Digiqole ad

Umunyeshuri wa IPRC afungiye gukora CACHET mpimbano harimo n’iya BNR

Kicukiro: Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2014 kuri Stasiyo ya Kicukiro hafungiye umusore witwa Niringiyimana  Eliab azira gukora kashi mpimbano zirimo iya Banki Nkuru y’igihugu, BNR, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, n’amasosiyeti atandukanye ndetse n’izo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Uyu munyeshuri, w'isura yashishwe, yemeye ko yafashwe akora chachet mpimbano
Uyu munyeshuri, w’isura yashishwe, yemeye ko yafashwe akora chachet mpimbano

Uyu musore yemera iki cyaha, akavuga ko yabishowemo n’umugabo akorera ku mashyirahamwe Nyabugogo witwa Kayinamura . Eliab yiga mu mwaka wa kabiri w’ubwubatsi muri IPRC-Kigali.

Niringiyimana ntiyemera neza ko ariwe wakoze cachet ya BNR nubwo yemera ko ubusanzwe azikora. Polisi y’Igihugu yo ikaba ivuga ko yamufatiye mu cyuho.

Uyu musore ati“Uwo nkorera witwa Kayinamura niwe wabinyigishije mu mezi atatu ashize ariko nanjye nzi kuzikora…sinifuzaga ko ubuzima bwanjye bwagera hano kandi si nabyo nigaga numva ntazabyongera.

Cachet zirimo iz’ibigo nka; Africa Electronics Company, Eglise de Dieu du Nouveau Testament (Rwanda), Shirinyota Bar, Taxi Voiture Huye, BNR, R.E.P Ltd, Dot Rwanda, Cooperative Ibyiringiro Kigali, Rugwiza Business Co., Diocese de Goma(DRCongo) n’izindi ni izafatanywe uyu musore w’ikigero cy’imyaka 27.

Umuvugizi w’igipolisi mu mujyi wa Kigali  Supt. Modeste Mbabazi avuga ko uwahaye amakuru Polisi ariwe wakoresheje cachet ya BNR  bigaragara ko bashoboraga no kuba bakora izibindi bigo bitandukanye.

Uyu ubu ari mu maboko y’ubugenzacyaha  yemera ko abikora ndetse yanerekanye uko abikora.

Ubusanzwe ngo ukorera  Cachet  ikigo cya Leta agomba  kuba yabyemerewe n’ubuyobozi bw’ikigo kandi bafite uruhushya rwanditse.

Mu ngingo ya 606 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko iki cyaha gihanwa n’igifungo  kuva ku myaka itatu kugeza kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 kugeza kuri Miliyoni eshatu y’u Rwanda.

Muri Nyakanga Polisi y’Igihugu yari yerekanye undi mugabo wakoraga Cachet za ba Noteri mu turere tugize umujyi wa Kigali.

Cachet ya BNR yiganye
Cachet ya BNR yiganye
Cachet zirimo n'iya Diyocese ya Goma muri Congo yaraziganye
Cachet zirimo n’iya Diyocese ya Goma muri Congo yaraziganye

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • uyu musore nibamudohorere yishakiraga ubuzima tuuu!

  • Ni Umuhanga bamuhe ikiraka n’ibyangombwa akomeze azikore mu buryo bwemewe n’amategeko

  • Nahabwe akazi arashoboye kgo ajye abikora muburyo butanyuranyije n’amategeko

  • the boy still young, and the country need such people. its him put into camp and well train. he can work for the country in the right way. but put him in the jell its like killing the bright one.

  • BIBABAJE

  • Ariko kuki muhisha amaso yi gisambo mwaretse akagaragara

  • Burya ibintu birarutana aho gutere umuturanyi akaba yanamwica yakora ibi

  • Niyongererwe ikorana buhanga maze ahanwe akazi bizwi

  • Nubuzima bubitera

  • Life is dangerous

  • Ikinyica ni uko muhisha mu maso he kandi mwavuze amazina ye yombi!

  • Niyihangane?

  • Ahubwo bamushakire ishuri yigishebenshi urebengo urwanda ngoruratera imbere.mwikoranabuhanga

Comments are closed.

en_USEnglish