Digiqole ad

Mu ndirimbo ye nshya, Danny araburira ABAPFUBUZI

Ntakirutimana Danny  ukora injyana ya HipHop uzwi cyane ku izina rya Danny Nanone, mu ndirimbo ye nshya yise ‘Ntagukoza isoni’ araburira abapfubuzi ko bafite ibindi bagakoze byabateza imbere aho gutega amaso abagore b’abandi.

Danny Nanone araburira abapfubuzi kureka ibyo bakora
Danny Nanone araburira abapfubuzi kureka ibyo bakora

Nyuma yo kugirana amasezerano y’imyaka ibiri n’inzu itunganya muzika izwi nka “Incredible Records” ikorerwamo na Bagenzi Bernard, yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri, iyi ndirimbo agiramo inama abitwa ‘Abapfubuzi’.

Aba ni abasore bavugwaho kuba bakora ubusambanyi n’abagore b’abandi bagabo ngo baba batanyuzwe n’abagabo babo mu mibonano mpuzabitsina. Bivugwa ko muri iyi myaka umubare w’abasore bakora iyi ngeso mbi wiyongereye.

Muri iyo ndirimbo anenga kandi abitwa ba ‘Sugar Daddy’ bashukashuka abana bato b’abakobwa bashaka kubasambanya.Akabwira ba Sugar Daddy ko ibyo bakora bishobora kuba no ku bana babo b’abakobwa.

Umuyobozi wa Incredible Records Bagenzi Bernard watunganyije iyo ndirimbo, yabwiye Umuseke ko hari ibyo bagendeyeho bajya gukora iyo ndirimbo.

Yagize ati “Icyatumye twibanda ku butumwa buvuga ku bapfubuzi ndetse no ku basaza bashukashuka abana bato b’abakobwa, ni uko ari ikibazo cyugarije urubyiruko muri iki gihe.

Mbere yo kwandika iyo ndirimbo twarabaje dutekereza ku butumwa igomba kugira umuntu wese uzayumva. Dusanga ikibazo cyugarije urubyiruko muri iki gihe ari abagore bashaka abasore bato ndetse n’abasaza bashukashuka abana bato b’abakobwa”.

Akomeza avuga ko amashusho y’iyo ndirimbo nayo bagomba kuzayitondera akazaza afite ubutumwa bugaragara kimwe n’ibivugwa mu majwi ‘Audio’. Kanda hano uyumve

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Isi irashaje turashimira uwomuhanzi Imana izamuhe imbaragazo gukomeza gutambuts ubwobutumwa .

Comments are closed.

en_USEnglish