Digiqole ad

Ku mwanya wa 7 muri PGGSS4, J. Sentore arashima ananenga

Rwamwiza Bonheur uzwi cyane muri muzika nka Jules Sentore, umwe mu bahanzi batowe 10 bakitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4. Ku nshuro ye ya mbere aryitabiriye arashima ananenga bamwe mu bakunzi b’abahanzi.

Jules Sentore bwa mbere yaje anambaye ibyo bakunze kwita bring bring.
Jules Sentore bwa mbere yaje anambaye ibyo bakunze kwita bring bring.

Jules niwe muhanzi wakoraga indirimbo ziri mu njyana gakondo muri iri rushanwa, yaje kwegukana umwanya wa karindwi ndetse na miliyoni 2.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku rubuga rwe rwa facebook uyu muhanzi yagize byinshi avuga mu rugendo rwe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4, ndetse anashimira abaritegura ariko anenga abakunzi b’abahanzi bamwe na bamwe.

Yagize ati “Mbonye umwanya wo gushimira byimazeyo abantu bose bafashije murugendo rwa Pggss4, Harimwo cyane cyane Abanyamakuru abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda.

Aba fanz nkunze kwita inshuti cyangwa indashyikirwa, Gakondo group n’abahanzi bose muri rusange. Abandi nshimira ni abategura rino rushanwa nka EAP,Bralirwa ntirengagije aba Judges.

Nuba hari byinshi bitandukanye bitagaragaye neza cyangwa abantu bakabivuga bitandukanye benshi batabyishimiye! gusa twese ndazi neza ko duhuriza ku ntego imwe igira iti” Abahanzi Nyarwanda barusheho gutera imbere”. Kandi birikugerwaho.

Gusa ndanagaya abahanzi nabafana babo bamwe nubwo atari bose bafashe iya mbere muguca intege abahanzi bari mwirushanwa, kuko uwo si umuco w’abanyarwanda.

Nubwo tuba turi mu marushanwa ntibuvuze kuba wakwanga uwo udafana kugezaho aho umusuzugurira imbere yawe kandi ari kukunezeza ndetse unumva neza ko ibyo avuga bikubaka!!

Ibindi byo ni ibisanzwe abikosora bazikosora naho ababikora babizi bakomerezeho ibyiza birimbere. Icyo nasozerezaho ni uguha courage EAP n’abanyarwanda muri rusange. God bless u all”.

Nyuma y’aya magambo yakomeje agira ati “Rwanda gihugu cyambyaye ndagukunda kandi nzaharanira ko icyaguhungabanya cyakuba kure ntugatsikire Rwanda rwa Gasabo”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • aririmba neza(voice na traditional nice style: gusa atandukanye umuhanzi wa HIP-pop na GAKONDO.Uburndi muri PGGSS bari bakwiye kwakira abafite basi album 1kuko nibo baba bamaze kuba abahanzi basi,bafite indirimbo zizwi.Naho Super Star nta ndirimbo 1 ufite ari ndi umwami/umwamikazi jaaah,jaaah????umuziki uracyari kure!!!!!

  • nkunda ko sentore agira ikinyabupfura.kandi n’indirimbo ze ni nziza,GUSA AKWIYE KWIMENYEKANISHA CYANE AKORA IBITARAMO KUKO MBONA ATAJYA ABYITABIRA. GUSA TURAMUKUNDA KANDI NTACIBWE INTEGE N’UMWANYA YAGIYEHO MURI PGGSS ,KUKO HARI ABARI UNYUMA YE.WIBUKE KO UJYA MU KIZAMI BAKAKUBAZA IKIBAZO KIMWE KURI CHAPITRE UTIZE NEZA,UGATSINDWA ARIKO IBYO NTIBIVUGA KO UTARI UMUHANGA MU YANDI MACHAPTERS WOWE COURAGE ,IYI NI INTANGIRIRO,N’IZIBIKA ZARI AMAGI

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish