ku ibaruwa isaba gusezera ku kazi burundu Lauren Makuza wari ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo yari yandikiye Minisitiri w’Intebe kuwa 26 Gashyantare 2015, yasubijwe na Minisitiri w’Intebe tariki 27 Gashyantare 2015 asezererwa ku mirimo ye burundu. Ibaruwa imusezerera yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 28 Gashyantare nijoro. Bamwe mu […]Irambuye
Mu ruzindiko rw’iminsi itanu bamazemo mu Rwanda, abakozi b’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Niger) batangaje kuri uyu wa 28 Gashyantare 2015 ko babonye byinshi mu Rwanda bituma ruba intangarugero ku gihugu cyabo mu kurwanya ruswa birimo kuba ubuyobozi bwaregerejwe abaturage, amategeko ya Leta afasha gukumira ruswa ndetse n’ubushake bw’igihugu mu kuyirwanya. Umuyobozi wa TI-Niger […]Irambuye
APR FC kuri uyu wa gatandatu yatsinze ikipe ya Liga Sportive Muçulmana de Maputo ibitego 2 -1 ihita iyisezerera mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa. Mu kiciro cya kabiri, APR FC izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu mukino ubanza uzaba tariki 13/03/2015 i Kigali. Umukino wo kuri uyu wa gatandatu […]Irambuye