Digiqole ad

Col. Tom Byabagamba n’abo bareganwa hanzuwe ko bazaburana bafunze

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, i Kanombe kuri uyu wa mbere tariki 2 Werurwe 2015 rwakatiye Brig. Gen Rusagara Frank, na Sgt. Kabayiza wari umushoferi we (bose bavuye mu gisirikare)  ndetse na Col. Byabagamba Tom wabaye umukuru w’ingabo zishinzwe umutekano wa Perezida (Republican Guard) gukomeza kuburana bafunze.

Col Byabagamba Tom na Brig Gen Rusagara Frank (Retired)
Col Byabagamba Tom na Brig Gen Rusagara Frank (Retired)

Urukiko rwashingiye  ku cyemezo  cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare rwa  Nyamirambo, rwari rwafashe umwanzuro kuri iki kirego mu kwezi k’Ukwakira 2014.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwanzuye ko bose uko ari batatu bakomeza gufungwa, nyuma y’aho mu cyumweru gishize abunganira aba baregwa bari basabye urukiko kubarekura bakaburana bari hanze ahanini bagaragaza ko Kabayiza arwaye cyane bityo akaba yarekurwa akaburana ari hanze, we n’abandi kandi ngo nta mpungenge zo kubangamira ibimenyetso byari bikiriho kuko iperereza ryabakozweho rikarangira.

Ubushinjacyaha ariko bwo bwavugaga ko aba basirikare barekuwe batoroka ubutabera kuko ngo kubambura ibyangombwa nk’uko byavugwaga n’ababunganira ngo ntibyari bihagije.

Ubwo basomaga imyanzuro ku nzitizi zari zatanzwe n’abunganizi ba Col. Tom Byabagamba, Frank Rusagara, kimwe na Kabayiza, urukiko rwavuze ko  nta bimenyetso byagaragajwe  n’abunganira aba basirikare bose ko koko batacika ubutabera.

Urukiko rwagaragaje ko impamvu Col. Byabagamba kimwe na Brig. Gen  Rusagara  batanga, atari impamvu zidasanzwe ziteganywa n’amategeko, bityo urukiko rukaba rudashobora kuzishingiraho rubafungura.

Kabayiza na we wasabye ko yafungurwa akaburana ari hanze akabona n’uburyo bwo kwivuza,  urukiko rwanzuye ko nta shingiro bifite kuko no muri gereza byagaragaye ko avuzwa ndetse ngo nagaragaza impapuro za muganga azagaburirwa ibitandukanye n’iby’abandi bafunganywe hagendewe ku burwayi bwe.

Urukiko rwanzuye ko hakimara gusomwa imyanzuro, abaregwa baburana bafunze, urubanza rugahita rukomeza, ariko Col Byabagamba, Brig. Gen Rusagara na Stg Kabayiza bose bavuga ko batiteguye kuburana kuko nta bunganizi bari bafite.

Urubanza rwimuriwe ku wa 25 Werurwe 2015.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara nawe ashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi, icyaha gihanwa n’ingingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Ashinjwa kandi icyaha cyo  gusebya Leta gihanwa n’ingingo ya 660 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, akanashinjwa gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Col. Tom Byabagamba ashinjwa icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi gihanwa n’ingingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, icyo gusebya Leta gihanwa n’ingingo ya 660 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, gusuzugura ibendera ry’igihugu  icyaha gihanwa n’ingingo ya 532 no guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye, gihanwa n’ingingo ya 327.

Sgt Kabayiza François we ashinjwa icyaha cyo guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye, kikaba gihanwa n’ingingo ya 327. Aba bagabo bose batawe muri yombi muri Nzeri mu mwaka wa 2014, bikaba ari ku nshuro ya mbere urubanza rwabo rwari ruburanishijwe mu mizi.

Izuba Rirashe

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • eehh ntago byoroshye kbsa

  • ibi byose ntabwo bishobora gukuraho destin imana yageneye urwanda.

  • Yewe! na Kizito yahamwe n’umugambi w’ubwoshye bwo kwica H.E President na Hon. Bamporiki…

  • No guhatirwa kwemera icyaha se kugirango uhe ububasha inkiko nabyo biri mutegeko nshinga? Barinda guhatira abantu kwemera ku gahato se bakoresheje ubumenye bwabo bwite mu gukora iperereza niba biyizeye mu kazi bashinzwe badasaba ubufasha ngo n’inyoroshyo mu kazi. Niba rero batishakira ukuri muri techniques zibagenga hatarimo guhatira abantu kwemera ibitari byo ngo babone kurekurwa cga kumvwa, ibi nabyo birahabanye. Nta professionalisme tubabonamo namba.

  • Political Gimmick!!!!

  • Atabubarushantiyabaatuyoboye atya ngo dutere imbere.

    Undi uzi zariye ninde ???

Comments are closed.

en_USEnglish