Digiqole ad

FERWAFA yasanze aba bakinnyi 28 ari abanyamahanga

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 nimugoroba FERWAFA yatangaje ko mu igenzura bakoze ku bakinnyi 60 bavugwaga u kuba bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda binyuranyije n’amategeko, basanze abagera kuri 28 aribo banyamahanga babonye ubwenegihugu mu nzira zitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Hejuru; Ndikumana Hamad,
Hejuru; Ndikumana Hamad, Sina Jerome, Fuad Ndayisenga, Kambale Salita (Pappy Kamanzi). Hasi: Kakule Fabrice (Musa Mutuyimana), Peter Otama (Peter Kagabo), Tahata Hussein (Sibomana Hussein) na Albert Ngabo n’abandi ngo ni abanyamahanga

Aba bakinnyi 28 bakaba bazakina shampionat y’u Rwanda, ubusanzwe ikinwa n’abakinnyi 395, nk’abanyamahanga mu gihe ubusanzwe bakinaga bitwa abanyarwanda. Muri bo harimo abazwi cyane nka; Ndikumana Hamadi, Isaac Muganza, Saidi Abedi, Sina Jerome, Serugendo Arafat n’abandi barimo abari barahawe amazina y’ikinyarwanda.

Mwanafunzi Albert  wari uyoboye akanama kakoze igenzura ku bakinnyi b’abanyamahanga bagizwe abanyarwanda mu buryo butemewe n’amategeko yavuze ko  bakoranye n’inzego za Leta  zishinzwe gutanga indangamuntu ndetse  n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Mwanafunzi ati “ ibyo twakoze ntabwo twari twenyine kuko twafatanyije ni nzego za Leta kandi zibifitiye ububasha.

Yakomeje avuga nubwo abakinnyi bagera kuri 28 aribo batahuwe akazi kiyi komisiyo ngo katarangira  ati “N’ejo bundi dushobora kubona ibindi bimenyetso ku bakinnyi basigaye.”

Mwanafunzi yongeraho  ko abakinnyi bigeze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi bazafashwa kubona ubwenegihugu ariko babanje gutera intambwe ya mbere bakabusaba ku giti cyabo.

Mwanafunzi abajijwe ku mukinnyi waba yumva  yararenganyijwe aho yajuririra yasubije ko uwagira izo mpungenge yakwegera ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka n’Umushinga w’indangamuntu.

Iyi komisiyo yarigizwe n’abantu batanu ariko kw’ikubitiro babiri bivanye muri aka kanama, abazwa kumpamvu zaba zaratumye aba babiri bivana muri iyi komisiyo, Mwanafunzi Albert ukurikiye aka kanama yirinze kugira byinshi avuga kuri bagenzi be babiri bahise basezera, hari amakuru avuga ko Kakye Emmanuel, uva mu ikipe ya Unity yasezeye n’imirimo itaratangira naho Bandora Felicien avuga ko atazakomezanya nabo.

Mwanafunzi yagize ati “ Nta byinshi navuga ku mpamvu bavuye muri aka kanama gusa bombi bavuze ko ari mpamvu zabo bwite.”

 

Uru ni urutonde rw’abakinnyi basanze ari abanyamahanga bari barahawe ibyangombwa nk’abanyarwanda:

Tahata Houssein: Witwaga Sibomana wa AS Kigali, ni Umukongomani

Kizosi Rodrigue Mapwa: Yari asanzwe yitwa Mapwa Rodrigue wa Musanzwe ni Umurundi.

Ndikumana Hamadi: Uyu azwi cyane nka Katauti, ni Umurundi, yakiniye Amavubi igihe kinini

Saidi Abedi : Umukongomani ufite Passport yarangiye, yakiniye Amavubi arasenyerwa, ni umukongomani, akinira Espoir.

Keita Moninga Walusambo: Yari asanzwe yitwa Kayumba Emmanuel wa Espoir ni umukongomani

Muganza Isaac: Hamwe n’umuvandimwe we Isaie Songa, Ikibazo cyabo kizwi na Immgration bavukiye mu Rwanda ariko ababyeyi babo ni abakongoni.

Mukamba Jean Baptiste : (Ni umurundi ni ubwo afite indangamuntu), akinira Espoir FC

Mumbele Saiba Claude: wa AS Muhanga ni umukongomani.

Peter Otema: (Kagabo Peter) ni Umugande ni ubwo yari afite indangamuntu: (akinira Rayon Sports

Moussa Ndusha: (Habimana Moussa) ni umu kongomani ni ubwo yari afite ibyangomba, akinira Police FC

Kawuma Charles: ni Umugande ni ubwo afite indangamuntu

Nyambo Ombeni: wa Mukura ni umurundi

Ndayigamiye Abou: ni umurundi, ni ubwo atitabye, asanzwe akinira ikipe ya Mukura VS

Cyiza Houssein: ni Umurundi ni ubwo afite indangamuntu, akinira Mukura VS

Ilunga Arafat: Ni umukongomani, akinira Rayon Sports, yakinaga nka Serugendo Arafat.

Sina Jerome: Umukongomani, akinira kuri Passport de Service mu Mavubi, ubu arabarizwa muri Rayon Sports

Kambale Salita: Ni umukongomani, akinira Rayon Sports. Yiswe Pappy Kamanzi.

Ngabo Albert: Afite amazina Ngabo Albert, Ngabonziza Albert, Ngaboyisibo Albert, amazina yose yayaherewe indangamuntu.

Niyonzima Ali: Wo muri Mukura, ni umurundi

Shamiru Bate: wa AS Kigali ni umugande nubwo afite indangamuntu.

