Digiqole ad

Abongereza 150,000 barasaba ko ababyeyi ba Ashya barekurwa

Ababyeyi b’umwana urwaye kanseri y’ubwonko bafungiwe muri Espagne bazira ko ngo bakuye umwana wabo mu bitaro kuwa gatanu w’icyumweru gishize badasabye uruhushya abaganga, barasabirwa gufungurwa ngo babone uko bita ku mwana wabo urwariye mu bitaro byo muri iki gihugu.

Abongereza baruzuza izi mmapuro zo gusaba ko Espagne irekura ababyei ba Ashya King
Abongereza baruzuza izi mmapuro zo gusaba ko Espagne irekura ababyei ba Ashya King

Abongereza barenga 150, 0 00 bamaze gusinya ku rwandiko(petition) basaba ko aba babyeyi barekurwa bagataha iwabo mu Bwongereza  bavuye muri Prison yo muri Espagne imwe muzikomeye zo muri kiriya gihugu.

Ikinyamakuru Mailonline kivuga ko ibiro by’Ubushinjacyaha bw’Ubwongereza Crown Persecution Service byasabye Urukiko rw’ikirena gukuraho impapuro zo gufata bariya babyeyi kandi bakemererwa kugaruka mu Bwongereza bari kumwe n’umwana wabo  ku bushake bwabo nta mbogamizi.

Brett King n’umugore we Nagmeh King ubu bafungiye muri imwe muri za gereza mbi zikomeye zo muri Espagne nyuma y’uko bakuriye umwana wabo mu bitaro bya  Southampton General Hospital  badahawe uburenganzira n’abaganga kandi yari ari guhabwa ubufasha bwihariye kubera ko arwaye ikibyimba mu bwonko.

Abaturage b’Ubwongereza bagera kuri 150.000 basabye ko uyu mwana urembye yahuzwa n’ababyeyi be bakamurera kuko n’ubundi ngo bamukuye mu bitaro batamwanze ahubwo bagamije gukurikiza uko Bibiliya ibibasaba ko batagomba guterwa amaraso cyangwa ngo abana babo bayaterwe.

Aba babyeyi basanzwe ari Abahamya ba Yehova bafashwe nyuma kuwa Gatandatu nyuma y’uko Polise y’Ubwongereza n’iy’Ubufaransa bifatanyije kubashakashaka bakaza gufatirwa muri Espagne.

Minisitiri w’intebe David Cameron nawe yasabye Espagne ko yakorohereza aba babyeyi kongera kubonana n’umwana wabo Ashya King ubu nawe uri mu bitaro muri Espagne.

Ababyeyi ba Ashya King bafungiye muri prison yitwa Soto del Real iri mu bilometero 40 mu Majyepfo y’umurwa mukuru Madrid.

Mukuru wa Ashya King witwa Danny King niwe wemerewe na Polisi kumwitaho mu bitaro kandi ibyo akora byose aba afite umupolisi umuri i ruhande.

article-2740408-20FD4DB300000578-543_634x472
Uru nirwo rupapuro bagomba kuzuza
Aba babyeyi aho kwemera ko umwana wabo aterwa amaraso, baramuhunganye bibaviramo gufungwa
Aba babyeyi aho kwemera ko umwana wabo aterwa amaraso, baramuhunganye bibaviramo gufungwa
Iyi niyo Prison ababyeyi ba Ashya bafungiyemo
Iyi niyo Prison ababyeyi ba Ashya bafungiyemo

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • bakoze ibihuje ni ukuri.bibiliya ntiyemera ko abantu baterwa amaraso yuburyo bwose.abahamya ba yehova bazi neza ko icyo kintu ari ukuri.ndabashyigikiye.uwanditse iyi nkuru areba kure

  • Abakurikira amadini amwe n,amwe ,bajye bashishoza,kuko hari abitwa ko bigisha ijambo ly,IMANA bataratumwe nayo ahubwo batumwe na shitani, ariko mu izina ly,Imana bashaka kuyobya abana bayo.no mu RWANDA bariya bantu babaho.barwara ntibemere ko bajya kwamuganga ngo imana irabakiriza mu rugo iwabo.Kandi imana niyo yashyizeho abaganga ibaha n’ubumennyi bwo kuvura indwara zitandukanye.None dore ababyeyi ba ASHYA bagiye gufungwa,umwana ari mubitaro nk,uko yanahagwa kubera gutinda kuvurwa bitewe na bariya bayeyi be.Banyarwanda KAYIZARI tumuhe ibye,ni Imana tuyihe ibyayo.ubuzima burahenze.Uriya mwana nibamusubiza mu bitaro akavurwa agakira bariya babyeyi bazageraho bumve ko batazize ubusa.

Comments are closed.

en_USEnglish