Rwamagana: Batanu barimo n’abayobozi bafunzwe bakekwaho kwica umuntu
Kuri station ya polisi ya Nzige ho mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba hafungiye abantu batanu barimo n’abayobozi mu nzego z’ibanze aho bakekwaho kwica umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Turatsinze Vincent bamuziza ko yibye.
Polisi ikorera mu Ntara y’uburasirazuba iremeza aya makuru ikanenga kubona umuyobozi ushinzwe kurenganura abaturage ari mu bakekwaho kwica umwe mu bayobora.
Muri aba bakekwa harimo umuyobozi w’umudugudu ndetse n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Byimana, Akagali ka Byimana mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.
Uyu Vincent Turatsinze ngo yishwe bamuziza ko ngo yari mu gikorwa cy’ubujura cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 rishyira uyu wa 16, Ukwakira.
Umuvugizi w’ubugenzacyaha wungirije mu Ntara y’uburasirazuba, Inspector Emmanuel Kayigi yagize ati: “Nibyo koko abantu batanu barimo n’umuyobozi w’umudugudu barafunze bakurikiranyweho kwica umuntu ngo bavuga ko ari umujura”’.
Yongeyeho ko ibi ari ubwa mbere bibaye mu Ntara y’uburasirazuba ariko akagaya ko n’abayobozi harimo n’ushinzwe umutekano bagaragara mu bagize uruhare mu gikorwa cyo kwihanira kandi bazi icyo amategeko avuga ku kintu nk’icyo.
Aya makuru kandi aremezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Niyonshuti Immaculée nawe wavuze ko ayu muntu yishwe acyekwaho kwiba.
Mu gihe icyaha cyahama aba bacyekwaho kwica bahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
7 Comments
nimba aribo babikoze bazabahane bihanukiriye
kuki abantu bageze aho bihanira? kuki ubujura bumaze kuba ikibazo?
ubujura bwo gutobora amazu bakiba, kuniga abagenzi mu makaritiye bakabambura tel n’ibindi nk’amafaranga na sac a main.
igisigaye n’uko abantu bazajya bikorera imyanda bakayinyanyagiza mu muhanda maze wa mutekano n’isuku byaturangaga bikagenda nka nyomberi.
habuze iki ? nizeye ko umunsi MZEE yabimenye harobo bitazagwa neza kandi amaherezo tuzamubona tu bimubwire. UMUTEKONO W’ABANYARWANDA ? mwakinishije ibindi da.
ko numva kwiba byejejwe(byatagatifujwe)? umujura wa nijoro? ese ubwo niba yari yarabayogoje mukajya mumufunga 2jrs mukamurekura? ese niba yabarwanyije? bajye babakosora! aho kwiba bagiye bakora bogakorwa mu nda n’inyabutongo!
Ariko umuyobozi w’umudugudu nawe ni umuyobozi ,ni umuturage wo hasi nk’abandi ,umuyobozi ni uguhera kuri Executif w’umurenge svp ……
Nonese koko abajura babareke? Yego kumwica sibyo ariko kwitabara cyangwa gutabara abatewe n’igisambo nta kosa. urwo rubanza ruzacirwe neza, kuko noneho barabaduteje.
Abajura bahawe intebe nicyo gituma basaze mukwiba no kwica.
Wowe Bosco uvuga ibyo nuko utari wabyuka ngo usange inzu bayejeje cg ngo usange Ka kabutike gato wacungiragaho bakarangaje kandi udufaranga wakoreshaga ari utwo SACCO yakugurije,cg se ya nyana imwe wari umaze icyumweru uguze mu dufaranga wegeranyije igihe cy’imyaka n’imyaka ngo usange bayijyanye…Uzumva ubaye ute?Munyumve neza ntabwo nshyigikiye abihanira kugeza ubwo bica umuntu, ariko umujinya abajura bagutera iyo usanze bagucucuye, ushobora gutuma gukora ibintu bibi,iyo ugize amahirwe ukamugwa gitumo umwe.
abayobozi bimidugudu nibo babi dore ko ngo badakurikiranwa namategeko kuko ngo nta buzima gatozi bagira. ahubwo bajye bakurikirawa namategeko dore ko aribo bica bagakiza. ubwo wasanga atari umujura ahubwo ari urwitwazo kugirango bikure mu gisebo. ubundi se hari umuntu wihanira? yakagombye kuba aribo batabaje police dore ko aricyo ibereyeho guhana abanyabyaha.
Comments are closed.