Digiqole ad

Michael Jackson ayoboye urutonde rw’abahanzi bapfuye ariko bakinjiza agafaranga

Frobes ikinyamakuru kivuga ku baherwe ku Isi cyemeza ko mu bantu by’ibyamamare bapfuye, Micheal Jackson ariwe winjije amafaranga menshi kurusha abandi kuko ubu amaze kwinjiza umutungo wa miliyoni 140 z’amadolari uyu mwaka, akurikirwa na Elvis Presley ufite miliyoni 55 z’amadolari.

Uyu muhanzi aha yerekanywe ari kubyina muri ndirimbo
Uyu muhanzi aha yerekanywe ari kubyina muri imwe mu ndirimbo ziri muri Xscape nubwo yapfuye bwose

Amafaranga menshi Jackson yinjije yavuye muri album yiswe Xscape yakunzwe cyane muri USA.

Mu birori byo guhemba abahanzi bitwaye neza byitwa Billboard Music Awards, iyi ndirimbo yaririmbye na Jackson hakoreshejwe ikoranabuhanga rigaragaza umuntu nk’igishushanyo kiri kuriririmba cyangwa kubyina (holographic performance).

Kubera ikoranabuhanga, mu minsi iri imbere abahanzi, abarimu ba Kaminuza cyangwa abanyapolitike bakomeye bazakomeza kujya bakora akazi kabo nk’uko bisanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga nka ririya bakoresheje kuri Jackson.

Abandi baje kuri uru rutonde harimo umunyabugeni washushanyaga ibishushanyo witwaga Charles Schulz uza ku mwanya wa gatatu na miliyoni 40 z’amadolari yakuye mu bitabo yashushanyije kigaragaramo abitwa Charlie Brown na Snoopy cyakunzwe cyane.

Mu mwanya wa kane haza Umwongerezakazi Elizabeth Taylor  ubarirwa miliyoni 25 z’amadolari wakoraga imyambaro y’imbere y’abagore, akaba umukinnyi wa filime ndetse agakora imibavu.

Uwa gatani ni umuhanzi Bob Marley waririmbaga indirimbo zo mu bwoko bwa Reggae witabye Imana muri 1981 we akaba abarirwa miliyoni 20 z’amadolari ya USA.

Elvis Presley we yinjije miliyoni 40 z'amadolari
Elvis Presley  uyu (bamwita umwami wa Rock)we yinjije miliyoni 55 z’amadolari
Umunyabugeni ushushanya
Umunyabugeni Charles Schulz yashushyanyije Charles Brown na SnoopY(bashushanyije hano) none baramwinjiriza nubyo yatabarutse
Umukinnyi wa filime Elizabeth Taylor
Umukinnyi wa filime Elizabeth Taylor
Reggaeman Bob marley arakinjiza agafaranga, Ngo nta Murasta upfa.
Reggaeman Bob marley arakinjiza agafaranga. Ngo nta Murasta upfa koko.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish