Digiqole ad

Urukiko rwanzuye ko Capt (rtd) Kabuye akurikiranwa afunze

Gasabo – Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo i Rusororo rwategetse kuri uyu wa 02 Nzeri nimugoroba ko uwahoze mu ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya Kapiteni David Kabuye akurikiranwa ku cyaha cyo gutunga intwaro ku buryo butemewe n’amategeko aregwa afunze by’agateganyo iminsi 30 ku bw’impungenge zo gutoroka ubutabera.

Kabuye David
Kabuye David/Photo TNT

Urukiko rwatangaje ko nyuma yo gusuzuma ibisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rw’uregwa, rushingiye ku kuba uregwa yaratangaje ko ari umucuruzi kandi ugira gahunda zo kujya hanze y’igihugu agiye gushaka ibucuruzwa, ndetse akaba yaranatangaje ko imbunda yafatanywe yayikuye muri Congo Kinshasa.

Urukiko rwasanze ko arekuwe agakurikiranwa ari hanze nk’uko yabisabye ashobora gutoroka ubutabera bityo bwanzura ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 by’agateganyo.

Icyemezo cy’urukiko nticyashimishije Kabuye 

Nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko, uwunganira David Kabuye yahise atangaza ko gufunga umukiliya we iminsi 30 by’agateganyo ari ukwivuguruza k’Urukiko.

Me Butare Godfrey yagize ati “Ni icyemezo kidutunguye, kubona urukiko rwiyemerera ko Kabuye yarutangarije ko iyo agiye gusohoka abisabira uruhusa inzego z’inkeragutabara rukabirengaho rukabifata nk’ishingiro nyamukuru yo gukatirwa gufungwa iyi minsi 30 y’agateganyo.”

David Kabuye na we utanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, yavuze ko kuba yarabwiye urukiko ko iyo ashaka gusohoka asaba uruhushya urwego rw’Inkeragutabara ruzwi ndetse rwemewe mu Rwanda, ariko rukarenga rukanzura ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, agiye kujurira.

Yahise asaba umwanditsi w’urukiko kwandika ko ajuririye iki cyemezo.

Gusa ngo bizeye ko bazabona ubutabera mu bujurire nk’uko byatangajwe n’uwunganira David Kabuye mu mategeko, Me Butare Godfrey.

Me Godifrey Butera wunganira Kabuye atangariza abanyamakuru ko bagiye kujurira
Me Godifrey Butera wunganira Kabuye atangariza abanyamakuru ko bagiye kujurira/Photo Umuseke

David Kabuye akurikiranyweho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, akaba yaragejejwe imbere y’ubutabera bwa mbere tariki ya 1 Nzeri 2014, aho yasomewe icyaha aregwa cyo gutunga imbundabitemewe,  aracyemera ariko atangaza ko kuri we atari icyaha gutunga imbunda kuko ataari umusivili nk’abandi bose kandi akaba ari n’inkeragutabara.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ubutabera buri mw’ijuru.  Kuki abayobozi bose baregwa amakosa badafungwa by’agateganyo nabo? Biterwa n’uwo bagiriye icyaha, nako uwo biciye se? kuko ari nyakamwe se?  Atazwi se? Ukekwaho ubugome runaka atarakora igikorwa arahanwa, maze uwakoze igikorwa cy’ubugome kizwi neza ntakorweho?   Kubona ubutabera burengera bamwe bukarenganya abandi (rubanda-rugufi), birababaaza!!!

  • ariko leta y.urwanda ntamukunzi igira ko tubona abantu bakorera igihugu bashije tuzabigira gute ibyo ni ugukabya peee imfura murazimaze pee leta yurwanda ihemba nabi ntawayikoreye ngo arangize nabi nabo bose barafungwa bazafungwa n.ibibazo pe mba ndoga butera.

  • nimubafunge bose, mubamare ,nyuma muzahite mufunga n abagore banyu n abana, bose mushyire muri 1930, nta nikindi gisigaye

  • Iyo haba umukunzi nta butaera erega buba buhari,nibwo mwavuza induru ngo abakunzi ntibakorwaho!!!abantu nta muti!!!Hindura imyumvire, umuzungu ukoze ikosa,aba nyoko,mukuru wawe,umugenzi…nibo bagufatisha hakiri kare kandi igihano giheze,murongera mugakundana nka mbere,ruswa nubudahangarwa…amafuti niyo byamunze imitwwe yacu utabikoze rero aba ari nta mbabazi..nta mukunzi ETC???

  • Leta iraryana kabisa nuwitariye ejo izamurya ejobundi

  • erega gutunga imbunda arabizi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko ubwo rero ibyo yakwitwaza byose amenye ko atariyemerewe kuyitunga ahubwi nareke gufunga umutwe ahubwo abisabire imbabazi naho ibindi byose ari kwijijisha kandi azi ko yakoze amanyenga.

  • kurwanira igihugu ntibivuze gukora amakosa cyangwa kubyitwaza ugatunga imbunda utabyemerewe kuko kabuye ubwo yaramaze kuba umusiville yayikoresha nabi kand mureke kuvugango abarwaniye igihugu barabamaze kuko ntibagomba kurenga amategeko ntabwo bakora amakosa ngo nuko warwaniye igihugu. ahubwo nibabafunge bose kuko barashaka guteza rubanda rugufi intambara barangiza bakurira indege bakigendera. banyarwanda igihe kirageze ngo tumenye ubwenge ntampamvu yoguhora muntambara kandi rubanda rugufi nitwe tuhagwa abo bakomeye ntangaruka ibagiraho nimiryango yabo.

  • hari itangazo ryigeze guca kuri radio rwanda rimara igihe risaba umuntu wese utunze imbunda kuyishyikiriza police y’igihugu,ukeneye kuyitunga akayisabira icyemezo.kubindi byo ….”no comment”

  • Dukurikize amategeko y,igihugu niko kuba umunyarwanda w,ukuri wihesha agaciro.Icyo dusabwa n,igihugu tugikore naho kwigira kagarara n,ikosa tugomba kwirengera ingaruka,ndibaza ko iyo aza gusaba uruhusa rwo kuyitunga aba yararuhawe.

  • Ndabamenyeshako uriyamugabo Kabuye atazira kariyakabunda kokwitako ,gusa ibigakurikira muzaba mubyirebera kuko nabatarabaye abasirikare bomunda y,ingoma baratubitse mungo zabo wagirango ninkudupupe twabana, cyeretse nihongera kubisaka nkiryo 1996 byibura mwavuga noneho banza mwabafungira kukiwanja cya remera.

Comments are closed.

en_USEnglish