Digiqole ad

Ishyirahamwe ry’imikino ya ‘gymnastic’ na ‘acrobatic’ ryatangiye gukora

Kuri uyu wa gatandatu, Ishyirahamwe ry’imikino ya ‘Gymnastic’ na ‘Acrobatic’ ryari rimaze umwaka rikora, ryatangiye gukora ku mugaragaro ritegura imikino ijyanye na ‘acrobatic’, ‘jugglery’ no kugendera ku igari ry’umupine umwe,  Eugene Nzabanterura, Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe avuga ko bagiye gukorana n’andi mashyirahamwe kugira ngo bamenyekanishe iyi mikino.

Kwigare ry'ipine imwe arakina jonglerie
Kwigare ry’ipine imwe arakina jonglerie

Abenshi mu Banyarwanda byabagora kumenya ko imikino ya ‘Gymnastic’ (ibyo abenshi bitiranya na ‘Accrobatic’ cyangwa ‘Accrobacie’) byagira ishyirahamwe bibarizwamo, ndetse bakabasha no ku bitandukanya.

Gusa Manirarora Elie, Visi Perezida wa Komite Olympic mu Rwanda, avuga ko imikino ya ‘gymnastic’ itandukanye cyane na ‘acrobatic’ (acrobatie) ngo kuko nubwo ebenshi ariko babyumva atariko bimeze. Yavuze ko ari amahirwe menshi kuba ishyirahamwe ry’iyi mikino ritangiye gukora mu Rwanda.

Yagize ati “Iki gikorwa ni cyiza kuko mu Rwanda bitandukanye n’andi makomite Olympic yo hanze aho usanga harimo amashyirahamwe menshi y’imikino itari Olympic. Twagize Imana tubona indi komite Olympic, tugomba gufatanya na yo kugira ngo itere imbere, cyane cyane ko ‘gymnastic’ twifuza ko itandukana na ‘acrobatic’.”

Yavuze ko ‘Gymnstic’ atari ‘acrobatic’ gusa, ngo harimo imikino myinshi, ati “Turifuza ko batera imbere bakagira igenamigambi, ari irigufi n’irirerire, ndetse bakarangwa no guteza imbere umukinnyi, kuko siporo ishingiye ku mukinnyi. Umukinnyi ugororotse agirira igihugu akamoro, akakigirira n’aho atuye. Nashimishijwe n’uko harimo abana benshi kuko siporo burya ihera mu bana.”

Komite Olympic y’u Rwanda ngo igiye gufasha iri shyirahamwe rishya kugira amakarabu (clubs) menshi n’abatoza benshi kugira ngo batere imbere, ngo kuko hari igihe batangirira ku musingi mubi bitewe n’uko ari bashya ngo ugasanga bakoze ‘gymnastic’ itemewe ku rwego mpuzamahanga.

Manirarora Elie, Visi Perezida wa Komite Olympic yagize ati “Tugomba kubahugurira kumenya kuyobora imikino no gutegura ibikorwa bikomeye n’imishinga ku baterankunga.”

Eugene Nbanterura, Umunyamabanga wa FERWAGY, (Ishyirahamwe ry’imikino ya ‘gymnastic’ na ‘acrobatic’ yavuze ko ishyirahamwe ayobora ririmo imikino myinshia nka ‘acrobatie’ (amasiporo atandukanye),  jonglerie, (jugglery) ni uburyo abakina bagenda batera utuntu hejuru badusama ndetse no kugenda ku igare ry’ipine rimwe n’indi mikino kuko ngo harimo iyo iryo shyirahamwe riteganya kuzana indi mikino mishya.

Nbanterura yagize ati “Iri shyirahamwe ryari rimaze umwaka rikora, ariko ritarajya ku mugaragaro, twaritangije ku mugaragaro, dukora n’irushanwa ku makarabu (clubs) 10. Ni imikino ishishimishije, inagorora abantu. Dutangiranye ‘clubs’ 10, ariko hirya no hino hari n’andi tuzayashyira hamwe kugira ngo duhuze ibikorwa byayo.”

Yatangarije Umuseke ko iri shyirahamwe rizakorana n’amashyirahamwe atandukanye y’imikino, igihe bakinnye hakazajya, mu turuhuko cyangwa mu gice cya mbere kirangiye, hakanyuzwamo iyi mikino ya ‘gymnastic’ na ‘acrobatic’ kuko ngo birashimisha cyane.

Bicamumpaka John wari waje kureba iyi mikino avuga yaberaga muri Petit Stade i Remera, avuga ko yabonye ari imikino myiza, y’abana bakibyiruka bafite ajo heza hazaza.

Avuga ko kugira ngo iyi mikino itere imbere hakwiye gukorwa amarushanwa mu ntara zose kandi abana bayikora bagahembwa kugira ngo barusheho kuyishishikarira.

Komite Olympic yiyemeje gufasha mu iterambere ry'iyi mikino nk'uko Manirarora Elie abivuga
Komite Olympic yiyemeje gufasha mu iterambere ry’iyi mikino nk’uko Manirarora Elie abivuga
Uwo ni Eugene Nzabanterura umunyamabanga Mukuru w'ishyirahamwe ry'imikino ya gymnastic na acrobatic
Uwo ni Eugene Nzabanterura umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino ya gymnastic na acrobatic

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nagirango mukosore gato. Eugene yatubwiye ko ari Umunyamabanga Mukuru wa Ferwagy kuko President wayo ni Padiri Turabanye Jean Pierre wo mu Gatenga.

  • bariya bana bafite future nziza nibakomerze aho ariko birinde indaya

Comments are closed.

en_USEnglish