Irakoze Ibrahim Nasser: Akinira ikipe ya Espoir, ni Umurundi

Muderwa Balwebani Janvier : yiswe Elias Ntaganda akinira wa FC Espoir, ni Umucongomani wakiniye Amavubi igihe kinini.

Ndayisenga Mbanyi: Yakiniraga Sunrise FC, ni umucongomani wakiniye amakipe ya Mukura na Rayon Sports nk’umunyarwanda.

Ndayisenga Fuadi: Umukinnyi wa Rayon Sports ni umurundi, uwo yita ko ari nyina si nyina ni inshuti ya nyina, nyina yitabye Imana.

Kakule Fabrice: Ni umukongomani nubwo afite ibyangombwa by’u Rwanda, yahawe amazina ya Mutuyimana Mussa, yakiniraga Police FC.

Kayiranga Moussa Eric: Ni umurundi ukina ikipe ya Espoir FC.

 

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Sha Fuadi ari kurengana nubwo uwamureraga atari nyina ariko nyina wa Fuadi yari umunyarwanda nkaho Ngabo arbert we numunyarwanda wujuje ibisabwa byose kandi unarebye izo foto urabona ko Fuadi na Ngabo arabanyarwanda ariko kuva Fuadi ari uwa rayon ntashobora kurenganurwa nkaho Ngabo we ntagire ikibazo akinira ikipe ya degaulle nawe se Tibingana Andrew Bugesera ntibabaretse kubera ari APR bakinira

    • RIRI vana aho ayo matiku ngo kuko ari aba Rayon ,Niba ubona Rayon idakunzwe wayiretse.

    • Sha aho urabeshya ntaho APR na Rayon bihuriye ni iki kibazo. kuki abarayon buri gihe muba mufite icyo kuvuga niyo ibintu byaba ari ukuli. narumiwe

  • Ko hari amakuru avuga ko Fouadi ari Umunyarwanda wavutse ku mugore w’umunyarwanda amubyaranye n’umuhide kandi akaba yaravukiye ,mu Rwanda. kuba yanditse kuri mukuru wa mama we ngo akaba ari uko nyina yahise yitaba Imana. Ikindi kandi kuba yaravukiye mu Rwanda ubwabyo bikaba bimuhesha kuba umunyarwanda.

  • Ko muvuga ngo mu bakinnyi b’abanyamahanga 60 bavugwaga ko bafite ubwenegihugu ku buryo bunyuranyijwe n’amategeko, 28 nibo babonye ubwenegihugu mu nzira zitemewe n’amategeko, 32 bo babonye hakurikijwe uko itegeko ry’ubwenegihugu riteganya.Kuki mutabigaragaza nk’uko mwabigenje kuri bariya 28.Ni byiza kwisunga itegeko ry’ubwenegihugu mbere yo kwemeza ko umukinnyi w’umunyamahanga kanaka yabonye ubwenegihugu mu nzira zitemewe cyangwa zemewe n’amategeko y’u Rwanda.Bityo byaba binyuze mu mucyo nta gukingira ikibaba bamwe.

  • Ummmh

  • Reka mbabwire uwo fuad kuvuga ngo bamuremganije muribeshya.uwo yiyitirira ngo ni nyina siwe kuko wubwe ntanazi ikinyarwanda yaba nyina akaba atazi nizina ryumwanawe??yabanje amwita ngo yitwa bizimana fouad id national irabavumbura.ubwose yabarinyina ntamenyizinarye? Ahubwo sinumurundikuko I se umubyara nu mu congoman wakuriye Burundi .uwo yita nyina ngo ni farida ntiyigeze abyara birazwi ntamwana agira
    Ngabo we numunyarwanda

  • Fouad sumunyarwanda uwo yita ngo ni nyina ntiyabyaye birazwi.kuba bavugishije ukuri ntibabeshye.ikindi sinumurundi kuko I se numucongoman wakuriye I burundi.uwo nyina yiyitirira nta nikinyarwanda azi.uwo yita nyina yaba arinyina ntabe azi izina ryumwana we.yamwise ngo ni Bizimana fuadi.baza gusanga nawubwe atazi uko uwo yita ngo numwana we atazi izina rye.ntibakavuge ukuri ngo muhakane.

  • Tibingana Charles na Butera Andrew basanza koko ari abanyarwanda? cg ntibyabarebaga.

  • Ngiki ikizatuma nkunda kiyovu…..uranderera abo bana kiyou we ramba

  • none se ngabo nyine ko batatubwira icyo aricyo?nubwo afite amazina 3 atandukanye ku marangamuntu ariko yaba afite igihugu akomokamo.
    birababaje kubona umuntu ufite amateka mu mupira wacu nka katauti mukimwita umunyamahanga yaratugejeje muri CAn cg se abédi barinze gusenyera aba congolais. Amafuti ahora ari ayabayobozi bacu!!!

  • Tibingana, Buteera, Ngomirakiza,Mubumbyi, Bugesera (Ndahinduka)……Turacyategereje ibyabo.

  • BOKOTA “Kamana” LABAMA,
    UWIMANA JANOT (WITAKENGE),
    KABANGE TWITE ???
    etc, etc

  • Abana ba APR ni Ndakumirwa. Ubwo se ko ari bo bazanye iyi plicy uragira ngo bavuge ko batekinikaga?

    N’ubundi APR izakomeza gushaka abakinnyi beza aho bari ho hose ariko bakine nk’abanyarwanda.

    Iyo niyo policy yabo . Nimwiha kubigana bizabagora kuri cash no muri FERWAFA. Vive Gikona !!!!!

  • ferwafa irananiwe ahoyita katauti umunyamahanga nibaturenganure espoir

Comments are closed.

en_USEnglish